U Bubiligi: Baganiriye kuri politiki yo kwibuka no gusana u Rwanda binyuze mu ngando

Yanditswe na

Karirima A. Ngarambe

Kuya 4 Ugushyingo 2013 saa 11:55
Yasuwe :
0 0

Uko abayobozi b’ u Rwanda bakora ibishoboka mu kubaka igihugu nyuma y’amateka yakiranze harimo na Jenoside ntiyibagirane, impuguke z’Abanyarwanda ziri hirya no hino na zo zigerageza gutanga umusanzu w’ibitekerezo.

I Bruxelles mu Bubiligi, mu mpera z’ukwezi gushize k’Ukwakira, habereye "ikiganiro-mpaka" kigamije kwungurana ibitekerezo kuri politiki yo kwibuka (sauvegarde de la mémoire), kunga Abanyarwanda no gusana igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi binyujijwe mu kiswe « Ingando».

Mu gihe Abanyarwanda aho bari hose bitegura kuzirikana ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, iki kiganiro-mpaka cyari kigamije kungurana ibitekerezo mu buryo bwa gihanga kuri politiki y’u Rwanda yerekeranye no kubungabunga amateka, kunga Abanyarwanda no gusana igihugu.

Iki kiganiro cyitabiriwe n’abantu batari bake, cyari cyateguwe n’Umuryango uhuza Diaspora nyarwanda mu Bubiligi, DRB-Rugali, ifatanyije n’ishyirahamwe RESIR (Réseau Scientifique International de Recherche et d’Information sur le Rwanda et sur la Région africaine des Grands Lacs), iri rikaba ari itsinda (plate-forme) rimaze iminsi rivutse, rigizwe n’abashakashatsi b’Abanyarwanda bishyize hamwe kugira ngo bateze imbere ubushakashatsi no guhanahana amakuru ku Rwanda no kuri Afurika y’ibiyaga bigari.

Iki kiganiro-mpaka kikaba ahanini cyari gishingiye ku bushakashatsi bwakozwe na Dr Eric Ndushabandi (umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda) mu rwego rw’amasomo y’ikiciro gihanitse cya kaminuza (Thèse de Doctorat en sciences politiques) mu bya politiki arangije muri Kaminuza ya Saint Louis i Bruxelles.

Mu magambo y’igifaransa, iki kiganiro-mpaka kigaga ku gusana igihugu nyuma ya Jenoside binyuze mu ngando, mu magambo y’igifaransa mu nyito yacyo yagiraga iti « La mémoire du passée dans la reconstruction de l’Etat post-génocide : Une politique de la mémoire au Rwanda au travers des Ingando à l’épreuve ».

Déo Mazina ibumoso wayoboye ibiganiro, hagati ni Pulchérie Nyinawase uhagarariye Diasipora Nyarwanda mu bubiligi na Eric Ndushabandi watanzi ikiganiro uherereye iburyo mu gutangiza ibiganiro.

Dr Eric Ndushabandi (iburyo), Purcherie Nyinawase, Perezida wa Diyaspora Nyarwanda mu Bubiligi (hagati) na Déo Mazina, umushakashatsi

Déo Mazina ukuriye RESIR, akaba ari umushakashatsi muri Kaminuza ya Liège, awari mu bateguye iki kiganiro akanakiyobora, hamwe na Dr Eric Ndushabandi ari nawe wagitanze, yatangarije IGIHE ko iki kiganiro cyageragezaga gusesengura uruhare rw’ingando mu kubungabunga amateka y’u Rwanda (sauvegarde de la mémoire), mu kunga abanyarwanda no gusana igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, baganira ku mateka y’u Rwanda banatanga ibitekerezo mu kubaka neza ejo hazaza.

Mu gutangira iki kiganiro Pulchérie Nyinawase uyobora DRB-Rugali yahaye ikaze abitabiriyi ibiganiro n’abari bubitange, kandi avuga ko ibyo biganiro ari ingirakamaro, ati : "DRB-Rugari izakomeza gushyigikira ibikorwa by’Abanyarwanda n’inshuti za bo bituma duhanahana amakuru mu gushaka uko twakomeza guteza imbere igihugu cyacu cy’u Rwanda, akaba ari muri urwo rwego muri ibi biganiro twari abafatanyabikorwa na RESIR."

Muri icyo kiganiro mpaka, usibye Ndushabandi, hahawe umwanya abahanga barimo Marie Dominique Nyagahene (Master en Politique internationale : Université Libre de Belgique), Dr Désiré Nkizamacumu umwarimu muri kaminuza ya Mons na Emmanuel Twagirimana umuyobozi w’agahunda y’amasomo y’ibanze mu guhugura abatazi gusoma no kwandika muri Bruxelles.

Déo Mazina wayoboye ibiganiro na Pulchérie Nyinawase uhagarariye Diaspora Nyarwanda mu Bubiligi bafungura ibiganiro

Yifashishije ibyanditswe n’abashakashatsi banyuranye, kimwe n’ubushakashatsi we ubwe yakoze, Dr Ndusahabandi yagaragaje uburyo gukora ubushakashatsi nk’ubu bigoye bitewe n’amateka yaranze u Rwanda, kimwe n’imiterere yarwo yihariye, yerekana uburyo kubungabunga amateka, kunga Abanyarwanda no gusana igihugu na byo bitoroshye, bikaba byarasabaga kwitabaza uburyo bwa demokarasi budasa n’ubusanzwe bukoreshwa ahandi (modèle spécial de démocratique).

Mu gusoza kwe yerekanye ukuntu ubushakashatsi bwe bwasanze ko ingando zagize akamaro mu guhuza imyumvire y’amateka ku bazinyuzemo, ku buryo bushobora kubafasha kurenga ikibazo cy’amoko bakiyumvamo ubunyarwanda.

Imwe mu mwanzuro y’iki kiganiro mpaka:

- Abanyarwanda bakeneye koko ahantu bicara hamwe mu bwisanzure, bakabwizanya ukuri ku mateka yaranze u Rwanda, bagahuriza hamwe ibitekerezo bya bo kugira ngo bategure neza ejo hazaza. Ko ingando zabaye intangiriro, ariko hakenewe gukomeza kwigwa neza uko byakorwa bikagira akamaro kurushaho;

- Izi atari inshingano z’abayobozi b’igihugu gusa, ahubwo ari iz’abanyarwanda bose, abato, abakuru, abagabo, abagore, abatuye mu Rwanda n’abatuye hanze yarwo ;

- Ari ngombwa kwihimbira ibisubizo ku bibazo igihugu cy’u Rwanda cyahuye na byo kuko bifite umwihariko ujyanye n’amateka yacyo (oser inventer l’avenir), nk’uko byigeze kugeragezwa muri Burkina Faso;

- Muri ibyo byose, urubyiruko rugomba gushyirwa imbere, kandi rugahabwa urubuga rwo kubikoreramo, rugahabwa uburere mboneragihugu n’amateka y’ukuri, kandi bigatekerezwaho neza kugira ngo u Rwanda rutasazubira ukundi mu bibazo rwanyuzemo.

Marie Dominique Nyagahene atanga ibitekerezo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .