00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bubiligi: Ambasaderi Sebashongore yijeje abarokotse Jenoside ko batari bonyine

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 8 April 2022 saa 02:51
Yasuwe :

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Dr Dieudonné Sebashongore, yibukije Abanyarwanda batuye mu Bubiligi ko bafite inshingano zo gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, yizeza n’abarokotse ko batari bonyine.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Kane ubwo hibukwaga ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, yishwemo abasaga miliyoni imwe barimo abana, abagore, abagabo n’impinja.

Ni igikorwa cyateguwe na Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi kuri uyu wa 7 Mata 2022, i Bruxelles.

Cyitabiriwe na Charles Delogne wari intumwa ya Guverinoma y’u Bubiligi; Burugumesitiri wa Komine Woluwe-Saint-Pierre, Benoit Cerexhe; Umuyobozi wa Ibuka-Belgique, Ernest Sagaga; abahagarariye ibihugu byabo mu Bubiligi, Abanyarwanda n’inshuti zabo.

Ambasaderi Sebashongore yavuze ko uyu munsi ari uwo gutekereza cyane ku bakorewe aya mahano babujijwe ubuzima bakicwa no ku bo basize babana n’agahinda kadashira kandi karemereye.

Yibukije Abanyarwanda batuye mu Bubiligi ko bafite inshingano zo gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, abayihakana n’abayipfobya ndetse asaba ibihugu bitandukanye kugeza imbere y’ubutabera abayigizemo uruhare bacyidegembya.

Yihanganishije anakomeza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ati "Ntimuri mwenyine!"

Yabasabye gukomera muri iki gihe cyo Kwibuka, abizeza ko Leta y’u Rwanda yiteguye kubaha ubufasha bwose bakeneye mu gufatanya kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yakomeje ashishikariza abitabiriye icyo gikorwa gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, abayihakana n’abayipfobya, anasaba inzego za politiki n’iz’ubutabera ku isi hose gufatanya mu guhana umuntu wese wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ambasaderi Sebashogore yanavuze ko nyuma y’aho abantu bari hafi ya Perezida Habyarimana bashoreje urubanza, muri Gashyantare 2022 Urukiko Rusesa Imanza rw’u Bufaransa rwafunze burundu dosiye y’iperereza ku ihanurwa ry’indege yari imutwaye, nyuma yo gutesha agaciro ubujurire bw’imiryango y’abayiguyemo.

Yasobanuye ko iyi ari ntambwe ikomeye mu kugaragariza isi amateka nyakuri u Rwanda rwaciyemo muri 1994.

Ati "Uru rwitwazo rw’indege rwo kuvuga ko uwahagaritse Jenoside yaba ari we wayitangiye byari bihishe kugira umwishi umwere, uwiciwe akaba ari we uhanwa. Ukuri kuratinda ariko ntiguhera, kandi hatangwa ubutabera, kudahana bigacika."

Yanavuze ko mu Bubiligi hagenda haba imanza ziregwamo abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, rumwe muri izo ni urwa Fabien Neretse wakatiwe gufungwa imyaka 25 bidasubirwaho n’urukiko rusesa imanza rwo mu Bubiligi, nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside no kwibasira inyokomuntu.

Yari akurikiranyweho ubwicanyi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyamirambo no mu Mataba, mu yahoze ari komine Ndusu muri Ruhengeri.

Dr Sebashongore yanagarutse kuri gahunda zitandukanye zikorwa n’amashyirahamwe y’abarokotse Jenoside nka Ibuka-Belgique, mu kuvuga no kumenyekanisha ubuhamya bw’amateka baciyemo kugira ngo bitazongera kubaho.

Ati "Nyuma y’imyaka ibiri Isi yugarijwe na Covid-19 byibura twongeye guhura ngo twibukire hamwe aya mateka yacu nk’Abanyarwanda n’inshuti zacu."

"Ndabasaba nkomeje haba hano mu Bubiligi no muri Luxembourg, gukomera muri ibi bihe twinjiyemo byo Kwibuka kandi ari ko mukomeza kwegera inshuti n’abaturanyi, abo mukorana mubasobanurira nyabyo amateka nyayo y’u Rwanda."

Amb. Sebashongore yakira Charles Delogne wari intumwa ya Guverinoma y’u Bubiligi
Minister Counsellor wa Ambasade ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu Bubiligi aramukanya na Amb. Dr. Sebashongore
Iki gikorwa cyitabiriwe n'Abanyarwanda batandukanye baba mu Bubiligi
Amb Sebashongore aganira n'intumwa z'u Bubiligi mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Intumwa ya Guverinoma y’u Bubiligi, Charles Delogne, atanga ubutumwa bwe
Ernest Sagaga uyobora Ibuka-Belgique
Ambasaderi Sebashongore atanga ubutumwa ku bitabiriye ibikorwa byo Kwibuka, i Bruxelles
Monique Usanase watanze ubuhamya
Burugumesitiri wa Komine ya Woluwe-Saint-Pierre, Benoît Cerexhe
Abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga bitabiriye ibikorwa byo Kwibuka byabereye i Bruxelles
Inshuti z'u Rwanda zifatanyije n'Abanyarwanda baba mu Bubiligi mu bikorwa byo Kwibuka
Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda bakurikiye ibiganiro
Iki gikorwa cyitabiriwe n'abayobozi bo mu Bubiligi
Abanyarwanda bifatanyije mu kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Ambasade y'u Rwanda mu Bubiligi ni yo yateguye iki gikorwa cyo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Ambasaderi Sebashongore acana urumuri rw'icyizere

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .