Iki gikorwa cyabereye muri Sports View Hotel iherereye ku Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, aho abanyamideli batandukanye bo mu Rwanda bateraniye hamwe hashakishwa abazitabira igikorwa cya Kigali Fashion Week kizaba muri Nyakanga.
Abanyamideli batoranyijwe ni Mucyo Sandrine, Shema Christian, Shema Justin, Iradukunda Yassir, Teta Christelle, Munezero Christine, Iradukunda Shema Daniel, Ganza Prince, Uwizeyimana Yvette na Masabo Anaise Audrey.
Ibyagenderwagaho batoranya aba banyamideli harimo kuba azi gutambuka neza, afite n’indeshyo ihuye n’iyo abagize akanama nkemurampaka bifuza.
Akanama nkemurampaka kari kagizwe na Fridaus Muna ukorera ibikorwa bijyanye n’imideli muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Umurundikazi witwa Erica Murekatete unashinzwe kuzakurikirana abanyamideli mu rwambariro, Michael Thayer usanzwe ahanga imideli na Kamanzi Gisele uri mu banyamigabane ba Kigali Fashion Week.
Umulisa Fiona Cécile ukuriye ‘Iby’iwacu’ yafashe inshingano zo gutegura iki gikorwa, yavuze ko icy’uyu mwaka kirimo impinduka nyinshi ugereranyije n’indi myaka yatambutse.
Ku wa 1 Nyakanga hazatoranywa abamurika imideli bo ku rwego mpuzamahanga bagera kuri 15.
Igikorwa cya Kigali Fashion Week izaba guhera ku wa 4-6 Nyakanga ku nshuro ya 10 ndetse abagiteguye bafunguye imiryango ku bashaka kwigaragaza muri uru ruganda rwo guhanga no kumurika imideli.
Kwinjira bizaba ari 15, 000 Frw ku muntu umwe na 25, 000 Frw ku bantu babiri.






TANGA IGITEKEREZO