Ni umuhango wabereye i Washington DC ku wa 7 Mata 2022, witabirwa n’abayobozi ba Ambasade y’u Rwanda muri Amerika, Abanyarwanda bahatuye, abahakorera n’abagiyeyo mu mpamvu zitandukanye ndetse n’inshuti zabo.
Wateguwe na Ambasade y’u Rwanda i Washington, IBUKA-USA ndetse n’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Amerika. Abitabiriye babarirwaga muri 600 barimo n’abitabiriye hifashishijwe ikoranabuhanga.
Habaye ibiganiro byahuje abarimu muri kaminuza, abanditsi b’ibitabo ndetse n’abagize Diaspora Nyarwanda muri Amerika, bose bahuriza ku kuba kwigisha amateka ya Jenoside abakiri bato ari uburyo bwiza bwo guharanira ko itazasubira.
Umwarimu muri Kaminuza, Prof Drew Kahn, yavuze ko ari ingenzi kuvuga ukuri kwa Jenoside, ashimangira ko guceceka ari umwanzi wo guharanira ko ibyabaye bitazasubira.
Ati “Nishimira ubushobozi bw’u Rwanda mu gukoresha ukuri kw’ibyabaye nk’intwaro yo kurinda uguceceka gushobora gutiza umurindi abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Abitabiriye ibiganiro bose basabye Isi guhaguruka ikavuga ukuri kwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu gufasha abakiri bato n’Isi kumva ayo mateka no kuyibuka.
Umugwaneza Providence warokotse Jenoside yatanze ubuhamya bw’inzira y’umusaraba yanyuzemo ashimangira ko ibyabaye byashyize u Rwanda ahabi bityo abakiri bato bakwiye kwigishwa uko baharanira ko bitazongera kubaho ukundi.
Umugwaneza wanashinze Umuryango yise ‘Kabeho Neza Initiative’ yavuze ko abakiri bato bakeneye kwigishwa by’umwihariko hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.
Ati “Imbuga nkoranyambaga ni intwaro nziza dushobora gukoresha tuvuga inkuru zacu, internet ntabwo ijya yibagirwa. Abakiri bato bakeneye kwigishwa, dushobora gukoresha Twitter, YouTube n’izindi. Mureke dukoreshe imbuga nkoranyambaga mu kwamagana amakuru y’ibihuha kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Umugwaneza yavuze kandi ko kuvuga ukuri kwa Jenoside ari inshingano za buri wese.
Dr. Phodidas Ndamyumugabe warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse akaba n’umwanditsi w’ibitabo wanditse ibirimo ‘Preaching from the Grave’ yatanze ubuhamya bw’ibihe bikomeye yanyuzemo muri Jenoside.
Ati “Amaraso yatembaga ahantu hose, Interahamwe zifite imihoro n’ibyuma. Nta hantu ho guhungira hari hahari.”
Umunyarwanda uba muri Amerika, Dr. Jean Gasanabo Damascène, yasobanuye ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ubwabyo ari uburyo bwiza bwo kugaragaza amateka y’ibyabaye kandi bifasha abakiri bato kumenya amateka.
Yashimiye umuhate wa Guverinoma y’u Rwanda wo gushyira mu masomo yigishwa mu mashuri isomo rya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no gusaba abatuye Isi yose kubikora gutyo.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mukantabana Mathilde, yavuze ko kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ari intwaro yo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati “Mu Rwanda, dukomeje kwigisha abakiri bato amateka ya Jenoside kandi aho kureba ibidutandukanya twibanda cyane ku biduhuza nk’abantu.”
Umuyobozi Wungirije mu Bunyamabanga bwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, Ervin Massinga, yavuze ko igihugu cye gifite ubushake n’umuhate wo guharanira ko abagize uruhare muri Jenoside bagezwa imbere y’ubutabera.
Ati “Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizakomeza kugendana n’Abanyarwanda, Guverinoma y’u Rwanda ndetse n’Imiryango Mpuzamahanga mu kugeza imbere y’ubutabera abo bagize uruhare muri Jenoside.”
Ku wa 7 Mata 2022, ni bwo u Rwanda rwatangije Icyumweru cy’Icyunamo n’Iminsi 100 yahariwe kwibuka no kuzirikana ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igahitana abarenga miliyoni mu mezi atatu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!