Inkweto ziswe Satani zikoze mu maraso y’umuntu zateje ururondogoro

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 30 Werurwe 2021 saa 05:32
Yasuwe :
0 0

Nike yareze ikigo cy’ubugeni cya MSCHF kuba cyariganye ikirango cyayo igasohora inkweto ziswe Satani [Satan Shoes] zikozwe mu bitonyanga by’amaraso y’abantu zimeze nka Nike Max 97s.

Izi nkweto zikozwe mu mabara y’umukara n’umutuku zakozwe ku bufatanye bw’ikigo MSCH n’umuhanzi Lil Nas X. Ziriho amagambo yo muri Bibiliya muri Luka 10:18 ahanditse ngo “Nabonye Satani avuye mu ijuru, agwa asa n’umurabyo”.

Ziriho ikirango cya Nike, umusaraba, akamenyetso ka pentagone n’imirongo itukura yakozwe mu bitonyanga by’amaraso byatanzwe na bamwe mu bagize iki kigo kiri kuzicuruza.

Izi nkweto zasohotse kuri uyu wa Mbere hasohorwa imiguru 666 buri umwe ugura amadolari 1.018, ariko mu gihe gito zari zashize ku isoko.

Nike imaze kubona ko hari abiganye ikirango cyayo, yatanze ikirego mu rukiko rw’i New York, ko rwabuza MSCHF gukomeza gucuruza izi nkweto kuko zishobora guteza urujijo mu bakiliya bayo bacyeka ko aribo bazikoze.

Bagize bati “Nta bufatanye buri hagati ya Nike na MSCHF mu gukora inkweto za satani, izi bakoze zishobora guteza urujijo ku isoko ryacu abantu batekereza ko hari uruhare twagize mu ikorwa ryazo.”

Izi nkweto zagaragaye bwa mbere mu ndirimbo nshya ya Lil Nas X yitwa Montero (Call Me By Your Name), yari yabanje gutangazwa ku wa Gatanu.

Izi nkweto zimeze neza nka Nike Max 97s
Izi nkweto zose zahishe zigurwa zirashira
Izi nkweto ziswe iza Satani

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .