00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Buholandi: U Rwanda rwitabiriye imurika mpuzamahanga ry’umuco

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 3 September 2022 saa 07:57
Yasuwe :

Nyuma y’uko ikawa y’u Rwanda imuritswe mu Buholandi ndetse igasogongerwa n’abafite sosiyete zicuruza ikawa kuri uyu wa 2 Nzeri, uyu munsi rwitabiriye imurika mpuzamahanga ry’umuco (Embassy Festival) ryabereye mu Mujyi wa Den Haag.

Iri murika ryahuje ibihugu 55 bifashijwe na za ambasade zabyo bikaba byamuritse ibijyanye n’umuco wabyo binyuze mu bihangano nk’imbyino n’indirimbo n’ibindi bikorerwa muri ibyo bihugu byiganjemo ibijyanye n’imitegurire y’amafunguro (Art Culinaire).

U Rwanda rwamuritse ikawa yakunzwe cyane, ibikorwa bitandukanye byaturutse mu Rwanda bimurikwa na sosiyete ebyiri ari zo Dokmai Rwanda yari ihagarariwe na Alain Rushatsi na Irebe-Basket Collection Rwanda yari ihagarariwe na Fraterne Ngiruwonsanga.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Nduhungirehe Olivier, yatangarije IGIHE ko iki gikorwa ari ingirakamaro ku baturge ba Den Haag kuko bituma bamenya imico y’ibihugu bihagarariwe, bagasogongera no ku byo bahinga cyangwa bakora.

Ati “Ni igikorwa kitaba henshi mu bindi bihugu cyagakwiye gukorwa kuko gihuza abantu.”

Amb. Nduhungurehe kandi yashimye uburyo aho u Rwanda rwamurikiraga hasuwe, ikawa yari yateganyijwe yose igashira kubera gukundwa na benshi.

Umuyobozi wa Diaspora nyarwanda mu Buholandi, Claude Ndabarasa na we yagize ati “Ni byiza ko Abanyarwanda natwe twagaragaye mu ruhando rw’amahanga tugafatanya kumurika ibikorwa byaturutse mu Rwanda kandi ubutaha tuzagura ‘stand’ yacu kurushaho kuko byagaragaye ko isurwa ibyo twari twateganyije bigashira.”

Iri murika mpuzamahanga ry’umuco mu Buholandi ni igikorwa ngarukamwaka.

Aho u Rwanda rwamurikiraga hasuwe cyane ndetse ikawa yari yateganyijwe iragurwa irashira
Mayor w’umujyi wa Den Haag Jan van Zanen, ubwo yasuraga Stand y’u Rwanda ari kumwe na Amb. Nduhungirehe
Ibihangano bigaragaza ubukerarugendo bw'u Rwanda byagaragaye muri iri murika
Ndabarasa Claude ibumoso aganira n’abitabitiye imurika Embassy Festival
Ibihugu birenga 50 byamuritse iby’iwabo
Mu byamuritswe harimo n'ibijyanye n'imitegurire y'amafunguro mu bihugu bitandukanye
Ibijyanye n'umuziki na byo byamuritswe muri 'Embassy Festival'
Itorero Inganzo mu Buholandi berekanye umuco nyarwanda binyuze mu mbyino
Mu byo u Rwanda rwamuritse mu bijyanye n'umuco harimo imbyino gakondo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .