Singapore: Abanyarwanda bifatanyije mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, biyemeza kurwanya abayihakana

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Mata 2020 saa 06:10
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda baba mu bihugu bya Singapore, Australie, Nouvelle Zelande na Indonesie, kuri uyu wa Gatandatu bifatanyije mu gikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabaye mu buryo bw’iyakure bitewe n’ingamba zafashwe mu kwirinda Coronavirus.

Ni igikorwa cyabimburiwe no gufata umwanya wo Kwibuka no kwenyegeza urumuri rw’icyizere, mu guha icyubahiro abasaga miliyoni imwe bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’Abanyarwanda basaga 200 bo mu bihugu bya Singapore, Australie, Nouvelle Zelande na Indonesia hamwe n’abari mu Rwanda n’ahandi.

Mu buhamya yatanze, Umuhoza Frida warokotse Jenoside, ubu utuye mu Mujyi wa Melbourne muri Australie, yavuze urugendo yanyuzemo muri Jenoside nk’umwana w’umukobwa wari ufite imyaka 14 nyuma y’ibihe byabanjirije Jenoside byaranzwe no kubiba urwango, amacakubiri n’itotezwa byakorerwaga abatutsi, ibintu yabonye kuva afite imyaka itandatu agitangira amashuri.

Yavuze ko nubwo umuryango we wishwe muri Jenoside, agasigarana ihungabana rikomeye ndetse yihebye, ibyo yabonye akibyibuka nk’ibyabaye ejo, ku buryo bibabaje kuba hari abagerageza guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yavuze ko ari inshingano za buri wese mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kimwe n’abagerageza kuyihakana.

Yasabye Abanyarwanda baba mu mahanga kugerageza gufasha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 batorohewe muri ibi bihe bikomeye byo kurwanya Coronavirus, kuko igikorwa icyo ari cyo cyose nko kubahamagara kuri telefoni ubihanganisha unababaza uko babayeho, gisobanuye byinshi.

Mu ijambo yagejeje kuri aba Banyarwanda, Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore ari na we ushinzwe ibihugu bya Australia, New Zealand na Indonesia, Amb Jean de Dieu Uwihanganye, yavuze ko ubuzima Umuhoza yabayemo, abarokotse Jenoside benshi babunyuzemo, aboneraho umwanya wo kubihanganisha, anabizeza ko umuryango mugari w’Abanyarwanda ukomeza kubazirikana.

Yasabye urubyiruko kurushaho kugira uruhare mu guhangana n’abagihakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yakomeje agira ati “Bikwiye kutwibutsa uruhare tugomba kugira mu guhangana n’abagerageza kugoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bagamije izindi nyungu. Twifashishije ibimenyetso bihari, dukwiye kubirwanya binyuze mu kwamagana ku mugaragaro abagerageza kubiba urwango haba ku mbuga nkoranyambaga cyangwa mu muryango wacu.”

“Ndifuza gusaba by’umwihariko urubyiruko, abenshi turi kumwe hano. Uyu munsi ni mwe cyizere n’ahazaza h’u Rwanda. Mu myaka 26 ishize, ingabo zari iza RPA ziyobowe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, zahagaritse Jenoside yari irimo gukorerwa Abatutsi, kandi turabibashimira. Bari bafite imyaka ingana n’iyanyu na twe.”

Yavuze ko bagize uruhare mu guhagarika Jenoside no kubaka u Rwanda rushya.

Yakomeje ati “Natwe nk’urubyiruko rw’Abanyarwanda baba mu mahanga, dukwiye kugira uruhare mu rugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kimwe n’abahakana Jenoside. Benshi mu benegihugu bagenzi bacu muri ibi bihugu by’umwihariko muri Australia, bakomeje kuyobywa ngo bajye mu guhakana Jenoside.”

Abayobozi b’umuryango Nyarwanda mu bihugu bya Australia, Nouvelle Zelande na Indonesia nabo batanze ubutumwa buha icyubahiro abazize Jenoside no kwihanganisha abayirokotse.

Banagaragaje uburyo hakenewe guhuza imbaraga mu gutsinda abakomeje gushaka kugoreka amateka y’u Rwanda, bagamije kuyobya abatazi ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuyobozi uhagarariye inyungu z’u Rwanda muri Australie, Michael Roux, yavuze ko nubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye ku wa 7 Mata, byari nk’iherezo y’ibindi bikorwa byari bimaze imyaka myinshi byo kwibasira Abatutsi no gucura imigambi yo kubarimbura.

Muri icyo gihe, Isi yatereranye u Rwanda kugeza ubwo mu minsi 100 gusa Abatutsi barenga miliyoni imwe bari bamaze kwicwa.

Yavuze ko hari abantu benshi muri Australia na Nouvelle Zelande bahakana bakanapfobya Jenoside, bafite ibikorwa bitesha agaciro abazize Jenoside, abayirokotse n’Abanyarwanda muri rusange.

Yasabye ko bene abo bantu bakwiye gushyirwa ahabona ndetse imvugo zabo zikamaganwa, ibinyoma byabo bigatsindishwa ibimenyetso by’ukuri ku mateka y’ibyabaye mu Rwanda.

Lady Clare de Lore McKinnon uhagarariye inyungu z’u Rwanda muri Nouvelle Zelande yahaye icyubahiro abazize Jenoside, anifatanya n’abarokotse kimwe n’Abanyarwanda muri rusange.

Yagarutse ku buryo mu 1994, nubwo habayeho intabaza ya ambasaderi w’icyo gihugu mu Umuryango w’Abibumbye, Amb Collin Keating, wasabaga uyu muryango kugira icyo ukora ku byabaga mu Rwanda, nta cyakozwe kandi byari gutabara ubuzima bw’ibihumbi bwari mu kaga.

Yavuze ko muri iki gihe COVID-19 atari yo virusi yonyine muri Nouvelle Zelande, avuga ko hari abantu bahakana Jenoside bashaka gutesha agaciro abayirokotse hamwe n’imiryango yabo, binyuze mu guhakana ukuri kw’ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri uyu muhango kandi hanifashishijwe ubutumwa bwo Kwibuka bukubiye mu ndirimbo zitandukanye, hagamijwe guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, no kwifatanya n’abayirokotse.

Amb Uwihanganye na Madamu bari mu rugo, bifatanya n'abandi banyarwanda mu buryo bw'iyakure
Frida Umuhoza watanze ubuhamya, atuye muri Australia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .