00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamideli bagiye kwiyerekana mu birori bikomeye bizabera ku mazi

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 14 Nyakanga 2016 saa 03:53
Yasuwe :
0 0

Abasore n’inkumi bazobereye mu byo kwerekana imideli mu Rwanda, bagiye kwerekana imyambaro igezweho ku mazi mu birori bikomeye bizabera kuri Hotel Villa Portofino Kigali.

Ibi birori by’imideli byiswe Fiesta de Verano [Summer Party] bigiye kubera mu Mujyi wa Kigali ku nshuro ya mbere kuwa Gatandatu tariki ya 16 Nyakanga 2016, bizabera i Nyarutarama kuri Hotel Villa Portofino Kigali.

Itsinda ryateguye ibi birori, ryatangaje ko hateguwe abahanzi b’imideli bamaze kumenyakana mu gihugu barimo Moshions, Cedric, Tanga Design n’abandi batandukanye. Aba bahanzi b’imideli [fashion designers] buri wese azaba afite abanyamideli b’umwuga bazerekana iyi myambaro igezweho yambarwa ku mazi.

Umunyamideli Ntabanganyimana Jean de Dieu uri mu bateguye ibi birori ati “Iki gikorwa twagiteguye mu bihe nk’ibi by’izuba, abantu baba bakeneye aho barihungira ndetse bakaruhura umubiri bidagadura.”

Yongeyeho ko imyambaro izerekanwa mu birori bya Fiesta de Verano yiganjemo iyambarwa mu bihe by’ubushyuhe by’umwihariko igezweho yitabazwa mu kurimba ku mazi.

Ati “Ni ibirori by’akataraboneka aho abasore n’inkumi bazaba berekana imyambaro igezweho yo ku mazi, hanateguwe imikino inyuranye isanzwe ikinwa n’abantu bidagadurira ku mazi mu buryo bwo kubafasha kurushaho kuroherwa.”

Abanyamideli bazerekana imyambaro yo ku mazi

Ibi birori bizatangira saa tanu z’amanywa kugeza saa tanu z’ijoro. Mu gufata neza abazabyitabira hateguwe ingeri zinyuranye z’imyidagaduro zirimo imikino yo ku mazi n’umuziki w’imbaturamugabo uzavangwa n’aba Dj bamaze kumenyerwa mu birori bikomeye mu Rwanda, DJ Miller na Toxxyk.

Ati “Nk’umwe mu bateguye Fiesta de Verano ndahamya ko ntawe uzayizamo ngo yifuze gutaha cyane ko iteguye mu buryo butandukanye cyane n’ibindi birori by’imideli bisanzwe bibera mu Rwanda. Kunywa no kurya ni zimwe mu ngingo zitaweho cyane muri iki gikorwa.”

Kwinjira muri Hotel Villa Portofino ahazabera ibi birori, ni amafaranga ibihumbi bitanu[5,000frw] mu myanya isanzwe ndetse n’ibihumbi icumi [10,000frw] mu cyubahiro.

Abazitabira ibi birori bazagira ibihe byiza
Dj Toxxyk na Dj Miller nibo bazavanga imiziki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .