00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

I Kigali hateguwe ibirori bizitabirwa n’abambaye ibitenge gusa

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 9 Gashyantare 2017 saa 09:31
Yasuwe :
1 0

Ku nshuro ya mbere mu Mujyi wa Kigali hateguwe ibirori bizitabirwa n’abambaye imyenda idoze mu gitenge mu rwego rwo guteza imbere gahunda ya ‘Made In Rwanda’ n’abayishoyemo imbaraga.

Byari bimenyerewe ko habaho ibirori bihuriza hamwe abambaye ibyererana, umutuku n’andi mabara atandukanye, kuri iyi nshuro hateguwe ibizitabirwa n’abambaye imyenda ikozwe mu gitenge yakorewe mu Rwanda. Ibi birori ngarukamwaka byiswe ‘Kitenge Dress Code Dinner’ bigiye kubera i Kigali biri mu murongo wo guteza imbere ibyakorewe mu Rwanda.

Umuyobozi wa The Business Mag yateguye iki gikorwa, Aimable Ngendahayo yabwiye IGIHE ko intego nyamukuru bafite ari ugushishikariza abantu kugira umutima wo gukunda ibikorerwa mu Rwanda kugira ngo ababikora babashe gutera imbere.

Ati “Intego yacu n’icyo tugamije ni ukugira ngo duteze imbere ‘Made in Rwanda’ kuko iyo witegereje abantu benshi muri iyi minsi binjiye mu gukora iby’iwacu badasize inyuma n’ibyo kwambara.”

Yakomeje avuga ko iki ari igikorwa kizajya kibaho buri mwaka hagamijwe gukangurira abanyarwanda kugura ibikorerwa mu gihugu kugira ngo bateze imbere ababikora. Yanavuze ku mpamvu usanga imyambaro ikorerwa mu Rwanda igifite ibiciro bihanitse n’uburyo icyo kibazo cyakemuka.

Ati “Mu by’ukuri impamvu bihenda, ni uko uba usanga abanyarwanda batarakangukira kubigura, ariko babaye babigura igiciro cyagabanuka, usanga n’ubikora akora bicye kubera aba avuga ngo ‘ndakora byinshi bizagurwa na nde?’, noneho ako yakoze kamwe cyangwa tubiri akagahenda, ariko haramutse habonetse abakiriya babigura byahenduka.”

“Iyo rero abaguzi batabagana ari benshi bituma n’ibyo bakora bihenda, ariko iyo bakoze byinshi bakabona abaguzi bituma n’igiciro kijya hasi, niyo mpamvu rero twahisemo gutegura iki gikorwa kugira ngo tumeyekanishe ibikorerwa iwacu ariko nanone tunashyigikira ba bantu binjiye muri Fashion Design kugira ngo babone abaguzi. Ntanze nk’urugero, abantu bazitabira ibi birori bagomba kuba bambaye igitenge, nta handi bazagikura rero bazagikura muri ba bandi babidoda bitume na bo batera imbera.”

Abakora ibikorwa bitandukanye birimo guhanga imyambaro ikozwe mu gitenge bazahabwa umwanya muri ibi birori kuko hazerekanwa imideli (fashion show) itandukanye y’amoko menshi ishobora gukorwa mu gitenge. Abanyamideli batandukanye baziyerekana mu myenda ikozwe mu gitenge, habeho gufata ifunguro ku bitabiriye bizaherekezwa n’umuziki.

Ibi birori bizitabirwa n’abambaye imyenda ikozwe mu gitenge biteganyijwe kubera i Kigali muri Car Free Zone ku wa 18 Gashyantare 2017 guhera ku saa kumi n’imwe z’umugoroba kugeza mu masaha akuze, kwinjira muri iyi Dinner ni amafaranga y’u Rwanda 10,000 Frw azaba arimo icyo kurya n’icyo kunywa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .