00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inzozi za Uwase ushaka gutangiza uruganda rukora ibikoresho bya “maquillage” mu Rwanda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 26 Nyakanga 2021 saa 08:14
Yasuwe :
0 0

Umunsi ku wundi abakora ‘maquillage cyangwa makeup’ mu Rwanda bagenda baba benshi ndetse ni umwuga umaze gutera imbere ku buryo aricyo kintu cyonyine bakora. Ni umwuga ukorwa n’abiganjemo igitsinagore gusa hari n’abagabo bamaze kuwimariramo.

Uretse abakorera abandi ‘maquillage ’ hari n’abatangiye gukora ibikoresho byifashishwa muri yo. Aba barimo Igihozo Mireille wari uri mu bakobwa bahatanye muri Miss Rwanda ndetse na Miss Career Africa mu 2019; watangije sosiyete yise MIIG Beauty.

Umukobwa witwa Uwase Gisele nawe ashaka kwinjira ku isoko ry’abacuruza n’abakora ibyifashishwa muri “maquillage” abinyujije muri sosiyete yise Dagreat shop yari isanzwe ikorera hanze y’u Rwanda ariko ubu akaba ashaka kuyizana mu Rwanda.

Uyu mukobwa w’imyaka 22 ubusanzwe yiga ibijyanye n’ubucuruzi muri Canada.

Yabwiye IGIHE ko yatangiye akora ‘maquillage’ ariko akabona hari kujyamo abantu benshi, agahitamo ahubwo kuba umwe mu bafasha abayikora kuba bajya babona ibikoresho mu buryo bwihuse.

Ati “Natangiye ndi ‘makeup artist’ ariko nyuma nza kubona biri kujyamo abantu benshi, mpitamo kwinjira mu murongo w’abakora n’abacuruza ibyifashishwa mu gukora ‘makeup’. Nifuje kuza gukorera mu Rwanda kuko ari igihugu cyambyaye kandi nshaka kugiteza imbere kuko ibintu nkora nta bantu benshi barabyinjiramo ku buryo usanga abakeneye Eyelashes, Lipsticks, Highlight, Lash Glue n’ibindi byinshi kubibona bibagora mpitamo kubafasha.”

Uwase afite gahunda yo gutangiza rukora ibikoresho byifashishwa mu gukorera abantu ‘make up’.

Ati “Mu minsi ya vuba ndashaka gutangiza uruganda rugari ruzajya rukora byinshi bikenerwa n’abakora ‘makeup’ ku buryo ntawe uzongera kugira ikibazo cyo kubitumiza hanze.”

“Ni ikintu nifuza ko kizaba ari kinini kuko nanabonye ko ibikorerwa mu Rwanda biri kugenda bihabwa umwanya munini. Usanga nta bantu bakijya gushaka imyambaro hanze byose n’ahandi rero hagomba kuba impinduka, ibyo twajyaga kuzana tukabyikorera n’abanyamahanga bagatangira kujya baza kubihaha.”

Arashaka kuzajya yibanda ku bikoresho bijyanye n’uruhu rw’abanyafurika. Ntabwo avuga igihe cya nyacyo azatangirira ariko yemeza ko ari vuba kuko ibintu byose ari kubishyira ku murongo.

Agira inama abakobwa bakiri bato, kwihangira imirimo kuko bizabafasha ubwabo kandi n’igihugu kikabyungukiramo kuko umubare w’abashomeri uzaba uri kugabanuka.

Bimwe mu bikoresho by'uyu mukobwa ukunze kwiyita Gigi Dagreat ku mbuga nkoranyambaga
Mu byo Uwase Gisele akora harimo na lipstick
Uwase ashaka kuba rwiyemezamirimo ucuruza ibikoresho byifashishwa muri maquillage
Uwase wa kabiri uturutse ibumoso hamwe na bamwe mu bakobwa bamufasha kwamamaza ibyo akora
Bamwe mu bakobwa bamamaza ibyo Uwase akora
Uyu mukobwa ashishikariza bagenzi be kwihangira umurimo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .