00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gambia yasabwe gushyiraho amategeko ahana abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 19 June 2022 saa 01:38
Yasuwe :

Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal, unafite mu nshingano Gambia, Karabaranga Jean Pierre yasabye ko iki gihugu cyashyiraho amategeko ahana abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibi yabigarutseho ubwo Abanyarwanda baba muri Gambia bafatanyije n’inshuti zabo bahuriraga mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iki gikorwa, cyateguwe na Ambasade y’u Rwanda muri Sénégal inareberera inyungu z’u Rwanda muri Mali, Gambia, Cabo Verde na Guinea Bissau.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’Abanyarwanda n’inshuti zabo zo muri ibi bihugu n’abayobozi bo mu nzego zikomeye muri Gambia, hatangwa ubuhamya n’ibiganiro bitandukanye.

Mu ijambo rye, Perezida w’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Gambia, Dr Adelard Ngabonziza, yashimye abifatanyije n’Abanyarwanda muri iki gikorwa cyo kwibuka ndetse avuga ko kireba buri muntu wese.

Yakomeje agaragaza ubugome bw’indengakamere Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yakoranywe bigaragarira ku mubare munini w’abishwe mu minsi ijana gusa.

Yaboneyeho umwanya wo gusaba buri wese guhangana n’abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal, Karabaranga Jean Pierre, yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari umugambi wari warateguwe neza na Guverinoma yari iriho.

Yakomeje ashimira abateguye n’abitabiriye iki gikorwa, anabasaba kurwanya abahakana bakanapfobya Jenoside anasaba Gambia gushyiraho amategeko ahana ababikora.

Ku ruhande rw’ Umunyamabanga Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane Mpuzamahanga n’Abanya-Gambia baba mu Mahanga, Saffie Sankareh, yagaragaje ko ubuyobozi bw’u Rwanda nyuma ya Jenoside ariyo ntandaro y’ubumwe n’ubwiyunge n’iterambere rumaze kugeraho uyu munsi.

Abanyarwanda baba muri Gambia bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu gihe u Rwanda n’Isi yose, biri mi gihe cy’iminsi ijana yo kwibuka Jenoside.

Muri iki gikorwa hacanywe urumuri rw'icyizere
Abanyarwanda baba muri Gambia n'inshuti zabo bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Abafashe ijambo bose bashimye uko guverinoma y'u Rwanda yateje imbere igihugu nyuma ya Jenoside
Ambasaderi Karabaranga Jean Pierre, yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari umugambi wari warateguwe neza na guverinoma yari iriho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .