Roma: Abanyarwanda bifatanyije n’inshuti zabo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 14 Mata 2019 saa 08:42
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda baba mu Butaliyani bifatanyije n’inshuti zabo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, yahitanye ubuzima bw’abarenga miliyoni.

Uwo muhango wateguwe Ibuka Italia mu Mujyi wa Roma wabaye ku wa 7 Mata 2019; witabiriwe n’abantu batandukanye barimo abanyeshuri, abarimu, Abanyarwanda n’inshuti zabo.

Wabimburiwe n’umunota wo kwibuka ukurikirwa no gushyira indabo ahari urwibutso rw’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi ruherereye muri Parco Nemorense i Roma.

Mu gukomeza gusabira inzirakarengane za Jenoside abapadiri b’Abanyarwanda batuye igitambo cya Misa muri Kiliziya ya Santa Dorotea.

Ibikorwa byo kwibuka byakomereje muri Kaminuza ya John Cabot, ahacaniwe urumuri rutazima rushimangira ahazaza h’igihugu; abawitabiriye banakoze urugendo ruto rwo kwibuka nk’ikimenyetso cyo kuzirikana akaga Abatutsi bahuye nako.

Uhagarariye Ibuka Italia, Mujyambere Honorine, yashimiye by’umwihariko Municipio II ubufatanye igaragariza Abanyarwanda mu gikorwa cyo kwibuka.

Yibukije ko urwo ari rwo rwibutso rwa mbere rwatanzwe mu Butaliyani, ruha icyubahiro inzirakarengane za Jenoside no gutuma amateka amenyekana hirindwa ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Mujyambere yagaragaje ingaruka Jenoside yagize ku muryango Nyarwanda, asaba buri wese kuba hafi y’abarokotse, kubahumuriza no gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ingabire Rutayisire Angélique warokotse Jenoside akaba atuye mu Bubiligi yatanze ubuhamya bw’inzira y’umusaraba yanyuzemo mu minsi 100 ahigwa, aho yari batuye muri Butare.

Yavuze uburyo yarokotse nyuma yo kwicirwa abe, uko yahanganye n’ingaruka za Jenoside n’uburyo yaje gutsinda agahinda, agaharanira kubaho neza kandi akabigeraho.

Yavutse mu muryango w’abana bane nawe arimo, batatu bicwa muri Jenoside aribo Eric Rutayisire, Gérard Rutayisire na Rosette Uwineza na nyina Mukakimenyi Madeleine na we yarishwe.

Rutayisire yanafashe icyemezo cyo kwandika amateka y’ubuzima bwe, agaragaza uko yongeye kwiyubaka, agatsinda agahinda.

Kuwa 25 Ugushyingo 2017, nibwo Ingabire yamurikiye i Bruxelles mu Bubiligi, igitabo kivuga amateka ye muri Jenoside na nyuma yaho, yise “D’un cœur chagriné à une plénitude de joie”, ugenekereje bivuze “Umutima washenguwe n’akababaro waje kuzura ibyishimo”.

Abatanze ibiganiro bose bashimangiye ko bifatanyije n’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu bihe byo kwibuka abahowe uko bavutse.

Mu buhamya bwatanzwe na Prof. Lyal S. Sunga yavuze uburyo igihe yakoraga mu Kanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye yoherejwe mu Rwanda mu Ukwakira 1994 kureba ibyahabereye.

Yasobanuye uburyo yagiye mu Kiliziya ya Ntarama akabona amarorerwa yahakorewe, yanasuye ahantu hatandukanye muri icyo gihe we nabo bari kumwe, bibonera amahano yagwiriye u Rwanda n’ubugome bw’indengakamere bwakorewe Abatutsi mu gihe cya Jenoside.

Yatangajwe n’iterambere yasanze mu Rwanda ubwo yarusubiragamo nyuma y’imyaka 20 ruvuye mu icuraburindi rya Jenoside.

Yagize ati ‘‘Nishimiye intambwe u Rwanda rukomeje gutera mu kwiyubaka.’’

Umuhango wo kwibuka i Roma wasojwe n’ubutumwa bunyuze mu ndirimbo bwatanzwe n’Umuryango Igihozo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza