Ni inama yabaye kuri uyu wa 09 Werurwe 2024, igikorwa cyitabiriwe n’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi baturutse mu ntara zitandukanye zirimo iya Jylland n’iya Fyn, aho abitabiriye bunguranye ibitekerezo biteza imbere igihugu.
Yabaye no mu rwego rwo gutegura umwiherero ku rwego rw’abanyamuryango bose batuye, bakorera cyangwa biga ku mu Burayi, ibikorwa bizategurwa na za Ambasade z’u Rwanda mu bihugu by’Amajyaruguru y’u Burayi (Scandinavia).
Umuyobozi w’Abanyarwanda batuye muri Denmark, Dr Jim Innocent Ngoga yashimiye ubuyobozi bw’u Rwanda bubaha umwanya n’amahirwe yo kwiyumvamo ubunyarwanda “bigatuma duhurira mu bikorwa nk’ibi biteza imbere igihugu n’umuryango muri rusange.”
Dr Ngoga kandi yavuze ko ari amahirwe akomeye guhura n’abanyamuryango mu rwego rwo gutegura uriya mwiherero, ashishikariza Abanyarwanda baba mu mahanga gukomeza kureshya abashoramari kugira ngo baze gushora imari mu gihugu.
Ati “Abanyamuryango dutuye mu mahanga, kumenyakanisha igihugu no kwegera abashoramari n’abasura u Rwanda ni inshingano zacu.”
Uhagarariye umuryango w’abanyarwanda batuye muri Denmark (RCA-Denmark), Paul Nkubana, yashimiye abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi abereka ko bagomba kumva ko ari moteri y’ubuyobozi bw’igihugu.
Yakomeje ati “Ndifuza ko urubyiruko rwacu rutera ikirenge mu cy’ababohoye u Rwanda, ubu tukaba tumaze imyaka 30 y’iterambere rifatika. Ni ibintu bigaragarira buri wese ko urwo rubyiruko rwitanze rugomba kureberwaho, ibyo rwakoze bigasigasirwa n’urubyiruko rw’uyu munsi.”
Abo bayobozi bose bibukije abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi gahunda y’amatora azaba mu mezi make ari imbere, ni ukuvuga ay’Abadepite n’ay’Umukuru w’Igihugu, babasaba kuzagira uruhare mu kwihitiramo ubuyobozi bubabereye.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, batuye muri Denmark n’inshuti zabo zaherukaga guhura ku wa 07 Mutarama 2023, aho bahuriye mu Murwa Mukuru, Copenhagen, ubwo bizihizaga isabukuru y’imyaka 35 Umuryango FPR Inkotanyi wari umaze ushinzwe.
Ni ibirori byitabiriwe n’urubyiruko, ababyeyi babo, bijyanirana no kwishimira uruhare Abanyarwanda baba muri iki gihugu bakomeje kugira mu iterambere ry’igihugu mu nguni zitandukanye.
Icyo gihe ababyeyi kandi bibukijwe uruhare rwabo mu gushishikariza abana babo gukunda u Rwanda no kwitabira gahunda zo kuruteza imbere mu gusigasira ibyagezweho, cyane ko Umuryango wa FPR Inkotanyi wari ugizwe ahanini n’urubyiruko rwanze guhera ishyanga, rugatangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda.

















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!