Ibigo byo mu Rwanda byatambukanye umucyo mu Imurikagurisha ry’Indabo mu Buholandi (Amafoto)

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 8 Ugushyingo 2019 saa 07:14
Yasuwe :
0 0

Ibigo bikora ubuhinzi n’ubucuruzi bw’indabo mu Rwanda byashimishijwe n’uko abitabiriye Imurikagurisha Mpuzamahanga ry’Indabo [International Floriculture Trade Fair-IFTF2019] ryabereye mu Buholandi bakiriye ibicuruzwa byabyo.

Iri murikagurisha ry’iminsi itatu ryaberaga mu Mujyi wa Fijvehuizen hafi y’uwa Amsterdam ryasojwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 8 Ugushyingo 2019.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Jean Pierre Karabaranga, yavuze ko ibigo byaserukiye urwa Gasabo byabonye umwanya wo gusobanura no kugaragariza abaryitabiriye amahirwe ari mu gihugu.

U Rwanda ni ku nshuro ya kane rwitabiriye iri murikagurisha, rwari ruhagarariwe n’ibigo birimo “Bella Flowers” ihagarariwe na Muganga Walter, Victor Omuga na Bloom Hills Rwanda Ltd ihagarariwe na Shungo Harada ari nawe uyiyobora.

Ibigo byaryitabiriye byafashijwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (NAEB) na Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Ambasaderi Karabaranga yavuze ko iri murikagurisha ryababereye umwanya mwiza wo gusobanura serivisi zitandukanye igihugu gifitiye abakigana by’umwihariko amahirwe ahari mu bijyanye n’ubuhinzi cyangwa ishoramari ry’indabo.

Ati “Hari n’abantu baba baje gushaka isoko, baje gushaka indabo nziza bazajyana ku isoko mpuzamahanga. Dufite indabo nziza turimo kuboneraho n’umwanya wo gusobanurira abandi bantu ko u Rwanda ruhinga indabo kandi nziza.”

Yakomeje agira ati “Iyi minsi itatu ni ukugira ngo dusobanurire abitabiriye iri murikagurisha tubashe no kugera kuri benshi tutabashije kugeraho mu bihe byashize.”

Uyu mwaka u Rwanda rwaserukanye ubwoko bugera kuri 18 bw’indabo z’amaroza bwose bushobora koherezwa mu mahanga.

Muganga Walter uhagarariye Bella Flowers yagize ati “Dufite indabo nyinshi ku isoko, abantu bamaze kumenya ko mu Rwanda hari igihugu gicuruza indabo n’Abanyarwanda bakwiye kumenya ko indabo ari ubucuruzi kandi tukaba twanagira abantu baza kubyiga bagakora ishoramari mu ndabo.”

Yavuze ko iri murikagurisha ryabafunguriye imiryango kuko babonye amahirwe yo kugaragaza ubwoko butandukanye bw’indabo ziri mu Rwanda.

Abamuritse indabo baturutse mu Rwanda bashimye igihugu cyabafashije kubona umwanya wo kumurika ibyo bakora ku ruhando mpuzamahanga.

Muri uyu mwaka, aho bakorera haragutse ndetse Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi ibafasha kubona ahantu hegereye irembo ry’abinjira ku buryo kubona indabo zabo byoroha.

Aho ibigo byo mu Rwanda byamurikiye indabo hari urujya n’uruza rw’abantu, basobanuza uko indabo zihingwa n’imbaraga zashyizwe muri iryo shoramari.

Ubuhinzi bw’indabo ni ishoramari ryunguka kandi rimaze guhabwa agaciro mu Rwanda, kuko rishobora kwinjiza amadovize mu gihugu ndetse n’Abanyarwanda batari bake rikabaha imirimo.

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017/18, umusaruro w’indabo u Rwanda rwohereza mu mahanga wanganaga na toni 144.

Ibigo byo mu Rwanda byatambukanye umucyo mu Imurikagurisha ry’Indabo mu Buholandi
Muri iri murikagurisha ibigo bitatu byo mu Rwanda nibyo byaryitabiriye
Abantu batandukanye basuye aho u Rwanda rwamurikiye indabo zihingwa ku butaka bwarwo
Ururabo rw’agatangaza rwa Bloom Hills rwari kuri stand y’u Rwanda, rumwe rugura 1$
Abasuye aho u Rwanda rwamurikiye indabo banifotoreje ku gihangano gishushanya ingagi zo mu Birunga
Amb. Karabaranga atanga ibisobanuro ku basuye aho ibigo bihagarariye u Rwanda biri kumurikira
Muganga Walter aganira n'abasuye indabo z'u Rwanda
Ni ihuriro ry'ibigo by'inshi bituruka mu bihugu bitandukanye n'ibigo by'indege by'ikorera cyangwa bitwara indabo n'abantu
Shunga Harada aganira n'abakozi ba Ambasade y'u Rwanda mu Buholandi
Shungo Harada wa Bloom Hills Rwanda Ltd afata ifoto y'urwibutso n'Abayapani baje gusura ibikorwa bye mu Rwanda
Victor Omuga wa Bella Flowers iri mu bigo bihagaze neza mu bucuruzi bw'indabo mu Rwanda
Amb. Karabaranga na Uwacu Cynthia baganira n'umwe mu banyamahanga wasuye ahari stand y'u Rwanda
Ambasaderi w'u Rwanda, Karabaranga Jean Pierre aganira na Ambasaderi wa Kenya mu Buholandi
Indabo za Bella Flowers ziteye amabengeza zamuritswe
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (NAEB) na Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi biri mu byashyigikiye ibigo byo mu Rwanda byitabiriye imurikagurisha ry'indabo
Ahamurikiwe indabo zo mu Rwanda hanyuraga abantu birebera ubwiza bwazo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza