Inzego z’umutekano ziri mu butumwa bw’amahoro zibutse ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Mata 2019 saa 08:33
Yasuwe :
0 0

Abapolisi, ingabo n’abacungagereza bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Haiti, Repubulika ya Centrafrique, Sudani na Sudani y’Epfo, ku wa 07 Mata 2019 bifatanyije n’abanyarwanda baba muri ibyo bihugu mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri Repubulika ya Centrafrique uyu muhango wabereye mu kigo cya Socatel M’poko, Umushyitsi Mukuru muri uyu muhango yari Minisitiri w’Intebe wa Centrafrique, Firmin Ngrebada.

Uyu muhango wanitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Mankeur Ndiaye, ukuriye ingabo z’Umuryango w’Abibumbye, Gen. Bala Keita, ukuriye Polisi mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique, Gen. Pascal Champion.

Uyu muhango wabimburiwe no gucana urumuri rw’icyizere no gushyira indabo ku kimenyetso cy’imva z’abazize Jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Ministri w’Intebe, Ngrebada, yihanganishije umuryango nyarwanda, anashimira umukuru w’igihugu cy’u Rwanda ku bwo kuba Jenoside yakorewe abatutsi yarahagaritswe.

Yagize ati “Ndihanganisha umuryango nyarwanda ku bw’amahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi Isi yose irebera, nkaba nashimira Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame n’ingabo yari ayoboye zabashije kuyihagarika.”

Yasoje ashimira ubumwe n’ubwiyunge abanyarwanda bamaze kugeraho bayobowe na Perezida Paul Kagame, bigatuma ubu u Rwanda rurimo gutera imbere mu bukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Uhagarariye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri Centrafrique, Mankeur Ndiaye, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye Isi yose irebera ntiyabasha kuyihagarika.

Yakomeje avuga ko nk’uko uwahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Koffi Anan yavuze ati “Ntidushobora kwibagirwa gutsindwa k’Umuryango w’Abibumbye kwabayeho mu kurinda abatutsi barenga miliyoni babuze kirengera bakicwa”

Uhagarariye Diaspora nyarwanda muri Centrafrique, Nicolas Rugira, yavuze ko Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ari amahano y’indengakamere, adakwiye kurebererwa nk’uko biteganywa n’amasezerano mpuzamahanga yashyizweho umukono mu 1948.

Mu gihugu cya Sudani y’Epfo uyu muhango wabereye mu Ntara ya Upper Nile mu Mujyi wa Malakal. Umuhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye b’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’abaturage bo muri Sudani y’Epfo.

Mu butumwa bw’umwe mu bakozi b’Umuryango w’Abibumbye, Hazel Dewet, yihanganishije abanyarwanda baburiye ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi anemera intege nke zaranze Umuryango w’Abibumbye ubwo Jenoside yakorwaga uyu muryango urebera.

Ku ruhande rw’ingaboz z’u Rwanda uyu muhango wari witabiriwe na Lt. Col. William Ryarasa, mu gihe abapolisi b’u Rwanda bari bahagarariwe na ACP Paul Gatambira.

Hari kandi ingabo zibungabunga amahoro zikomoka muri Bangladesh, u Bwongereza no mu Buhinde.

Usibye muri Centrafrique na Sudani y’Epfo, uyu muhango wanabereye no muri Haiti, mu Ntara ya Darfour (Sudani) no mu Ntara ya Abey.

Abapolisi b'u Rwanda bari mu butumwa bw'amahoro muri Haiti bifatanyije n'abanyarwanda mu gikorwa cyo kwibuka
Ingabo ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Centrafrique zahaye icyubahiro inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi
Ibikorwa byo kwibuka muri Centrafrique byitabiriwe n'abasirikare baturutse mu bihugu bitandukanye
Minisitiri w’Intebe wa Centrafrique, Firmin Ngrebada, aha icyubahiro inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza