Washington: Abanyarwanda n’inshuti bahuriye mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Mata 2019 saa 02:30
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda n’inshuti zabo basaga 400 baba muri Washington DC, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bifatanyije mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu muhango wateguwe na Ambasade y’u Rwanda i Washington ku wa 7 Mata 2019, witabirwa n’abanyacyubahiro batandukanye barimo abahagarariye ibihugu byabo.

Watangiwemo ibiganiro bigaruka ku Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, inkomoko yayo, isomo yasize, uko u Rwanda rwiyubatse nyuma yayo n’ibindi byibutsa urubyiruko gukurana umurage wo gukomera, kwigira no guharanira ubumwe bw’abanyarwanda.

Umwe mu banyeshuri b’abanyarwanda biga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Zilfa Irakoze, yasabye urubyiruko gukomeza kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside no kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Ni twe Rwanda rw’ubu n’ahazaza, ibyo bidusaba kumenya neza amateka yacu kuko nitwe tugomba kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi uyu munsi n’igihe kizaza, aho turi hose kugira ngo koko ntizongere kubaho ukundi.”

Abatanze ibiganiro barimo Dr. Margee Ensign na Dr. Peter Pham, bagiye bagaruka ku ntambwe u Rwanda rumaze gutera mu myaka 25 ishize rushegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bagaragaje ko iterambere ryigaragaza mu nkingi zose z’igihugu guhera mu burezi, ubuvuzi, umutekano, kongerera ubushobozi umugore n’ibindi.

Dr. J Peter Pham yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda n’abanyarwanda babifashijwemo na Perezida Paul Kagame, bakwiye kubera urugero rwiza ibindi bihugu.

Dr. Ensign yagize ati “U Rwanda ni igihugu gifite icyerekezo, gifite umuyobozi ushoboye kandi wo kwizerwa ureba ahazaza, ushakisha uburyo bushya bw’iterambere, uzi guhangana n’amateka y’igihugu kandi wita ku bacitse ku icumu, akabongerera icyizere.”

Umwe mu bacitse ku icumu witwa Jeanne Celestine Lakin, yatanze ubuhamya bw’ibyamubayeho muri Jenoside yakorewe Abatutsi afite imyaka icyenda gusa.

Yavuze ko ababyeyi n’abavandimwe be bishwe, agasenyerwa ndetse agasambanywa ku buryo byamuhungabanyije ariko akaba yarahisemo kubabarira.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika, Mukantabana Mathilde, yashimiye abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda zifatanyije nabo mu muhango wo guha icyuhahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bambuwe.

Yavuze ko kwibuka atari ukugira ngo abantu baheranwe n’agahinda k’ahahise ahubwo bifasha mu kubaka ahazaza harambye.

Ambasaderi Mukantabana yagarutse ku ntambwe u Rwanda rwateye mu myaka 25 ishize ruguye mu icuraburindi rya Jenoside ariko uyu munsi rukaba rugeze ahashimishije binyuze mu gukorera hamwe, kutihunza inshingano no gutekereza ibikenewe.

Ati “Twisanzemo ubushobozi n’ubushake bwo kwanga politiki y’urwango n’amacakuburi, twahisemo inzira ishingiye ku ndangagaciro y’ubunyarwanda na politiki y’ubwiyunge.”

Amb. Mukantabana yibukije abantu ko hakiri abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, abasaba kuba maso bakabarwanya bivuye inyuma.

Abanyarwanda n'inshuti zabo bahuriye hamwe mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi
Abari bitabiriye uyu muhango bacaniye hamwe urumuri rw'icyizere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza