Cyanitabiriwe n’abanyeshuri n’abarimu ba kaminuza ya Gaston Berger n’abo mu bigo bituranye, bagera kuri 400.
Ni igikorwa cyateguwe na Ambasade y’u Rwanda muri Sénégal, inashinzwe ibihugu bya Mali, Gambia, Cap-Vert na Guinea Bissau.
Cyatanzwemo ikiganiro kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bikorwa n’abanditsi barimo Boris Boubacar Diop wo muri Senegal na Koulsy Lamko wo muri Tchad.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal, Jean Pierre Karabaranga, yasobanuriye abarimu n’abanyashuri bari bateraniye aho ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, yateguwe igihe kinini inageragezwa mu bihe bitandukanye kugeza ishyizwe mu bikorwa mu 1994.
Yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe n’abantu babanaga hafi cyane n’abishwe, abari mu kigero cy’abitabiriye ikiganiro, abakoranaga mu mirimo ya buri munsi harimo n’abarimu ba Kaminuza.
Yagaragaje ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi hanakozwe amahano atagira uko avugwa, aho umubyeyi yihekuraga akica abana be, akabicisha cyangwa akabikorera uwo bashakanye.
Ibyo mgo bigaragaza uko ubuyobozi bubi bwari bwaracengeje urwango n’amacakubiri mu Banyarwanda.
Ubutegetsi bubi bwo kuri Repubulika ya Mbere n’iya Kabiri bwari bwarahinduye Abatutsi ibicibwa, bamburwa uburenganzira mu gihugu kugeza n’aho batagifatwa nk’ikiremwamuntu babita inzoka n’inyenzi.
Urwo rwango n’amacakubiri byabibwe mu gice kimwe cy’Abanyarwanda nibyo byihutishije Jenoside yakorewe abatutsi, aho mu minsi ijana gusa hishwe abasaga miliyoni bazira gusa uko baremwe.
Ambasaderi Karabaranga yashimiye ingabo zari iza RPF- Inkotanyi na Perezida Paul Kagame wari uziyoboye, bahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi bakanabohora Igihugu.
Yasabye urubyiruko kwigira ku mateka y’u Rwanda, bakiha intego yuko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda nta handi yazakorwa.
Boris Babacar Diop wanditse igitabo ku mateka ya Jenoside i Murambi (Murambi, le Livre des Ossements) yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe n’inzego zinyuranye zo mu Gihugu kugeza no ku banyamadini. Ibyo byahaye ubukana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yatanze urugero rwa Musenyeri Augustin Misago wagarutsweho n’abarokokeye mu yari Gikongoro, ahayoborwaga n’uyu Musenyeri, ko yari yarabijeje kubarindira umutekano mu rwego rwo kubabuza guhungira mu Burundi kandi bari bamufitemo icyizere nk’uwihayimana.
Diop yagarutse no ku bakomeje guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yerekanye ko yageze mu Rwanda nyuma y’imyaka ine habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, akavugana n’abantu benshi ndetse agakora n’ubushakashatsi, kandi ko byose bigaragaza ko Jenoside yabaye kandi ko yateguwe hagamijwe kurimbura Abatutsi.
Asanga abayihakana n’abayipfobya bidatangaje kuko bayigizemo uruhare, kandi abategura Jenoside bayikora kabiri. Bwa mbere ngo bayishyira mu bikorwa, ubwa kabiri bakayihakana bemeza ko ntayabaye.
Koulsy Lamko na we wabaye mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yibanze cyane ku mateka y’u Rwanda kuva mbere y’umwaduko w’Abazungu kugera mu 1994.
Yagaragaje ko Abanyarwanda bagiraga amoko gakondo ibyiciro byose byari bihuriyeho kandi babanaga neza, bagakorera hamwe, bakemera Imana imwe, bakagira Umwami umwe, bakagira umuco umwe, bakanavuga ururimi rumwe.
Ibyo byose byaje guhindurwa n’abakoroni ubwo babacagamo ibice kugirango babategeke.
Iyo politiki mbi y’ivanguramoko yashimangiwe ndetse irushaho kugira ubukana kuri Repubulika zasimbuye abakoloni, ari nazo zatangije ubwicanyi mu 1959 bukomeza gukorwa mu bihe bitandukanye kugeza mu 1994.
Perezida wa IBUKA Senegal, Yves Munana Rwogera, yashimiye abatanze ikiganiro, anaboneraho gushimira urubyiruko rwari rwahahuriye kuko aribo ejo hazaza ha Afurika.
Yaboneyeho no kubatumira mu bikorwa IBUKA Senegal iri gutegura kugirango ibyabaye mu Rwanda bitazongera kuba ukundi.
Yagaragaje ko ibyo byashoboka ari uko urubyiruko rushyize ingufu mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!