00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA: Abanyarwanda batuye muri Midwest basabwe imbaraga mu kurwanya abapfobya Jenoside

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 April 2022 saa 06:23
Yasuwe :

Abanyarwanda batuye muri Midwest muri Amerika basabwe kongera imbaraga mu bikorwa byo kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni ubutumwa bahawe mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, wabereye muri Kaminuza ya Andrews iri muri Berrien Springs, muri Leta ya Michigan, ku wa Gatandatu, tariki 9 Mata 2022.

Perezida w’Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Midwest, Kwitonda Léonard, yashimye abifatanyije n’Abanyarwanda batuye muri aka gace kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yasabye abitabiriye uyu muhango guharanira guhesha ishema abazize Jenoside, bagaharanira kubaho kandi neza.

Kwitonda yabibukije ko ibyo bitagerwaho hakiri imbuto mbi muri bamwe, asaba abari muri Diaspora n’aho bagenda hose guhagurukira abagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bayipfobya bakanayihakana.

Yagize ati “Uyu mwaka, insanganyamatsiko iragira iti ‘Twibuke, tuniyubaka’. Ni byo koko tugomba kwibuka abacu, bazize uko bavutse, tugaharanira kubahesha ishema aho turi hose, tugira tuti ‘turi ho kandi tuzabaho neza’.’’

“Ibyo byose ntibyashoboka tugifite imbuto mbi muri twe, ni yo mpamvu twese aho turi hano muri Diaspora ndetse n’aho tugenda, dukwiye guhagurukira ba bandi bapfobya bagahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uru ni urugamba rwa buri wese hano. Mureke rero dufatanye kurwanya ingengabitekerezo iyo ariyo yose yadusubiza inyuma.”

Umunyamabanga wa Mbere wa Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika, Francis Murindwa, yasabye Abanyarwanda bagize Diaspora ya Midwest (Leta ya Indiana n’iya Michigan) gukomeza gukura isomo mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu izina rya Prof Mukantabana Mathilde, Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika, Murindwa yibukije ko impamvu Abanyarwanda bibuka ari ukugira ngo hatagorekwa amateka y’u Rwanda.

Yongeyeho kandi ko kwibuka byagombye kubera abakuru umwanya mwiza wo kwigisha abato babakomokaho ububi bwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Kwibuka ni umwanya ukomeye cyane ku mateka y’ahazaza. Tutagize uyu mwanya ngo tuvuge ibyatubayeho ngo tubikuremo n’isomo, twaba turimo tugoreka amateka ya none ku bazabaho.”

Yavuze ko kwibuka ari umwanya wo kuvuga ibyabaye kugira ngo Isi yose ibyumve, ibimenye, kandi ibone ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe.

Murindwa yavuze ko abateguye Jenoside bakanayishyira mu bikorwa bacyifuza gukomeza kugoreka amateka, bavuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari “imvururu zabaye,” ko habaye Jenoside ebyiri,” bavuga ko “habaye ubwicanyi” n’izindi mvugo nk’izi.

Yaboneyeho umwanya wo gusaba Abanyarwanda gukomeza gukumira aba bose bagishakisha impamvu zo gupfobya no kwanga kwemera Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Abantu bateguye Jenoside bakanayishyira mu bikorwa ntibabatijwe ngo babireke. Baratsinzwe, batsindanwa imigambi yabo mibi ariko bamwe baracyayifite.”

One Nation Radio yatangaje ko muri uyu muhango wo #Kwibuka28 abarokotse bahawe umwanya wo gutanga ubuhamya. Murebwayire Placidie yagarutse ku buryo muri Jenoside yihishe mu mwobo wari wacukuwe mu kiraro cy’inka cy’abaturanyi be, akamaramo iminsi 45, arya ikijumba kimwe ku munsi.

Murebwayire wavuze ko muri Jenoside yari atwite, yavuze uko atabashije gutabara bamwe mu bana be, ariko agashimira Imana yamurokoye, n’Ingabo za FPR Inkotanyi zamutabaye.

Abitabiriye uyu muhango bacanye urumuri rw’icyizere, bavuga amwe mu mazina y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hatangwa ibiganiro n’ijambo ry’ihumure.

Kwibuka ku rwego rwa Diaspora ya Midwest byahuriranye no Kwibuka ku rwego rwa Diaspora yose y’Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Abanyarwanda batuye muri Diaspora ya Midwest kandi muri ibi bihe barasabwa kwitabira gahunda yo kwiyandikisha no gutanga imyirondoro ku bifuza guhabwa pasiporo. Kuri ubu gahunda ya Ambasade iri gukorera muri Midwest (Michigan na Indiana) muri Mata 2022.

Umunyamabanga wa Mbere wa Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika, Francis Murindwa, yasabye Abanyarwanda bagize Diaspora ya Midwest gukomeza gukura isomo mu mateka ya Jenoside
Abanyarwanda batuye muri Diaspora ya Midwest basabwe kutareberera abagoreka amateka ya Jenoside
Bakurikiye ubuhamya bw'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Abanyarwanda bashimiwe uko bitabiriye umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Abanyarwanda batuye muri Midwest basabwe kongera imbaraga mu kurwanya abahakana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .