Mu 2016 ni bwo Leta y’u Rwanda yaciye caguwa, ica amarenga yo guharurira inzira gahunda ya Made in Rwanda yashyiriweho kugabanya ingano y’ibicuruzwa bitumizwa mu mahanga.
Ni icyemezo kitahise cyumvikana cyane ko hari benshi bari batunzwe n’ubwo bucuruzi, ari bwo imiryango yabo irangamiye mu mibereho yayo ya buri munsi.
Ku ruhande rumwe ibyo benshi bafataga nk’ikibazo kigiye kuvuka byahindutse amahirwe ku Banyarwanda cyane cyane urubyiruko batangira kwihangira imyambaro itandukanye no gushinga inzu z’imideli.
Ibi nibyo byabaye inkingi ku bana b’abakobwa bishyize hamwe mu guhanga inzu y’imideli y’imyenda ikorerwa mu Rwanda bise ‘IKAMBA’.
IKAMBA yashinzwe mu 2020 ifite intego yo gukora imyenda Abanyarwanda bashobora kugura itabahenze cyane kandi ijyanye n’ibyo bakunda. Ni imyenda ishobora kwambarwa n’abagabo ndetse n’abagore.
Kayiganwa Mugabo Kessy uri mu batangije IKAMBA avuga ko inzozi zo gushinga iyi nzu y’imideli bazitangiye biga muri kaminuza.
Ati “Twatangiye turi abanyeshuri batatu biga muri African Leadership University, twese twiga ibijyanye n’ubucuruzi mpuzamahanga ariko ugasanga dusangiye ibijyanye no gukunda imyenda n’imideli. Nyuma twatangiye kuganira kuri made in Rwanda cyane cyane tureba uburyo dushobora gukora imyenda idahenze cyane ariko na none ifite ubwiza.”
Nubwo bahuye n’imbogamizi zitandukanye nko kubura ibikoresho by’ibanze byo gukoresha cyangwa se babibona bikaba bihenze, Kayiganwa ashimangira ko bakomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo ibyo bakora birusheho kwaguka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!