00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwihariko w’akabari ka Umuhoza gakomeje kuganwa n’abatari bake basura Leta ya Arizona

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 22 December 2023 saa 03:10
Yasuwe :

Umuhoza Jasmine, Umunyarwandakazi washinze “The Bel Air Bar & Grill”, restaurant ifite n’akabari, iherereye mu Mujyi wa Phoenix muri Leta ya Arizona akomeje kwaguka no kwagura imikorere ye binyuze mu mwihariko we wa Kinyafurika.

Ubwo yaganiraga n’Umunyamakuru Bonaventure Mwayuli ukorera Moving Pictures Kenya, Umurongo wa YouTube ukunze kugaruka ku Banyafurika bafite umwihariko w’ibikorwa by’indashyikirwa, Umuhoza yerekanye ko yagiye muri iki gihugu agiye gushabika ariko kuri ubu akaba ari kuzamura ibendera ry’u Rwanda binyuze mu gutanga serivisi zizira amakemwa.

Umuhoza yavukiye ndetse akurira mu Mujyi wa Kigali. Ni bucura mu bana icyenda bo mu muryango w’iwabo, ni we wa mbere mu bo bavukana wuriye indege yerekeza hakurya y’amazi magari nk’uko abyivugira.

Nk’abandi bose, Umuhoza yakandagiye mu ishuri ndetse anaminuza mu bijyanye n’ubukungu n’ubucuruzi, amasomo yigiye mu Rwanda, agashimangira ko ubu amufatiye runini.

Agaragaza ko nubwo atatekerezaga ko azaba muri Amerika, yabonye amahirwe rimwe ahita ayabyaza umusaruro.

Akimenya ko agiye muri Amerika ababyeyi be ntibahise babyakira ariko nk’umuntu wari uzi icyo ashaka abereka ibyiza ashobora kunguka, bapfa kubyumva.

Ati “Mu busanzwe ndi umuntu ukunda kwiha intego kabone n’ubwo yaba ikomeye. Narababwiye ngo mundeke ngende ngerageze amahirwe nimbona bidakunda nzabahamagara ngaruke.”

Nk’uwari ugiye mu gisa no kugerageza ubuzima, inyuma ye hari ababyeyi bamufitiye impungenge cyane ko nta n’umuryango yagiraga ibwotamasimbi, Umuhoza yaragiye arakora, nyuma y’imyaka irindwi ubu afite aho yitirirwa kandi hamuha amafaranga.

Yabaye muri leta zigera kuri enye hamwe bikunda ubundi bikanga, uyu munsi akagwa ejo akabyuka kugeza yisanze mu Mujyi wa Phoenix muri Arizona, aho ubu afite akabari na restaurant biganwa n’abatari bake, akavanamo ibimutunga.

Byamutwaye amezi atandatu ngo abe amaze kwiga isoko no gukusanya amafaranga yose ndetse muri Kamena uyu mwaka yiyemeza gutangiza The Belair Bar & Grill.

Umuhoza azwiho kuvanga imiziki, akigera i Phoenix ubuzima ntibwamworoheye kuko akazi yahabonye “ni kamwe mu twangoye nagize mu buzima ku buryo ntabonaga n’umwanya wo gutegura ibyo kurya nkajya kubishaka muri za restaurants.”

Umuhoza Jasmine yiyemeje gukora ubushabitsi ariko bujyana no kugaragaza umwihariko w'u Rwanda na Afurika muri rusange

Bijyanye n’uko yihebeye ibyo kurya byo mu Rwanda kandi bikaba bisa n’ibidashoboka kubona restaurants mu Mujyi wa Phoenix, byamuhaye igitekerezo cyo kuba ayo mahirwe yayabyaza umusaruro cyane ko Phoenix ari umujyi utuwemo n’Abanyafurika benshi.

Ati “Byatumye dutangiza akabari na restaurant aho dutegura ibiryo by’iwacu bityo ab’iwacu basura uyu mujyi bakabona aho bisanga bashobora no kubona ibyo kurya bidatandukanye n’iby’iwabo. Igitekerezo ni uko cyaje.”

Iyo winjiye muri iyi restaurant ushobora kwikanga ko ugeze mu Biryogo ahazwi nko mu Marangi kuko ushobora gusanga abantu bari kurya capati n’ibishyimbo, ibishyimbo n’ubugari, umufa w’inyama na kawunga, hirya ukabona umuntu yatumije ya nyama itogosheje n’umufa wayo bizwi nka ‘boil’ [soma boyilo].

Ucisha amaso mu yindi nguni ukabona hari abizihiwe na primus, abadashoboye ibisembuye bakaba binywera ka Fanta Orange, ari na ko ku cyokezo bategereje ‘brochettes.’

Ibyo byose kandi umukiliya abihabwa muri bya bikoresho akenshi bigaragaza umuco wo mu Karere bimwe biboshye mu birere by’insina mbese ukabona ko Umuhoza ari gutera inyoni mu giti akamanura ebyiri, ubucuruzi no guteza imbere umurage wa Afurika.

Ati “Dushaka ko umuntu wo muri biriya bice uzajya aza hano, azajya amera nk’aho yisanga mu rugo, aho imirire itazajya itandukana n’iy’iwabo.”

Umuhoza wahoze avanga imiziki (DJ), agakora ibyo gutanga inzoga mu kabari, ubu akaba ari gukurikirana iby’ubutetsi mu bucuruzi bwe, agaragaza ko izo serivisi atanga ziherekezwa n’umuziki akenshi wiganjemo imbyino gakondo n’izindi zigaragaza umuco wa Afurika ariko bitavuze ko ukunda izindi na we ahezwa.

Nyuma y’amezi atatu atangije ubu bushabitsi avuga ko bwatangiye kumwungukira ku buryo yizeye ko mu mezi atandatu ashobora kuzaba yarakubye kabiri kuko ‘‘mpora nizera ko ejo hazaza ari heza kurusha uyu munsi.’’

Imbogamizi agaragaza mu bucuruzi zijyanye n’uko abantu baba bashaka ibyihuta nta byo gutegereza, kandi gutegura amafunguro bisaba umwanya munini.

Umuhoza ati ‘‘Ibyo bibazo bikajyana n’ibyo kubona abakozi bafite umuhamagaro wo kubitegura ariko uko tumenyerana bagenda babyumva.’’

Mu butumwa, Umuhoza yasabye Abanyafurika by’umwihariko ababa muri Amerika gutekereza byagutse no kwiyemeza, bagaharanira kugera ku byisumbuyeho.

Akabari na restaurant Umuhoza yatangije muri Arizona biganwa n'Abanyafurika ku bwinshi
Mu kabari ka Umuhoza habonekamo ibinyobwa bitandukanye
Muri The Bel Air Bar & Grill uhasanga amafunguro atandukanye
Abakunzi ba brochettes iyo bageze muri Leta ya Arizona bagana The Bel Air Bar & Grill kugira ngo bahaze ibyifuzo byabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .