Muri iri vuriro, Dr Ngoga akora nk’umuganga (Médecin Généraliste) ufasha abamusanze kubasuzuma kugeza bamenye indwara bafite n’imiti bakeneye cyangwa akaboherereza kuri muganga ufite ubunararibonye ku ndwara runaka (Médecins Spécialisés).
Mu rwego rwo kumenyekanisha ibikorwa by’Abanyarwanda biga, bakorera cyangwa mu mahanga, IGIHE yaganiriye na Dr Ngoga ku rugendo rw’ubuzima busanzwe no mu kazi ke nka Muganga n’uburyo ahoza igihugu cye ku mutima kandi ataragize amahirwe yo kukivukiramo ngo agikuriremo.
Ngoga yavukiye mu nkambi ya Gahunge muri Uganda, ubu ni mu Karere ka Kabarore.
Ati “Icyo gihe ubuzima ntibwari bworoshye kuri twe nk’Abanyarwanda cyane nyine mu nkambi, ariko ibyo ntibyigeze biduca intege ngo twibagirwe inkomoko yacu kandi ntitwatatiye umuco w’igihugu cyacu u Rwanda.”
Yakomeje agira ati “Bamwe mu bo tuvukana bagiye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda, jye bamfashaga kujya ku ishuri. Icyo gihe twari tumerewe nabi n’ubutegetsi bwa Obote, badutwikira, umunyarwanda aho aciye hose ari ruvumwa.”
Kwiga no kugira ikindi gikorwa cy’iterambere bakora, Dr Ngoga yavuze ko byabagoraga cyane, haba mu kwisanga mu mico y’amahanga batamenyereye cyangwa se kwemerwa mu mashuri.
Ati “Benshi twari twaranahinduye amazina kugira ngo batatumenya tukabura uko twiga.”
Yakomeje agira ati “Mu mashuri nta bufasha bwinshi bwabaga buhari, ibitabo twigiragamo byazaga ari uko andi mashuri yabanje kwihaza. Ariko kandi Loni yaradufashaga, nubwo abaturage baho wasangaga batwaraga ubwo bufasha kuko aribo bari mu buyobozi, ari nabo bafite uburenganzira bwo kuduha ibyo dukeneye cyangwa twagenewe.”
Nubwo ubuzima bw’ubuhunzi bwari bubi, bageragezaga kwihangana bagakomeza gukoresha imbaraga ngo bazagire ubuzima bwiza.
Dr Ngoga yavuze ko byabaye bibi ubwo impunzi z’Abanyarwanda muri Uganda zatangiraga kwicwa.
Ati “Byaje kuba ikibazo igihe bari batangiye kwica Abanyarwanda badusenyera, batwika amazu yacu, cyane cyane abari batuye mu nkambi zegereye u Rwanda nka Mbarara. Ubwo buzima twarabwihanganiye kuko nta yandi mahitamo twari dufite.”
Mu buhungiro, Dr Ngoga yavuze ko ababyeyi bageragezaga kubakundisha u Rwanda, bakumva bagize ishyaka ryo kurumenya.
Ati “Nubwo urwo Rwanda bavugaga tutari turuzi, iyo twumvaga amateka twagiraga ubwuzu bwo kumenya ibindi byinshi cyane. Twumvaga ari nko kudusomera nk’igitabo tukumva ko bitazashoboka no kurukandagiramo.”
Dr Ngoga nyuma yo kwiga amashuri yisumbuye ahitwa St Mary’s College-Kisubi yaje kuva muri Uganda ajya muri Danemark akomereza muri Copenhagen University School of Medicine, ari naho Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye aherereye. Yakandagiye mu Rwanda bwa mbere mu 1995.
Ati “Rwa Rwanda batubwiraga nararubonye, ubu buri munsi, buri saha mba nzi ko ndi Umunyarwanda kandi hari abarurwaniye rukaba ruri uko turubona uyu munsi turwishimiye.”
No mu mahanga yakomeje kuzirikana u Rwanda
Dr Ngoga yavuze ko nk’umuntu wakuriye mu nkambi, ubuzima bwo mu mahanga butamutonze cyane kuko kwishakamo ibisubizo babitojwe bakiri bato.
Ati “Gukurira muri ubwo buzima wumvaga ko ari wowe wishakamo ibisubizo by’ibyo bibazo wibazaga. N’aha mu mahanga uba ubizi ko nta na Leta iri bukuburanire nk’iwanyu cyangwa ngo yumve uburenganzira bwawe iguheshe agaciro nk’aho waba uri mu gihugu cyawe kavukire, bituma rero wiyubakamo imbaraga kandi ukumva ko ari wowe wa mbere ugomba gukemura ikibazo cyawe.”
Indangagaciro zo kwishakamo ibisubizo no gukunda u Rwanda aho ari hose ni zo zatumye Dr Ngoga yiyemeza gukoresha ubumenyi bwe mu gutanga umusanzu mu buvuzi bw’u Rwanda.
Ati “Icyatumye ngera ku ntego zanjye, ni ukumva ko nzatanga umusaruro mvanye ino, nkawusangiza abandi Banyarwanda.”
Ubwo yari arangije Kaminuza mu buvuzi, Dr Ngoga yatekerereje bamwe mu barimu be amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda rwanyuzemo, biyemeza gutanga umusanzu mu komora ibikomere bahereye ku bijyanye n’ihungabana.
Ati “Twababwiye ibibazo bihari cyane cyane ku burwayi bwo mu mutwe, ko hari abantu benshi bagihangana n’ihungabana. Twakoze urubuga rw’abaganga hamwe n’abanyeshuri b’i Butare, tukabahugura kugira ngo bajye bahangana n’ibyo bibazo cyane cyane no mu bihe by’icyunamo."
Kuri urwo rubuga, Dr Ngoga yavuze ko haganirirwaho ibitekerezo, ibibazo bihari bigakemuka, ibikeneye inkunga ngo bikemurwe bigakorwa.
Ati “Ubuyobozi bw’u Rwanda buradufasha tukajyayo tugakorayo igihe runaka nk’umwaka, ubundi umuntu akagaruka akanakomeza akazi hano kuko numva ari inshingano zacu nubwo turi mu mahanga.”
Yakomeje agira ati “Hari n’uburyo turi gutegura, abaganga b’ino aho bazajya bajya guhugura n’abaganga bari mu Rwanda cyangwa tugatera inkunga abari mu Rwanda, bakaza na hano bagahabwa amahugurwa, nabo bakadufasha kumenya imiterere y’ubuvuzi mu bihugu bya Afurika mu rwego rwo guhanahana amakuru.”
Dr Ngoga yavuze ko n’undi wese wifuza gutanga umusanzu adahejwe kuko ashobora kubageraho anyuze ku mbuga nkoranyambaga cyangwa muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda.
Urubyiruko mu mahanga rukwiriye kwigishwa amateka
Dr Ngoga yasabye ababyeyi b’Abanyarwanda bari mu mahanga, kuzirikana kwigisha ababakomokaho amateka nyayo y’u Rwanda kugira ngo bakure bazi igihugu cyabo.
Ati “Bakwiriye kugira ishema ryo kumva ko uri Umunyarwanda bikaba byakugeza no ku ntego yawe n’ibyo ukora byose ukabikora ufite bwa Bunyarwanda bukurimo. Ni nabyo dushishikariza urubyiruko hano muri diaspora, abashoboye bakajya no mu Rwanda bakamarayo igihe bakareba u Rwanda rw’uyu munsi bafitemo uruhare n’umwanya kuko byaraharaniwe, nibo rero bo kusa ikivi.”
Dr Ngoga yavuze ko nubwo umwanya ubabana muto ku babyeyi baba mu mahanga, biba bikenewe kuganiriza abana bakiyumva nk’Abanyarwanda.
Ati “Icyakora umubyeyi bimusaba ingufu nyinshi kugira ngo amwumvishe ko ari Umunyarwanda kuko we aba yaravukiye ino akahakurira, bisaba kumuganiriza cyane ku mateka no gushaka uburyo bwiza busobanutse bwo kuyamubwira ndetse ukanamubwira uburyo wageze muri ibi bihugu by’u Burayi n’ahandi.”
“Bisaba rero kwegera abana tukababwiza ukuri ntitubeshye, tukababwira uburyo twakuriye mu nkambi abazibayemo cyangwa n’ahandi, ariko bikamuha ishusho y’uko ibintu byari bimeze, kandi wabona amahirwe ukamutembereza mu Rwanda akahabona. Bituma arushaho kurukunda akumva ko ariho akomoka.”
Dr Ngoga yavuze ko amahirwe ariho ubu ariko u Rwanda rwateye imbere ku buryo nta soni biteye kwitwa Umunyarwanda cyangwa kuharatira abandi.
Ikiganiro kirambuye na Dr Ngoga
























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!