00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Niger: Abanyarwanda bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, hasabwa gushyirwaho urwibutso rwihariye (Amafoto)

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 29 May 2022 saa 10:58
Yasuwe :

Abanyarwanda baba muri Niger bifatanyije n’inshuti zabo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye inzirakarengane zirenga miliyoni mu gihe cy’amezi atatu gusa.

Iki gikorwa cyateguwe n’itsinda ry’Abanyarwanda batuye muri Niamey cyabereye muri Radisson Blu Niamey mu Murwa Mukuru wa Niamey muri Niger, ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Gicurasi 2022.

Cyitabiriwe n’abarimo Abanyarwanda, inshuti zabo, abaturanyi, abo bakorana, abambasaderi bahagarariye ibihugu byabo muri Niger, abahagarariye imiryango mpuzamahaga, intumwa ya Perezida w’icyo gihugu n’abandi bayobozi bahagarariye Minisiteri zitandukanye.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Niger, Stanislas Kamanzi, yashimiye abitabiriye igikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Kuza kwanyu ni ubundi buryo bwo kwitandukanya n’abadafata ibyemezo byo kudakurikirana cyangwa ntibahane abidegembya hirya no hino basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi ngo bagezwe imbere y’ubutabera, n’abandi birirwa bayihakana bakanayipfobya kubera inyungu zabo bwite.’’

Yashimangiye ko kwemera kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka ari intambwe idashidikanywaho mu kwemera icyemezo cy’Umuryango w’Abibumbye binyuze mu Kanama k’Umutekano ka Loni n’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, byemerera u Rwanda n’ibindi bihugu byabyemeje gufatanya n’Abanyarwanda bicumbikiye kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ati “Mboneyeho gusaba ubuyobozi bwa Niger kudufasha kutubonera aho twashyira urwibutso rw’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho twese hano twajya dufatanya kwibukira. Ibi byaza bikurikira izindi nzibutso ziri kugenda zubakwa hirya no hino ku Isi.’’

Ambasaderi Kamanzi yashimiye Abanyarwanda batuye muri Niger bashyize imbaraga mu gutegura igikorwa cyo kwibuka no gukomeza gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Salim Mokaddem, Umujyanama wihariye wa Perezida wa Niger, Mohamed Bazoum, mu ijambo rye yashimye uko u Rwanda rwiyubatse nyuma ya Jenoside.

Yagarutse ku bubi bw’amateka yagejeje kuri Jenoside mu buryo bwimbitse nk’umuntu wabimenye rugikubita akabikurikirana kubera akazi yarimo, agaragaza ko Isi idakwiye kongera kuyanyuramo.

Yashimye Leta y’u Rwanda yakomeje gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda bwari bwasandaye.

Yakomeje ati “Ibi si ibintu bisanzwe kubona u Rwanda rw’uyu munsi nk’igihugu cy’icyitegererezo, habayeho gukora cyane no kugira ubuyobozi bwiza.’’

Abitabiriye iki gikorwa cyayobowe na Kayiranga Didace, basangijwe ubuhamya bwa Uwineza Diane buri muri Filime Mbarankuru “Ma revanche” yerekanywe kuri uwo mugoroba.

Dr Gloriose Daouda Gashugi uyobora Diaspora Nyarwanda muri Niger, yashimiye abifatanyije na bo mu kwibuka.

Yagize ati ‘Ibi tubikora buri minsi 100 bikaba ngarukamwaka. Si uguhura ngo turamukanye gusa, ahubwo ubuhamya butangirwa aha bukomeze bubere Isi kutazongera kwemera ko habaho Jenoside aho ariho hose.’’

“Twifatanya kwibuka, umuvandimwe, umubyeyi, umunyeshuri mwiganye, mushiki wawe, inshuti yawe, uwo mwakoranaga wishwe azira gusa uko yavutse.’’

Dr Gashugi yavuze ko iyo urebye usanga benshi mu bijanditse muri Jenoside bakidegembya kandi bidakwiye ko amahanga abareberera.

Ati “Wareba ugasanga abenshi mu basize bishe abantu mu Rwanda bigendera uko bashatse, ubuzima bwabo burakomeza nk’aho nta cyabaye. Duhura go dufatanye gusaba ababacumbikiye ko bafatwa bagashyikiriza ubutabera, bugakora akazi kabwo.’’

Jean Pierre Nkuranga wari uhagarariye Ibuka Rwanda, yashimye uko yasanze mu mahanga bafatanya kwibuka, ashimira cyane abateguye icyo gikorwa.

Yagize ati “Umwanzi yifuzaga ko tuzima kuko yari azi ko tutazarokoka cyangwa ngo tuzashibukemo amashami azakomeza ubuzima bw’imiryango yacu ubuziraherezo mu ruhererekane. Kwibuka ni ikimenyetso cy’ejo heza gikuraho umwijima u Rwanda rwari rwaroshywemo n’igice cy’Abanyarwanda bicaga abandi.”

“Ni yo mpamvu dushima cyane ubuyobozi bwacu n’ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zakoze uko zishoboye zigahagarika Jenoside.’’

Alida Faraya na Mpambara Aimée bayoboye abateguye iki gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Niger bagaragaje ko ari inshingano zabo nk’abarokotse kugira ngo bakomeze gutwara urwo rumuri rwabo.

Mpambara yagize ati “Ni naho dukura imbaraga, nta no kubitekerezaho byinshi turiho tugomba kubikora. Iki ni igikorwa tugikora turi benshi muri iyi minsi 100, ariko twe tubana n’abacu buri munsi kandi tukabana na bo tubibuka twiyubaka, kuko twarabyaye twarashibutse.’’

Abitabiriye igikorwa cyo kwibuka muri Niger n’abatanze ibiganiro bahurije ku kuba cyongeye kugaragaza ko bireba Isi yose atari “Igikorwa cy’Abanyarwanda gusa.’’

  Reba hano ibiganiro byatangiwe muri iki gikorwa

Ambasaderi w’u Rwanda muri Niger, Stanislas Kamanzi, yatanze icyifuzo ku buyobozi bwa Niger asaba ko hashyirwaho urwibutso rwihariye mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Jean Pierre Nkuranga yari ahagarariye Ibuka-Rwanda. Yashimye ubuyobozi bw'igihugu bwongeye kucyubaka n’ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside
Kayiranga Didace ni we wayoboye igikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Niger
Salim Mokaddem, Umujyanama wihariye wa Perezida wa Niger, Mohamed Bazoum, yashimye uko u Rwanda rwiyubatse nyuma ya Jenoside
Dr Gloriose Daouda Gashugi uyobora Diaspora Nyarwanda muri Niger yasabye amahanga kutareberera abakekwaho Jenoside bayihishemo
Buri wese yasabwe uruhare mu guhangana n'abahakana cyangwa abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
Abitabiriye bunguranye ibitekerezo ku kamaro ko kwibuka no guhangana n'abapfobya cyangwa abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi
Ubuhamya bwa Diane bucishijwe muri film mbarankuru 'Ma revanche' yakozwe na Karirima Ngarambe Aimable
Ubuhamya bwa Diane bucishijwe muri film mbarankuru 'Ma revanche' yakozwe na Karirima Ngarambe Aimable
Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda bari baje kwifatanya kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Uhereye ibumoso: Salim Mokaddem, Umujyanama wihariye wa Perezida wa Niger, Mohamed Bazoum; Ambasaderi Stanislas Kamanzi uhagarariye u Rwanda mu bihugu bimwe by’Uburengerazuba bwa Afurika birimo Chad, Burkina Faso, Niger ufite icyicaro muri Nigeria; Jean Pierre Nkuranga wari uhagarariye Ibuka Rwanda; Dr Gloriose Daouda Gashugi uyobora Diaspora Nyarwanda muri Niger n'abana ubwo bacanaga urumuri rw'icyizere
Aimée Mpambara na Alida Faraya bateguye igikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Niger
Muganga Eric (iburyo) ni umwe mu bayobozi ba Radisson Blu yakorewemo igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yari kumwe n'abandi Banyarwanda bakorera mu Mujyi wa Niamey
Abanyarwanda baba muri Niger bifatanyije n'inshuti zabo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .