00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

#Kwibohora28: Mozambique yashimye umusanzu w’u Rwanda mu kuyifasha kurwanya ibyihebe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 July 2022 saa 09:56
Yasuwe :

Kuri uyu wa 04 Nyakanga 2022, Ambasade y’u Rwanda muri Mozambique ifatanyije n’abanyarwanda batuye i Maputo, yizihije umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 28.

Ni umuhango witabiriwe n’abatumirwa batandukanye barenga 150, barimo ba ambasaderi, Abakozi b’Imiryango mpuzamahanga ndetse na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda w’Igihugu cya Mozambique ari na we wari umushyitsi mukuru.

Umuhango watangiye hakurikiranwa ubutumwa bw’amashusho bujyanye no kwibohora, burimo ijambo rya Perezida Kagame ndetse n’ubuhamya bw’abantu batandukanye bagaragaza agaciro ko kwibohora.

Ambasaderi Nikobisanzwe Claude yashimye urwego rwiza rw’imibanire hagati ya Mozambique n’u Rwanda, ubufatanye mu bijyanye na Gisirikare, anashimira n’Ingabo z’u Rwanda mu kazi keza bafatanya n’abanya Mozambique, mu gutanga umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado.

Yavuze ku mateka y’u Rwanda n’inzira yagejeje u Rwanda ku Kwibohora ndetse n’uruhare rw’Ubuyobozi rwagejeje u Rwanda ku rwego rushimishije.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda wa Mozambique, Carlos Alberto Fortes Mesquita yabwiye abitabiriye ko Mozambique yifatanyije n’u Rwanda mu kwizihiza umunsi wo kwibohora, nk’Igihugu cyizwhiho kwihangana, imibanire myiza, kubahana, no kwiteza imbere.

Yavuze ko imibanire y’u Rwanda na Mozambique irushaho gutera imbere kandi igaragaza n’umusaruro, muri politike ndetse n’ubukungu.

Yaboneyeho umwanya wo gushimira u Rwanda ku nkunga n’ubufatanye rukomeje kugaragaza, mu kurwanya umutwe w’ibyihebe muri Cabo Delgado.

Ingabo z’u Rwanda zimaze umwaka zifatanya n’iza Mozambique kurwanya imitwe y’iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado.

Minisitiri Carlos Alberto Fortes Mesquita yanashimiye kandi indi miryango nka SADC, AU na CPLP ku bufatanye bwo gushakisha amahoro mu Karere ndetse no ku mugabane w’Afurika.

Yashimiye kandi ku kuba Mozambique yaratowe mu kanama k’Umuryango w’abibumbye, ku mwanya udahoraho mu gihe cy’imyaka ibiri guhera muri 2023.

Ambasaderi Nikobisanzwe Claude yashimye urwego rwiza rw’imibanire hagati ya Mozambique n’u Rwanda, ubufatanye mu bijyanye na Gisirikare, anashimira n’Ingabo z’u Rwanda mu kazi keza bafatanya n’Abanya-Mozambique, mu gutanga umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado
Hishimiwe umubano umaze gushinga imizi hagati ya Mozambique n'u Rwanda
Hishimiwe umubano umaze gushinga imizi hagati ya Mozambique n'u Rwanda
Minisitiri Carlos Alberto Fortes Mesquita yashimiye u Rwanda ku nkunga n’ubufatanye rukomeje kugaragaza, mu kurwanya umutwe w’ibyihebe muri Cabo Delgado
Wabaye umwanya w'ibyishimo hishimirwa imyaka 28 u Rwanda rwibohoye
Abitabiriye banezerewe bacinya akadiho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .