Inkweto nshya za Kanye West zabaye urwenya ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 13 Kanama 2020 saa 06:45
Yasuwe :
0 0

Inkweto nshya zo mu bwoko bwa Yeezy zigiye gushyirwa hanze n’umuraperi Kanye West zataramiweho ku mbuga nkoranyambaga kubera uburyo zikozemo.

Uyu muhanzi aheruka gushyira hanze amafoto y’izi nkweto ze avuga ko zigiye kujya hanze mu minsi ya vuba. Mu miterere y’izi nkweto, zigaragara ko ari umweru ariko zikaba zirimo imirongo myinshi yigoronzoye ndetse n’imbere hakaba hasongoye.

Nyuma yo kwerekana izi nkweto benshi bazigereranyije n’ibitunguru abandi bavuga andi magambo menshi, yatumye abakoresha imbuga nkoranyambaga bacika ururondogoro.

Umwe mu bakoresha Twitter yanditse ati “Ubu rero ngiye kwishyura $ 800 ngura ibitunguru bakase?”

Abandi bagereranyije izi nkweto n’amakaloni abandi batera urwenya bazigereranya na Viennetta ice cream itakiboneka muri Amerika. Umwe ati “Kanye West akumbuye cyane Viennetta ice cream, none yagerageje kuyikora mu nkweto na none.”

Ntabwo igihe zizamurikirwa n’ibiciro byazo birajya hanze gusa ubusanzwe inkweto ze ziba zigura hagati y’ama-euro 200 na 1000. Izi nkweto nshya za Kanye West zizaba zitwa YZY x D Rose yazikoze ku bufatanye na Derrick Rose uzwi cyane muri Basketball.

Inkweto Kanye West ateganya gushyira hanze zateje ururondogoro kubera imiterere yazo
Yeezy ni ubwoko bw'inkweto zahanzwe na Kanye West zikorwa ku bufatanye n'uruganda rwa Adidas
YZ 20 ni bumwe mu bwoko bw'inkweto za Yeezy zigezweho muri iki gihe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .