00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bubiligi: Hatangijwe urugendo rw’intambwe miliyoni mu kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 20 April 2022 saa 06:43
Yasuwe :

Itsinda ry’Abanyarwanda batuye mu Bubiligi ryitwa “Marche de la vie” ryahuriye mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, binyuze mu gukora urugendo rw’intambwe miliyoni imwe, nk’ikimenyetso cyo kwibuka ubuzima bw’abarenga miliyoni bishwe bazira uko bavutse.

“Marche de la vie” mu Kinyarwanda bivuze “Urugendo rw’ubuzima”, ni igikorwa cyatangiye umwaka ushize. Ku ikubitiro cyatangiye abacyitabira bakora ingendo rimwe mu cyumweru mu rwego rwo gukora imyitozo ngororangingo.

Mu kiganiro na IGIHE, Norbert Nsabimana uyobora “Marche de la vie’’ yavuze ko muri uyu mwaka iki gikorwa cyatangiye tariki ya 10 Mata mu gihe biteganyijwe ko kizasozwa ku wa 2 Nyakanga 2022.

Yagize ati “Iki gikorwa twagitangiye mu gihe kingana n’amezi atatu Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze. Nyuma y’umwaka tumaze gukora ibilometero biri hagati ya 1200 na 1800, mu rwego rwo kugera ku ntego, bivuze ko buri muntu yifitemo imbaraga igihe cyose ashobora kugera ku cyo yiyemeje. Indi nyungu irimo ni ugukora imyitozo ngororangingo, kumenya igihugu dutuye, kuko tugenda hirya no hino, bitewe naho twahisemo.’’

Yakomeje ati “Ubu rero twihaye intego yo gukora intambwe miliyoni, zivuze ba bantu bacu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Intambwe miliyoni ni ibilometero 750. Ubu turi abantu bageze kuri 20, mu cyumweru kimwe twakoze miliyoni twese hamwe ariko intego ni uko buri wese abigeraho.’’

Yavuze ko kuva batangiye hari n’abandi bifuje kugendana na bo muri urwo rugendo barimo Abarundikazi n’abandi babarizwa muri Canada.

Igitekerezo cyo gutangiza uru rugendo cyazanywe n’Umusuwisi witwa Dusabe Jules. Uyu muhanzi yateguraga igikorwa cyo kugenda intambwe miliyoni imbere y’Ibiro bya Loni i Genève mu kwereka umuryango mpuzamahanga no kwereka abantu ko hari miliyoni y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abifuza kwifatanya n’abari muri iki gikorwa bashobora kwifashisha application ya siporo yitwa Strava ku buryo biborohera kugendana izo ntambwe.

Mu gusoza iki gikorwa, biteganyijwe ko abacyitabiriye bazakora urugendo rw’ibilometero 28 nk’ikimenyetso cyerekana imyaka ishize Jenoside ihagaritswe n’uko igihugu cyongeye kubakwa nyuma yo gushegeshwa mu mpande zose.

  Reba ikiganiro kigufi IGIHE yagiranye na Nsabimana Norbert uyobora itsinda “Marche de lavie”

Norbert Nsabimana uyobora “Marche de la vie’’ yavuze ko muri uyu mwaka iki gikorwa cyatangiye cyahujwe no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Norbert Nsabimana aganira n'umunyamakuru wa IGIHE, Karirima Aimable Ngarambe
“Marche de la vie” mu Kinyarwanda bivuze “Urugendo rw’ubuzima”, ni igikorwa cyatangiye umwaka ushize
“Marche de la vie” yitabirwa n'abantui b'ingeri zitandukanye
Iki gikorwa cyatangirijwe mu Bubiligi ariko hari abo mu bindi bihugu bagaragaje ko bazacyitabira

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .