Iri murikabikorwa ryitabiriwe n’abacuruzi b’Abanyarwanda 18, bajyanye ibintu binyuranye nk’ikawa, ubuki, urusenda, imbuto n’ibindi.
Vuningoma Soraya wari uhagarariye Skai Foods, ikora urusenda yabwiye IGIHE ko yishimiye kuba ari mu bitabiriye iri murikabikorwa ndetse ngo ryagenze neza cyane.
Ati “Urusenda tuba twarukuye mu bahinzi, bakarutuzanira tukarutotora tukarutunganya kugeza igihe turufunze neza tukaruzana hano. Turashimira cyane Leta y’u Rwanda iba yatumye tuza hano, turashimira NAEB, RDB, Ambasade y’u Rwanda iba yatwakiriye neza, kuva twagera hano imurikabikorwa ryagenze neza.”
Uyu mucuruzi asaba abantu batandukanye baba i Burayi gukomeza kugura urusenda n’ibindi bikorerwa mu Rwanda.
Niwemugore Djamila wari uhagarariye 3N Farms Ltd icuruza ubuki, yabwiye IGIHE ko ubuki bwabo abantu batandukanye babukunze cyane ku buryo ubwo bajyanye mu minsi ya nyuma bwendaga gushira.
Ati “Iri murikagurisha rimaze icyumweru kirenga, turashima kuba turirimo kuko dufite abaguzi benshi, abantu baramenya u Rwanda, baramenya ubuki twazanye ubwoko bubiri bw’ubuki harimo ubwo bita ubwo mu ishyamba n’ubundi bita ubwa eucalyptus. Tugira abavumvu tugura na bo, tujya kureba tukahasura igihe ubuki bugiye kugurwa, tukareba niba bugeze igihe.”
“Ubuki bwacu ntabwo dushyiramo isukari, ni ubuki bw’umwimerere 100% ari na cyo bakomeza kutubaza, tukababwira ko nta mazi cyangwa isukari dushyiramo.”
Aba bacuruzi bombi bashimira Leta y’u Rwanda, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, NAEB na Ambasade y’u Rwanda kuba barabfashije kugera muri iri murikagurisha mpuzamahanga.
Niwemugore ati “Iyo turi hano ibikorwa by’u Rwanda biramenyekana ku batari bazi ko dufite ubuki bwiza nk’ubu. Ubu tumaze kubugurisha, abantu barabukunda, turishimye cyane kuba twaramuritse muri iri murikagurisha.”
Abaguzi baranyuzwe
Abanyarwanda baba mu Bufaransa kimwe n’abandi bageze ku kibanza cyari kirimo ibicuruzwa byakorewe mu Rwanda bagaragaje ko babikunze cyane.
Fanny Munezero, Umunyarwandakazi utuye i Paris wagiye guhaha muri iri murikagurisha yabwiye IGIHE ibicuruzwa bariguzemo bifite icyanga gisumbye ibyo bari basanzwe bagura.
Ati “Nabashije kugura ikawa, ngura n’ubuki ni ikawa nziza ivuye mu Rwanda, idahuye n’ikawa dusanzwe tubona hano, rero ni byiza cyane byanshimishije kandi n’imurikagurisha riri kugenda neza, abantu baritabira bagera ku kibanza cy’u Rwanda bakaza bakadusura bakatubaza uko bimeze, ni ishema kuri twebwe Abanyarwanda batuye hano no ku Rwanda rwose.”
Yagaragaje ko kuba ubucuruzi bw’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi bitangiye kugaragaramo abakiri bato bitanga icyizere cyiza ku hazaza h’u Rwanda.
Ati “Icya mbere ni uko ari urubyiruko rwaryitabiriye, ubundi mbere ibintu by’ubuhinzi byabaga birimo abantu bakuze ariko ubu ni urubyiruko, ni ahazaza h’u Rwanda, ni ishema ku Rwanda, nabikunze cyane.”
Ibi abihuje na Iris Irumva wavuze ko yatewe ishema no kubona mu Banyarwanda bitabiriye iri murikabikorwa, abagore n’abakobwa bagera kuri 80%, agashimangira ko ari ibintu byongerera imbaraga bagenzi babo bo ku Mugabane wa Afurika.
Yavuze ko byaba byiza umwaka Abanyarwanda bahawe ahantu hanini ho kumurikira ibikorwa byabo.
Fanny Munezero utuye i Paris wagiye guhaha muri iri murikagurisha yavuze ko ibicuruzwa bariguzemo bifite icyanga gisumbye ibyo bari basanzwe bagura.
Umusaruro Abanyarwanda bakuye muri iri murikabikorwa kandi ushimangirwa na Sangwa Jean Roger ufasha Abanyarwanda bajya kumurika ibyo bejeje mu Bufaransa, wabwiye IGIHE ko ibicuruzwa by’u Rwanda, byakunzwe cyane, aho iyo amasaha yo gufunga ageze biba bigoye kubera abakiliya benshi baba bagana aho bimurikirwa.
Ati “Dufunga Saa Moya ariko buri gihe gufunga biratugora kubera abantu benshi baba bavuye mu kazi bagakomereza hano iwacu. Baba badusaba kwihangana bakabanza kugura ikawa, ubuki n’urusenda n’ibindi. Twabonye bikunzwe cyane.”
Sangwa agaragaza ko ubusanzwe bagiraga ikibazo cyo kubona ibicuruzwa bikomoka mu Rwanda ndetse n’igihe bibonetse ntibibonekere igihe, agatangaza ko ubu bari kugerageza gushaka ibisubizo birimo no gushyiraho ububiko (depot) buzajya bubarizwamo ibicuruzwa by’u Rwanda ubishatse agahita abibona.
Abanyarwanda bari muri iri murikabikorwa banasuwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa ushinzwe iterambere n’ubufatanye mpuzamahanga, Chrysoula Zacharopoulou.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, François Nkulikiyimfura, yashimye abagize uruhare ngo iri murikabikorwa rigende neza by’umwihariko ashimira NAEB na RDB, bakoze ibishoboka ngo Abanyarwanda babashe kuryitabira.
Mu myaka ibiri ishize (uwa 2020/2021 n’uwa 2021/2022) u Rwanda rwohereje mu Bufaransa ibilo 10.230 byinjiza ibihumbi 30,188$ (arenga miliyoni 38,8 Frw).
Mu myaka ya 2020/2021, 2021/2022 na 2022/2023 rwoherejeyo ibilo 698.271 by’ikawa rukuramo 3.449.907$ (arenga miliyari miliyari 4,4 Frw) ndetse muri iyo myaka rwohereza ibilo 1.648.060 by’imboga n’imbuto rwinjiza 4.495.947$ (arenga miliyari 5,7 Frw).
















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!