Abahanga mu kurimba, basobanura neza ko kwambara neza, bijyana n’ibihe kandi n’aho umuntu agiye. Niba umuntu agiye mu nama, ntabwo agomba kwambara nk’ugiye mu musangiro n’inshuti cyangwa se kuruhuka. Ibi ni yo mpamvu habaho umwambaro wagenewe ikintu runaka, ku buryo utabona uwambaye ingozi ari muri siporo.
Mu mico itandukanye, impeshyi ifatwa nk’igihe cy’ibiruhuko, aho abantu bafata akanya, bakajya ku mazi n’ahandi, bakumva akayaga bashyira ubwenge ku gihe.
No ku banyarwanda ni uko bimeze, aho usanga akenshi mu mpera z’icyumweru, bifashisha uyu mwanya, bagatembera mu bice nyaburanga bitatse u Rwanda.
Iraguha Prosper ni umucuruzi w’imyenda mu Mujyi wa Kigali, asobanura ko muri ibi bihe, benshi mu banyamujyi, bamugana bashaka imyenda yo gutemberana mu mpera z’icyumweru.
Mu myenda umuntu ashobora kwambara muri ibi bihe, iyo yajyana gutembera no kuruhura umubiri nko mu mpera z’icyumweru cyangwa iyo yakwirirwana mu rugo.
Ingero z’imyenda y’abagabo wakwambara muri ibi bihe










TANGA IGITEKEREZO