00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bubiligi: Amb. Sebashongore yasabye Abanyarwanda kwigira ku Nkotanyi bagasigasira ibyagezweho

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 5 July 2022 saa 10:43
Yasuwe :

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Sebashongore Dieudonné, yashimye ingabo za FPR Inkotanyi zabohoye u Rwanda, aha Abanyarwanda umukoro wo kubakira ku muhate wabo mu rugendo rwo kwiteza imbere.

Ni ubutumwa yatanze ku wa 4 Nyakanga 2022, ubwo u Rwanda rwizihizaga ku nshuro ya 28, Umunsi wo Kwibohora.

Iki gikorwa cyabereye mu Busitani bw’ahakorera Ambasade y’u Rwanda ahazwi nka ‘Rwanda House’ mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi. Cyitabiriwe n’Abanyarwanda baba muri iki gihugu n’inshuti zabo, abahagarariye ibihugu byabo n’abandi bayobozi batandukanye mu nzego za Leta.

Ambasaderi Sebashongore yagaragaje ko u Rwanda nk’igihugu cyari cyashegeshwe na Jenoside, byasabye imbaraga zidasanzwe ngo cyongere cyubakwe mu buryo buhamye.

Ati “Intego y’abitangiye kubohora u Rwanda kwari uguha Abanyarwanda amahirwe yo kuba mu gihugu cyunze ubumwe, gitekanye kandi giteye imbere. Uyu munsi turishimira ubwitange n’umurava wabo.’’

Yavuze ko izo mbaraga, ubushishozi n’icyerekezo Perezida Kagame yatanze nk’uwayoboye urugamba rwo Kubohora Igihugu ‘tugomba kubitsimbararaho’.

Yagize ati “Icyo dusabwa, ni ugukomeza wa murego ngo dukomeze kwiyubaka. Ibikorwa birivugira, uko biba byinshi mu byerekeye ubukungu, imibereho myiza, ubutabera, byose bizamukira hamwe ugasanga za ngufu zashyize hamwe ziratanga icyo umuntu atatekerezaga.’’

Ambasaderi Sebashongore yasobanuye ko ijambo ‘Kwibohora’ rifite igisobanuro kirambuye, cyibanda ku guha abaturage ubwisanzure no kubaharurira inzira y’iterambere.

Ati “Abo basore b’Umuryango wa FPR Inkotanyi bahagurutse bakarwanira uburenganzira bwabo bwo gutura mu gihugu cyabo, bakabyumvisha n’abandi bakabakurikira. Aho tugeze ni heza. Umunezero Abanyarwanda berekanye watanze gahunda yo guteza imbere.’’

Ambasaderi Sebashongore yavuze ko itariki ya 4 Nyakanga yibutsa umunsi w’amateka ku Rwanda. Ni wo washyize iherezo kuri Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994, yaguyemo inzirakarengane zirenga miliyoni mu mezi atatu.

Yakomeje ati “Iyi tariki yanashyize akadomo ku ngengabitekerezo ya Jenoside yabibwe, ikanageza ku gucikamo ibice kuva mu 1959. Ibi byatumye benshi bafata inzira igana mu buhungiro. Nyuma y’imyaka myinshi, urwo ruhererekane rw’urwango n’amacakubiri byabyaye Jenoside yakorewe Abatutsi.’’

Nubwo ingengabitekerezo ya Jenoside yashegeshe igihugu ariko ubuyobozi bwiza bwatumye cyongera kuzanzahuka.

Ati “Tariki ya 4 Nyakanga kandi yerekana kongera kuvuka k’u Rwanda rushya. Urwo Rwanda rushya nk’uko murubona ruracyari ruto ariko ruratanga icyizere.’’

Ambasaderi Sebashongore yashimye urubyiruko n’abagore bari mu ngabo za FPR Inkotanyi bitanze bagahara amagara yabo kugira ngo babohore igihugu cyaganishwaga mu manga n’ubutegetsi bubi.

Yagaragaje ko icyerekezo u Rwanda rufite ubu gishingiye ku biganiro byakorewe muri Village Urugwiro mu 1997-1998.

Mu ngamba zafashwe harimo kwihutisha gutanga ubutabera nyuma ya Jenoside hifashishijwe Inkiko Gacaca, zaciye imanza zigera kuri miliyoni ebyiri mu 2001-2011.

Ati “Ubutabera bwagize uruhare mu guhuza no kunga ubumwe bw’abaturage bari bacitsemo. Byatumye bemera ibyaha, ndetse berekana n’ahari imibiri y’abishwe muri Jenoside ku buryo imiryango yabo ishobora kubibuka no kubunamira.’’

Mu bindi byihutirwaga mu gihugu cyari kivuye muri Jenoside harimo kugabanya ubukene, ndetse gahunda zashyizweho zatumye nibura abasaga miliyoni bakurwa munsi y’umurongo w’ubukene bukabije mu myaka 10.

Umwihariko wo kwishakamo ibisubizo kandi watumye hanatekerezwa kuri gahunda zitandukanye zirimo koroza abaturage inka binyuze muri ‘Girinka’, gutanga ubwisungane mu kwivuza, uburezi budaheza n’ibindi.

Mu kwiteza imbere, u Rwanda rwashyize imbaraga mu bukerarugendo aho rubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima birimo n’ingagi zo mu Birunga ziri mu zisigaye hake ku Isi.

Iyi ntambwe yatumye u Rwanda rushora imari mu bikorwaremezo birufasha kwakira inama mpuzamahanga, muri hoteli zirimo Kigali Marriott Hotel, Radisson Blu, Sheraton na Hilton izafungura vuba.

Kuri ubu rushimwa ko rwakiriye neza Inama ya CHOGM yabereye ku butaka bwarwo ku wa 20-25 Kamena 2022, yahuriyemo abasaga 4000 barimo abakuru b’ibihugu na za Guverinoma 35.

Ambasaderi Sebashongore yavuze ko amateka y’u Rwanda n’urugendo rwarwo mu myaka 28 ishize yarwubakiye ubushobozi burufasha kwishakamo ibisubizo no gutanga umuti ku bibazo by’Akarere, Afurika n’Isi yose.

Dushimiyimana Gilbert wari uhagarariye Diaspora Nyarwanda DRB-Rugali, yashimye ingabo za RPA Inkotanyi zabohoye igihugu ku munsi ufatwa nk’ifatizo ry’iterambere ry’igihugu.

Yagize ati “Mu myaka 28 ishize, mu nzira ndende kandi itoroshye abayobozi b’igihugu barangajwe imbere na Perezida Kagame batanze umurongo kandi igihugu kiratera imbere mu mpande zose. Dufite inshingano zo gusigasira ibyagezweho dutanga umusanzu mu gukorera iterambere rirambye.’’

Abitabiriye igikorwa cyo Kwibohora mu Bubiligi basusurukijwe n’abahanzi barimo Jali Jean Pierre Ntwali n’Itorero Irebero n’Itorero Itetero rigizwe n’abana bavukiye mu Bubiligi.

Hanamuritswe ibikorwa bitandukanye birimo ibitabo by’abanditsi by’Abanyarwanda, Ikawa y’u Rwanda ndetse n’amafoto atandukanye.

  Reba ikiganiro IGIHE yagiranye na Ambasaderi Sebashongore kigaruka ku Kwibohora

  Dushimiyimana Gilbert yagaragaje Kwibohora nk’ifatizo ry’ibyagezweho

  Abana bo mu Itorero Itetero baririmba "Rwanda Nziza"

  Reba Jali ataramira abitabiriye ibirori by’Umunsi wo Kwibohora

  Ab’Iwacu muraho yaririmbwe n’Itorero Irebero

Mu marembo ya Rwanda House abashyitsi bari urujya n'uruza mbere y’uko ibirori by’Umunsi wo Kwibohora bitangira

Amb. Sebashongore n’umugore we Murebwayire Jeanne bakira abashyitsi bafatanyije kwizihiza Umunsi wo Kwibohora28

Umugore wa Amb. Sebashongore, Murebwayire Jeanne aramukanya n'umwe mu bitabiriye Umunsi wo Kwibohora
Amb. Sebashongore yakira uwitabiriye ibirori by'Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 28
Abahagarariye ibihugu n'imiryango mpuzamahanga mu bitabiriye ibi birori
Tariki ya 4 Nyakanga ifatwa nk'idasanzwe mu buzima bw'Abanyarwanda, benshi baba bafite akanyamuneza
Bakiranywe urugwiro nta kuvangura uwo ari we wese

Abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga bagera kuri 50 bitabiriye Umunsi mukuru wo kwibohora k’u Rwanda ku nshuro ya 28

Abahagarariye ibihugu n'imiryango mpuzamahanga bagera kuri 50 bitabiriye Umunsi mukuru wo kwibohora
Byabereye mu Busitani bw'ahakorera Ambasade y'u Rwanda i Bruxelles mu Bubiligi

Abatanze ubutumwa bibanze ku butwari bw’Inkotanyi zabohoye u Rwanda

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Sebashongore yasabye Abanyarwanda kwigira ku Nkotanyi bagasigasira ibyo igihugu cyagezeho
Dushimiyimana Gilbert wari uhagarariye Diaspora Nyarwanda DRB-Rugali, yashimye ingabo za RPA Inkotanyi zabohoye igihugu
Ambasaderi Sebashongore yashimye urubyiruko n’abagore bari mu ngabo za FPR Inkotanyi bitanze bagahara amagara yabo kugira ngo babohore igihugu
Umujyanama wa Mbere muri Ambasade y'u Rwanda mu Bubiligi, Nyinawumuntu Grace, ni we wayoboye iki gikorwa
Ambasaderi yabwiye abitabiriye iki gikorwa ko icyerekezo u Rwanda rufite gishingiye ku biganiro byo muri Village Urugwiro mu 1997-1998
Bateze amatwi bumva impanuro zatanzwe

Abitabiriye iki gikorwa bari bafite akanyamuneza ku maso

Abarimo urubyiruko na bo bitabiriye iki gikorwa
Inshuti z'u Rwanda zifatanyije n'Abanyarwanda baba mu Bubiligi mu kwizihiza Umunsi wo Kwibohora
Iki gikorwa cyitabiriwe n'abantu batandukanye
Abanyarwandakazi bishimiye guha icyubahiro Inkotanyi zabohoye igihugu
Wari umunsi w'urugwiro
Kwibohora bijyana no kwirekura, ukishimira ubuzima bushya bwashobotse kubera ubwitange bw'ababohoye igihuhu
Ku buzima bwacu...

Hanamuritswe ibicuruzwa n’ibitabo by’abanditsi Nyarwanda

Aka gace ni ko kamurikiweho ikawa y'u Rwanda, imaze kuba ubukombe ku meza y'abakomeye
Abitabiriye iki gikorwa banamurikiwe ikawa y'u Rwanda
Hanamuritswe ibitabo birimo iby'abanditsi b'Abanyarwanda biva imuzi amateka igihugu cyanyuzemo
N'amafoto ari mu bihangano byamuritswe

Hifashishijwe imbyino gakondo n’umuziki ugezweho mu gutarama

Abana b'Itorero Itetero bagaragaje ko bamaze gukamirika mu mbyino gakondo
Itorero Irebero ryizihije Umunsi wo Kwibohora mu ndirimbo ziherekejwe n'imbyino gakondo
Abana bo mu Itorero Itetero ni bo baririmbye 'Rwanda Nziza'
Abagize Itorero Irebero bari bizihiwe
DJ Flora na De Gaulle Ufiteyezu bitabiriye iki gikorwa. Akanyamuneza kari kose
Abana bashyiriweho ahantu hihariye bakoresheje bidagadura

Amafoto: Karirima A. Ngarambe & Jessica Rutayisire


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .