Ni igikorwa cyaranzwe n’ibiganiro, gusabana no gusangira hagati y’abanyamuryango.
Ibiganiro byayobowe na Dr Claude Emile Rwagacondo, byibanze ku rugendo rwa FPR - Inkotanyi mu myaka 35 ishize (1987 – 2022), rugaruka no ku ruhare rw’abanyamuryango bo muri Diaspora mu iterambere ry’igihugu, urw’urubyiruko n’abagore.
Mu biganiro, urubyiruko n’abagore batanze ubuhamya ku byagezweho n’imishinga bateganya kuzakora mu guteza imbere ibikorwa by’Umuryango n’igihugu muri rusange.
Muri ibyo birori kandi hasomwe ubutumwa bwihariye bw’uhagarariye u Rwanda muri Ghana na Cote d’Ivoire, Ambasaderi Dr Aisa Kirabo Kacyira, ashimira ubwitange bw’abanyamuryango mu guteza imbere umuryango muli Côte d’Ivoire.
Dr Aisa Kirabo Kacyira yashimangiye ko ubwo bwitange n’ubushake butanga icyizere cy’uko abanyamuryango bazakomeza gukorera hamwe mu kugera ku ntego z’icyerekezo cya 2050.
Umuyobozi w’Umuryango FPR Inkotanyi muri Côte d’Ivoire, Ayisa Dusine, yagarutse ku gushima ibyagezweho muri iyi myaka 35, ashimangira ko Abanyamuryango bagomba kumenya aho bavuye kugira ngo bamenye aho bajya heza.
Yerekanye ko ibyagezweho byaharaniwe, asaba urubyiruko gukomeza indangagaciro ziranga Umuryango.
Yasabye abanyamuryango bose baba muri Cote d’Ivoire gukoresha amahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda, bashishikariza abashoramari bo muri Cote d’Ivoire kuza mu Rwanda no gusigasira ubucuti buri hagati y’ibihugu byombi.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!