Ni ubutumwa yagarutseho ubwo yitabiraga igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyabereye muri Namur, Umurwa Mukuru w’igice kivuga Ururimi rw’Igifaransa mu Bubiligi cyitwa Wallonie, tariki ya 4 Kamena 2022.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’Abanyarwanda baba mu Bubiligi n’inshuti zabo baturutse mu bice bitandukanye.
Ni igikorwa cyatangijwe no gukora urugendo rwo Kwibuka, mu kuzirikana ibihe bigoye Abatutsi banyuzemo mu mezi atatu bahigwa amanywa n’ijoro, ariko cyane kibutsa urugendo bakoraga bajya kwicwa.
Maxime Prévot ni umunyapolitiki w’imyaka 44 y’amavuko akaba ari Perezida w’Ishyaka LE (Les Engagées) akaba Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi. Yavuze ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari ukuzirikana inzirakarengane no gukomeza abayirokotse.
Yagize ati “Kwibuka ni uguha agaciro abishwe bazira gusa uko bavutse no kongera kuvugurura uburyo turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi haba twe ubwacu cyangwa abo dufatanyije.’’
Maxime Prévot yavuze ko atari ubwa mbere igikorwa cyo kwibuka cyibereye mu Mujyi wa Namur ariko uyu mwaka byo harimo akarusho kuko yacyitabiriye nyuma yo kuva mu Rwanda aho yiboneye n’amaso ye ibyahabereye.

Yavuze ko ubwo yari i Kigali mu mwaka ushize aho yari yitabiriye Inama ihuza aba-Meya bo mu bihugu bivuga Igifaransa, Maxime Prévot yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi ndetse n’Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside iri ku Kimihurura.
Yasobanuye ko aha yahaboneye byinshi ku mateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside mu 1994 n’uko igihugu cyongeye kwiyubaka.
Yakomeje ati “Ibyo nabonye, uyu munsi biranyemerera kongera kwiyumvisha umubabaro Abanyarwanda n’Abatutsi by’umwihariko banyuzemo mu gihe cya Jenoside iteye ubwoba.’’
“Imyaka 28 irashize, u Rwanda ruhuye n’ibihe bikomeye, nyuma y’imyaka 28 u Rwanda, abarokotse iyi Jenoside yakorewe Abatutsi ntibibagirwa akababaro bahuye nako, ntibibagirwa imiryango yabo, inshuti zabo n’abandi bishwe bazira akarengane. Iyo twibuka byongera gutanga ishusho y’ubuzima bubi banyuzemo.’’
Nubwo u Rwanda rwanyuze mu bihe bikomeye bya Jenoside, amahanga arushima ko rwabashije kwiyubaka, ubu rukaba ari icyitegererezo ku bihugu byinshi.
Maxime Prévot yasobanuye ko nyuma y’imyaka 28, u Rwanda rwongeye kubona imbaraga zo kwiyubaka no kwiteza imbere.
Yakomeje avuga ko muri iyi minsi hakomeza kugaragara abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi aho usanga ababikora baba bagamije kubabaza abarokotse cyane cyane.
Ati “Ni ingenzi gushyigikira umuhate wo gukomeza kubaho ku barokotse no kubarinda, by’umwihariko kubarinda abahakana n’abapfobya Jenoside.’’
“Kwibuka ni uguha agaciro inzirakarengane no kongera kuvugurura uburyo turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside haba twe ubwacu cyangwa abo dufatanyije.’’
Yavuze ko uburyo bwiza bwo gushyigikira abarokotse ari ukububakamo icyizere, binyuze mu kubaba hafi.
Ati “Jenoside yabereye mu maso y’Isi ikwiye kuyisigira isomo ko ivangura ryose ridakwiye kurebererwa.”
Maxime Prévot yashimangiye ko Kwibuka bikwiye guhoraho kuko bifasha abakiri bato kumenya amateka no kwirinda ko ibyabaye byazasubira.
Mu Bubiligi, igikorwa cyo kwibuka kirakomeje mu gihe cy’iminsi ijana yakozwemo Jenoside yakorewe Abatutsi. Mbere ya Namur, cyabereye mu mijyi itandukanye irimo Bruxelles, Liège, Charleroi, Mons, Namur. Hatahiwe Umujyi wa Anvers ku wa Gatandatu tariki 11 Kamena 2022.
Kuva ku wa 7 Mata 2022, Abanyarwanda bose bifatanyije n’amahanga mu minsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zirenga miliyoni mu mezi atatu.
Indi nkuru wasoma: Amb. Sebashongore yagaragaje ko abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi badakwiye kurebererwa


Andi mafoto yaranze Igikorwa cyo Kwibuka mu Mujyi wa Namur




























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!