00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyaranze uruzinduko rwa Minisitiri Biruta muri Finland

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 10 Ugushyingo 2021 saa 08:12
Yasuwe :

Mu ruzinduko aherutsemo mu Burayi bw’Amajyaruguru, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr. Vincent Biruta yagiriye uruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Finland ku butumire bwa mugenzi we, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’icyo gihugu, Pekka Haavisto.

Muri urwo rugendo Minisitiri Biruta yagiranye ibiganiro mu bihe bitandukanye n’abandi ba Minisitiri barimo mugenzi we w’Ububanyi n’Amahanga, Pekka Haavisto, Minisitiri w’Uburezi, Minisitiri ufite mu Nshingano ze Ibidukikije, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, abayobozi bakuru b’ibigo nka Finnfund, SITRA n’abandi, abahagarariye Ibigo bya Leta bikomeye muri Finland n’abandi.

Muri uru rugendo habashijwe gusinywa amasezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Finland, mu bijyanye n’Ubucuruzi ndetse n’ishoramari. Aya masezerano yasinywe hagati y’Abaminisitiri bombi b’Ububanyi n’amahanga.

Andi masezerano y’ubufatanye yasinywe ni ajyanye n’isuzuma ry’imihindagurukire y’ikirere n’ubwiza bw’umwuka abantu bahumeka.

Ni urugendo kandi rwatumiwemo na bamwe mu bikorera mu Rwanda, babashije guhura na ba rwiyemezamirimo bo muri Finland ndetse n’abahagarariye ibigo bikora ibijyanye n’ishoramari mu nzego zitandukanye.

Mu biganiro na bamwe mu bitabiriye uru ruzinduko, Madamu Jeanne Mubiligi yagize ati “Twishimiye ko abikorera nabo twatumiwe kwitabira uruzinduko Minisitiri Biruta yagiriye muri Finland, ahasigaye ni ahacu ngo natwe nk’abikorera dushyiremo imbaraga kugira ngo nk’igihugu cy’u Rwanda dutere indi ntambwe mu bijyanye n’ubuhahirane n’ishoramari hagati y’u Rwanda na Finland n’ahandi.”

Umushoramari Gasamagera Benjamin na we yagize ati “Twishimiye kumenyana na bagenzi bacu bo muri Finland kandi dufite icyizere ko mu biganiro twagiranye, hari ibikorwa tuzashobora gukorera hamwe mu bijyanye n’ishoramari n’ubuhahirane.”

Gasamagera yakomeje ashimira Leta y’u Rwanda idahwema gushyigikira ba rwiyemezamirimo. Ati “Ni byiza gutegura ingendo nk’izi ndetse zikaba nyinshi, tugakomeza kwagura amarembo duhura kandi dusangira ubumenyi na bagenzi bacu mu bindi bihugu.”

Minisitiri Biruta, muri uru ruzinduko yaboneyeho afata umwanya wo kuganira n’abahagarariye Umuryango w’Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye, biga cyangwa bakorera muri Finland.

Yabaganirije ku bijyanye n’urugendo yajemo rw’akazi muri Finland, abasaba gukomeza gukora ariko bazirikana iwabo mu Rwanda.

Ati “Kuba muri mu mahanga ni ibyo kubyaza umusaruro mugakora cyane kandi mukiteza imbere mutibagiwe n’igihugu cyanyu.”

Yakomeje agira ati “Mukomeze kugira ubumwe aho muri hano mu mahanga, muganirize abatabyumva mubereke ko u Rwanda rw’uyu munsi ari urwo gufatanya kurwubaka aho gushyira imbaraga mu bisenya.”

Yabasabye gukomeza gufatanya kurwanyiriza hamwe ushaka gusenya ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho.

Ati “Dufatanye kutemera ko hari uwasenya ubumwe bwacu abana b’u Rwanda bitanze bakaruvunikira hakaba n’abahasize ubuzima ngo tube turi aho tugeze uyu munsi. Ntibishoboka, ntakizadusubiza inyuma, namwe muri mu mahanga mubigiremo uruhare.”

Mugasa uyoboye umuryango w’Abanyarwanda n’inshuti zabo muri Finland, mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko bigiye byinshi mu ruzinduko Minisitiri Biruta yagiriye muri Finland.

Ati “Mu biganiro twagiranye twigiyemo byinshi, kandi bitwongerera imbaraga. Ni ishema kuri twe kuba twagize ayo mahirwe. Impanuro Minisitiri yaduhaye tuzazisangiza benshi zishyirwe mu bikorwa kugira ngo dukomeze gukorera hamwe no kunga ubumwe nk’Abanyarwanda biyubashye koko. Gufata umwanya akatubona twabishimye kandi dushima n’Ambasade yabiteguye.”

Uruzinduko rwa Minisitiri Biruta muri Finland ruje rukurikira urwa Kai Sauer, Visi Minisitiri Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga wasuye u Rwanda mu Ukuboza 2020.

Aha itsinda ry'abashoramari bo mu Rwanda bari bari mu nama. Ni urugendo kandi rwatumiwemo na bamwe mu bikorera mu Rwanda, babashije guhura na ba rwiyemezamirimo muri bo muri Finland ndetse n’abahagarariuye ibigo bikora ibijyanye n'ishoramari mu bintu bitandukanye
Abikorera bo mu Rwanda bagiye gusura ibikorwa bitandukanye by'ishoramari muri Finland
Umukozi w'Ikigo Business Finland gishinzwe kureshya abashoramari muri Finland asobanura amahirwe y'ishoramari ari muri icyo gihugu
Minisitiri Biruta muri uru ruzinduko yaboneyeho umwanya wo kuganira n'abahagarariye Umuryango w'Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye, biga cyangwa bakorera muri Finland
Itsinda ry’abikorera baturutse i Rwanda bari hamwe n'iryo muri Business Finland

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .