Icyo Kiganiro cyabereye mu nyubako izwi nka Palais de Congrès iherereye mu murwa mukuru wa Maroc, Rabat, cyitabiriwe na ba Ambasaderi b’ababagore muri Maroc barimo uwa Vietnam, Canada, u Bubiligi, Roumanie, Mexique, Israel, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Jordanie, Gambie, Guinee Bissau, Croatia, Suriname na Kazakhstan.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bwa Maroc, Amb. Zaina Nyiramatama yahaye ikaze ba Ambasaderi bari bitabiriye icyo kiganiro ndetse anabasangiza urugendo rw’u Rwanda mu kubahiriza ihame ry’uburinganire no guteza imbere uburenganzira bw’abagore mu Rwanda.
Amb. Nyiramatama yavuze ko ibyagezweho mu guteza imbere uburinganire u Rwanda rubikesha ubuyobozi bwiza budaheza burangajwe imbere na Paul Kagame, Perezida wa Republika y’u Rwanda, wahaye agaciro umugore bikaba byaragize ingaruka nziza ku mibereho myiza y’umugore n’umwana w’umukobwa by’umwihariko ndetse n’abanyarwanda muri rusange.
Ibi ngo byatanze umusanzu ku iterambere ry’igihugu aho binagaragazwa n’izamuka ry’icyizere cyo kubaho ku munyarwanda.
Ku burezi bw’umwana w’umukobwa, Ambasaderi Nyiramatama yagarutse ku ruhare rwa Madamu wa Perezida wa Republika, Jeannette Kagame binyuze mu muryango yashinze, Imbuto Foundation aho ifite gahunda yo guhemba abana b’abakobwa batsinze kurusha abandi bityo bikabashishikariza kugana ishuri no gutsinda neza nka basaza babo, bakaba indashyikirwa ndetse no kwiga amasomo y’ubumenyi, ikoranabuhanga n’imibare.
Abafashe ijambo bose bashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu guharanira iterambere ry’umugore baboneraho na bo kugaragaza aho ibihugu byabo bigeze mu kwimakaza uburenganzira bw’abagore.
Ambasade y’u Rwanda muri Maroc ifite icyicaro mu Murwa Mukuru Rabat, yafunguwe ku mugaragaro tariki ya 15 Mutarama 2020 ikaba inareberera inyungu z’u Rwanda mu bihugu bya Tunisie, Mauritania na Guinea.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!