00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nasubiye iwacu ndahayoberwa, ishingwa rya Ibuka-France mu ngorane: Ibikubiye mu gitabo cya Mutuyisa Brossard

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 14 Gicurasi 2021 saa 03:02
Yasuwe :
0 0

Espérance Mutuyisa Brossard yashyize hanze igitabo “Mon histoire rwandaise, Ibuka (souviens-toi) : ma vie et mes combats (Amateka yanjye nk’umunyarwanda, amateka ya Ibuka n’intambara narwanye”, kigaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yaciyemo n’uburyo umuryango we wishwe n’abari inshuti.

Yavuze uburyo nyina yishwe n’abana yigishaga, barumuna be bakicwa n’abana biganye.

Espérance Mutuyisa Brossard mwene Kayihura na Munganyamariya Pétronille, yavukiye muri Nyaruhengeri ya Butare tariki ya 28 Ukuboza 1961 akaba imfura iwabo mu muryango w’abana bane. Mu bana bavukana, harokotse babiri.

Mutuyisa, ni umubyeyi w’abana babiri, Umuriza-Brossard Jonathan w’imyaka 30 na Kayihura-Brossard Mickaël ufite imyaka 28.

Uyu mubyeyi wagizwe Umuyobozi mukuru w’icyubahiro uhoraho na Ibuka France, yize ibijyanye n’ibaruramari (Comptable), ari nabyo akora mu gihe cy’imyaka irenga 20 mu isomero (Bibliothèques) rihurirwemo n’imijyi 47, rifite ikicaro mu mujyi wa Niort.

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Mutuyisa yiciwe abavandimwe barimo Uwambazisa Janviére, Ufituwe Marie-Thérèse na nyina Munganyamariya Pétronille.

Mu kiganiro kirambuye na IGIHE, Espérance Mutuyisa Brossard yavuze ko igitabo “Mon histoire rwandaise, Ibuka (souviens-toi) : ma vie et mes combats” yacyanditse agamije guha agaciro abe bishwe muri Jenoside.

Yavuze ko ikindi cyamuteye imbaraga zo kwandika, ari ukugaragaza uburyo Abatutsi batangiye gutotezwa kuva kera.

Ati “Igice cya mbere kivuga uko Abanyarwanda babanaga mbere y’abakoloni, uko ubuzima bwabo bwahindutse nyuma y’aho Abakoloni bahageze, nerekana uko habayeho itotezwa ry’Abatutsi ku bwa Parmuhutu kugeza hakozwe Jenoside.”

“Mbere y’ibyo byose navuze uko nanjye nabayeho aho nkomoka, uko nabayeho niruka mu bindi bihugu kimwe n’abandi twari dusangiye ikibazo.”

Impamvu nyamukuru yo kwandika, Mutuyisa avuga ko byatewe n’ikiganiro yakurikiranye muri Gicurasi 2016 cyatambutse kuri France Inter aho umunyamakuru Natacha Polony yaganiraga na Raphaël Glucksmann wakoze film documentaire izwi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yise ‘Tuez-les tous’

Muri icyo kiganiro, Natacha Polony yabwiye Raphaël Glucksmann ko ngo muri Jenoside yakorewe Abatutsi ‘ari amasarigoma yarwanaga n’andi.” Byababaje cyane Mutuyisa, ashaka icyo yakora ngo abahakanyi nk’abo n’abapfobya Jenoside babihagarike.

Ati “Nibwo mbitekerejeho bimbuza gusinzira, bukeye niyemeza kwerekana ibyakozwe byose mu Bufaransa igihugu cyagize ubufatanye na Leta y’abicanyi, mbereka ibyagezweho mu kurwanya abahakana n’abapfobya jenoside yakorewe Abatutsi, ntangira nerekana uko Ibuka-France yashinzwe n’indi miryango ifasha abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi, dufatanyije n’Abafaransa bari mu bice no mu mirimo itandukanye bumva akababaro kacu, baharanira ko habaho ubutabera, ubucamanza bugata muri yombi ababigizemo uruhare bose bari ku butaka bw’u Bufaransa.”

Ku bijyanye n’ishingwa rya Ibuka-France, Mutuyisa yagize ati “Kuva nagera mu Bufaransa ntabwo nicaye kubera amateka yanjye nashatse uburyo bwose bushoboka dushinga Ibuka-France, muri iki gitabo nanditse impamvu yo gusiga amateka, inzitizi twahuye nazo.”

“Ibuka-France tuyitangira rero nabanje kujya mu Rwanda mbona neza uko ibintu byagenze kuko Jenoside yabaye njye ndi hanze n’umugabo wanjye aho twari mu kazi, nyuma ngaruka mu Bufaransa icyo gihe twafatanyaga na Adelaide Mukantabana, Dr Bizimana Jean Damascène, Esperance Patureau n’abandi. Hari uburyo twajyaga dutegura kwibuka hano dutuye ariko tukagira ibibazo kuko twabikoraga mu bushobozi bwa buri wese kuko hari hatarajyaho association tubikoreramo.”

Mutuyisa yavuze ko inzitizi zindi bahuraga nazo ari uko Jenoside yakorewe Abatutsi itari yakwemezwa na Loni, bigatuma nta wumva uburemere bw’igikorwa cyo kwibuka. Ati “Kandi n’ imibanire y’ibihugu byacu byombi ntiyagendaga neza nubwo ibyo njye numvaga bitatureba cyane.”

Nyuma yo kwemererwa gushinga Ibuka France havutse ibindi bibazo kuko ibigo bimwe byangaga gukorana n’uwo muryango mushya, bavuga ko baje guteza akaduruvayo bahiga abakoze Jenoside ku butaka bw’Abufaransa.

No mu biro bishinzwe iperereza mu Bufaransa ngo ntibabashiraga amakenga kuko bagiye bahamagazwa kenshi, bashinjwa kuba abakozi ba Kagame na FPR.

Ati “ Twigeze gutumira Perezida wa Ibuka-Rwanda ngo aze atuganirize uko mu gihugu bimeze, u Bufaransa bubima Visa, ubwo iyo twajyaga kwibuka ibiro by’iperereza byahitaga binsaba uko gahunda iteganyijwe, nkayibaha nkababwira ko ntacyo duhisha.”

“Bari baratubujije no kugira aho duhurira ngo twibuke, ahubwo bagaha urubuga abajenosideri, babaha uburenganzira bwo kujya gukora imyigaragambyo twe rwose bakatwangira, nibwo nifashishaga SOS racisme na UEJF ( Union des Étudiants Juifs de France) bakadushakira aho duhurira, nyuma u Bufaransa bwaje kujya buduha ahantu ariko hadashobotse.”

Yavuze ko na za Kiliziya zari zarabimye aho gukorera imihango yo kwibuka, bavuga ko ngo batabaha urubuga rwo gukoreramo politiki.

Icyakora, Mutuyisa avuga ko nubwo bahuye n’ingorane, bishimira kuba kuri ubu byarakemutse Ibuka France igakora neza.

Ati “Uyu munsi rero ndishimye kuko ibyo byose byaje gukemuka. Uzi kubona ukuntu twamaganwaga ntawe utwumva hano mu Bufaransa kuko tuvuze jenoside yakorerwe Abatutsi, nta muntu n’umwe utwemera, ariko uyu munsi haremejwe itegeko rihana uyihakana.

Uyu munsi mu Bufaransa Perezida Macron akaba yaremeje ko tariki 7 Mata buri mwaka ari umunsi wo kwibuka mu gihugu cyose jenoside yakorewe Abatutsi, ni intambwe ishimishije.” Kandi jenoside yakorewe Abatutsi ikigishwa no mu mashuri yose mu bufaransa.

Muri ki gitabo kandi Mutuyisa yagarutse ku bikorwa bitandukanye umuryango Ibuka-France wagezeho, nk’imanza zitandukanye zarezwemo abapfobya n’abahakana n’abasize bakoze jenoside n’ibindi.

Uko abe bishwe n’abo bagiriye neza

Mutuyisa mu gitabo cye avugamo uburyo abo mu muryango we bishwe bazira ko ari Abatutsi, bigakorwa n’abantu bari basanzwe baziranye, banagiriye neza.

Papa na Mama ba Mutuyisa bari abarimu muri Kibirizi, babanye neza n’abantu bose kuri uwo musozi.

Ati “Ni ahantu twabaye neza, tubana n’abantu bose neza kandi bishimiye uko ababyeyi banjye bigishaga abana b’abaturanyi.”

“Kibirizi rero ukaba umusozi mwiza cyane nkuko mbivuga mu gitabo, ariko sinawugiriyemo amahirwe igihe cyose kuko n’ubwo nari umuhanga ntabwo nigeze mpabwa ishuri rya Leta nk’abandi, ndangije amashuri abanza, byabaye ngombwa ko njya kwiga i Burundi mu buryo bugoranye cyane.”

Yakomeje agira ati“Nkababazwa no kubona babyeyi banjye bigisha abana bose neza bakajya mu mashuri nta kibazo, abana babo, twebwe nyine tukabuzwa kwiga.”

Kuko Jenoside yabaye Mutuyisa adahari, irangiye yagarutse mu Rwanda ababazwa cyane no gusanga umuryango we wararimbuwe n’abo wakamiye.

Ati “Nyuma ya jenoside nasubiye iwacu ndahayoberwa kuko baradusenyeye, mama yishwe n’abana yigishije, barumuna banjye bishwe n’abana biganye.”

Mutuyisa yashimiye cyane abo bafatanyije mu gushinga Ibuka France barimo Dr Marcel Kabanda, Dr Bizimana Jean Damascene, Esperance Patureau, Adelaide Mukantabana, Ngarukiye Ildephonse, Dominique Sopo uyobora SOS Racisme, Benjamin Aptan wa UJEF n’abandi.

Mutuyisa avuga ko nubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yashegeshe cyane u Rwanda, nibura kuri ubu hari icyizere cy’ejo hazaza giturutse ku buyobozi bwiza bugizwe nabagize uruhare mu guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Yanditse iki gitabo ngo nk’umusanzu wo gukomeza kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi no guhangana n’abayihakana cyangwa abayipfobya.

Igitabo kiboneka mu nzu zigurisha ibitabo mu Bufaransa na Librairie Ikirezi i Kigali.

Ikiganiro kirambuye na Espérance Mutuyisa Brossard

Espérance Mutuyisa yavuze ko ababazwa n'uburyo abo umuryango we wagiriye neza aribo bawutsembye muri Jenoside
Ufituwe Marie- Thérèse, murumuna wa Mutuyisa wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Uwambazisa Janviére, murumuna wa Mutuyisa wishwe muri Jenoside
Munganyamariya Pétronille, umubyeyi wa Mutuyisa wishwe muri Jenoside
Nyuma ya Jenoside Espérance Mutuyisa yasubiye ahahoze ari iwabo arahayoberwa kuko hari harasenywe muri Jenoside

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .