00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamideli batanu bahagarariye u Rwanda muri Abryanz Style&Fashion Awards

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 29 Ukwakira 2016 saa 12:14
Yasuwe :
2 0

Abanyamideli batanu bakomoka mu Rwanda bari mu batoranyijwe muri Afurika guhatanira ibihembo bya Abryanz Style&Fashion Awards bizatangirwa mu Mujyi wa Kampala.

Abatoranyijwe guserukira u Rwanda uyu mwaka harimo Ntabanganyimana Jean de Dieu [Jay D], Bashabe Kate, Georgie Ndirangu na Moise Turahirwa ndetse na Judith Heard ubikorera cyane muri Uganda.

Umwaka ushize u Rwanda rwari rufitemo abanyamideli babiri, Judith Heard na Moise Turahirwa. Judith Heard yabashije kubona igihembo ariko mugenzi Moise Turahirwa ntiyabasha gutsinda.

Uyu mwaka hatoranyijwe abantu b’ibyamamare mu byiciro bitandukanye barimo abavuga rikijyana mu cyiciro cy’abakora imideli, abahanzi b’imideli, abazi guhitamo neza imyambaro, abahanzi, abakora make-up, abanyamakuru mu ngeri zinyuranye n’abandi.

Uretse kumurika imideli, Turahirwa afite inzu y’imideli yise ‘Moshions [Moses Fashions]’. Ahatanye mu cyiciro kimwe muri ibi bihembo cya ‘Fashion Designer of the Year., ari kumwe n’abahanzi b’imideli bakomeye mu karere.

Judith Heard wabonye igihembo umwaka ushize, asanzwe ari umwe mu banyamideli bahagaze neza muri Uganda ari na ho abana n’umuryango we. Ari mu cyiciro kimwe cya ‘Best Dressed Celebrity’ ari nacyo ahuriyemo na Kate Bashabe washinze Kabash Fashion House.

George Ndirangu wo muri Kenya akaba n’umunyamakuru wa CNBC uba mu Rwanda, bamushyize mu cyiciro cy’abahagarariye iki gihugu mu banyamakuru bambara neza[Best Dressed Media Personality].

Ntabanganyimana Jean de Dieu [Jay D] uri mu banyamideli bari kuzamuka neza mu Rwanda yatoranyijwe mu cyiciro ‘East African mising Model of the year’. Uyu amaze kwiyerekana cyane mu bikorwa byo kumurika imideli no gutanga amanota mu marushanwa ya Nyampinga anyuranye abera mu Rwanda.

Ibirori byo gutangaza abatsinze bizaba kuwa 9 Ukuboza 2016 muri Kampala Serena Hotel.

Ntabanganyimana Jean de Dieu [Jay D]
Moise Turahirwa
Judith Heard Kantengwa
Kate Bashabe washinze Kabash Fashion House
George Ndirangu aherutse kuyobora ibirori bya Collective Rw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .