Iyi komite nshya yatowe kuri uyu wa Gatandatu mu mujyi wa Varsovie mu Nteko rusange ngarukamwaka yahuje urubyiruko rurenga 200 rwaturutse mu bice bitandukanye muri icyo gihugu.
Umuyobozi w’Umuryango (Chairman) hatowe Ngarambe Armand Pascaline, Umutoni Habimana atorerwa kuba Umuyobozi Wungirije, naho Umunyamabanga watowe ni Ilibagiza Liza.
Muri iki gikorwa kandi Muganga Said yatorewe kuyobora Komite Ngengamyitwarire, Sharangabo David atorerwa kuyobora Komite Ngenzuzi mu gihe ushinzwe iterambere ry’abagore hatowe Kamikazi Cindy, Iterambere ry’urubyiruko hatorwa Bitamazire Junior, ushinzwe ubukangurambaga hatorwa Mbanzarugamba Daniel.
Umuyobozi ushinzwe Umuco hatowe Bwami Arnaud, ushinzwe ibyo guhanga udushya n’imirimo aba Ngabo Fiston mu gihe ku mwanya w’ushinzwe imibereho myiza n’uburezi hatowe Umuhoza Gift.
Ngarambe Armand watorewe kuyobora FPR Inkotanyi muri Pologne, yavuze ko kuba umuryango umaze imyaka 35 ushinzwe, ari umukoro ku rubyiruko wo gusigasira ibyagezweho.
Ati "Biduha umukoro natwe wo gukomeza icyo cyerekezo, dukomeza kurinda ubumwe bw’abanyarwanda, dusigasira amajyambere yagezweho, kandi tunahanga udushya mu mirimo dukora kugira ngo u Rwanda rukomeze rugire ijambo mu ruhando mpuzamahanga."
Yavuze ko kuba abayobozi b’Umuryango FPR Inkotanyi mu nzego zose batorwa, bishimangira ihame rya Demokarasi umuryango washyize imbere.
Ngarambe yashimiye Komite icyuye igihe ku mirimo myiza yakoze, avuga ko bagiye gukomereza aho bari bageze.
Ati "Ndashimira Komite icyuye igihe, baritanze, turabashimira kandi natwe tubizeza ko tuzakomeza guharanira kuba umusemburo w’iterambere mu bikorwa by’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Pologne."
Yashimye kandi ibiganiro byatangiwe muri iri huriro, avuga ko byatumye barushaho kumva inshingano bafite ku gihugu cyabo cy’amavuko mu rugendo rugana ku iterambere.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!