Ni ku nshuro ya Gatandatu ibirori bya Kigali Fashion Week bigiye kongera kuba nyuma y’ibyabaye mu myaka itanu ishize bikagaragaza intera ikomeye abanyamideli bo mu Rwanda bamaze kugeraho ugereranyije n’abo mu bindi bihugu.
Kigali Fashion Week izabera kuri Century Park Hotel i Nyarutarama ahazaba hateraniye abahanzi b’imideli bagera kuri 22 bazaba baturutse mu bihugu cumi na bibiri.
Umuyobozi wa Kigali Fashion Week, John Bunyeshuri yavuze ko uyu mwaka bakiriye abanyamideli n’abahanzi b’imideli [fashion designers] bo mu bihugu bitandukanye haba ibyo ku Mugabane wa Afurika, Aziya n’u Burayi.
Yagize ati “Kigali Fashion Week igitangira yari iy’Abanyarwanda gusa, bwa mbere bari abanyamideli b’u Rwanda. Muri uyu mwaka hari impinduka zikomeye, abitabira bariyongereye, ibihugu nabyo ni byinshi […] Mu birori byo gusoza tuzaba dufite abanyamideli bo mu bihugu birenga icumi, urumva abanyamideli 60 ni igikorwa cyerekana ko twakuze.”
Ibihugu byitabiriye imurikamideli rikomeye rya Kigali Fashion Week, baturutse mu bihugu birimo Uganda, Kenya, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Sudani y’Epfo, u Bushinwa, u Buyapani, Afurika y’Epfo, Rwanda, Ghana,u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Buhinde.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Kamena 2016 mu kiganiro cyahuje abanyamakuru n’abanyamideli bazitabira ibirori byo gusoza Kigali Fashion Week, benshi bavuze ko ari amahirwe akomeye kwibona mu bamurika imideli muri iki gikorwa kuko bifungura imiryango itabarika.

Umunyakenyakazi werekana imideli akanayihanga, Sheena Frida C yabwiye IGIHE ko aje mu Rwanda ku nshuro ya kabiri, yahaherukaga mu mwaka wa 2015 ari nabwo yerekanye imideli ahanga muri Fashion Development Consortium ikorera i Nairobi, avuga ko yahisemo kugaruka kugira ngo yongere inyungu n’umusaruro yavanye i Kigali mu mwaka ushize.
Yagize ati “Ni ubwa kabiri ngarutse hano, ubushize nari mpari, nkiva hano nagiye mbona amahirwe menshi nkesha kuba naritabiriye Kigali Fashion Week. Iyo ntagaruka byari kumbera igihombo […] Nzagira amahirwe yo guhura n’abakunda iby’imideli bo mu bihugu bitandukanye nanjye barusheho kumenya.”
Winnie Godi wo muri Sudani y’Epfo na we yavuze ko yaje kwerekana imideli ahanga mu nzu y’imideli yise ‘Winnie G Fashion’ mu kwagura amarembo y’ibyo akora bizwi mu Mujyi wa Juba ari naho atuye.
Ati “Iwacu muri Sudani ibikorwa byanjye bigenda bimenyekana buhoro buhoro, navuga ko n’urwego rw’imideli rutangiye kuzamuka hariya iwacu. Kuza hano rero bizamfasha byinshi, nzabona umubare munini w’abamenya ibyo nkora mu bindi bihugu.”
Uyu mukobwa w’imyaka 24, nava i Kigali azitabira irindi serukiramuco rikomeye rizabera muri Australia ndetse naho azahamurikira imideli ahanga.
Uyu mwaka Kigali Fashion Week yatewe inkunga na Bralirwa ibinyujije mu kinyobwa cya Mützig, Ambasade y’u Bubiligi mu Rwanda n’ibindi bigo bitandukanye.









Amafoto: Mahoro Luqman
TANGA IGITEKEREZO