Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu hasozwa ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi byari bimaze iminsi bibera hirya no hino mu mu mijyi itandukanye y’u Bubiligi, bitegurwa n’imiryango y’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi n’inshuti zabo.
Ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, guhera tariki ya 7 Mata uyu mwaka, byabereye mu mijyi itandukanye y’u Bubiligi nka Bruxelles, Liége, Mons, Namur, Louvain-La-Neuve na Charleroi.
Kuri uyu wa Gatandatu uyu muhango wari witabiriwe n’abantu batandukanye barimo Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Sebashongore Dieudonné, uhagarariye u Rwanda mu gace ka Flandre ari naho hari umujyi wa Anvers, Gunther Vanpraet, Intumwa y’Umuyobozi w’Umujyi wa Anvers Echevin Meeuws Tom, Umuyobozi wa Ibuka Belgique, Ernest Sagaga n’abandi.
Ambasaderi Sebashongore yavuze ko ari iby’agaciro gakomeye kuba kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, byabereye muri Anvers.
Yavuze ko ako gace kakunze kurangwa n’abantu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ababashyigikiye, gusa ashimira kuba imyumvire itangiye guhinduka, abantu bakamenya ukuri.
Ati “Icyiza ntabwo ari ibintu bigaragara muri Flandre yose. Hari Flandre yateye imbere yiteguye kumenya isura ya nyayo y’u Rwanda. Nibyo dushishikajwe no kubakiraho ibiraro bituma turenga ibihe byahise bibi bitabaye byiza, tugatangira urugendo rushya.”
Yakomeje agira ati “Flandre ni agace gatuwe na bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside n’ababashyigikiye bidegembya. Twizeye ko ubutabera buzashyira iherezo kuri uwo muco wo kudahana. Amateka atwereka ko iyo bigeze kuri Jenoside, nta kujenjeka gukwiriye kubaho.”
Ambasaderi Sebashongore yavuze ko hashize umwaka muri Flandre hafunguwe ibiro by’uhagarariye u Rwanda muri ako gace (Consul), bigaragaza imbaraga zo kunoza umubano n’ubufatanye hagati y ‘u Rwanda n’icyo gice cy’u Bubiligi.
Ati “Flandre ni agace k’ubukungu kandi u Rwanda ruzi neza amahirwe ahari. U Rwanda na Flandre bifite byinshi byakungukiranaho.”
Yavuze ko igikorwa cyo kwibuka ari umwanya mwiza wo guhuriza hamwe umutima nk’Abanyarwanda n’inshuti zabo kuko ari igikorwa kitareba gusa abanyarwanda, bakibuka Abatutsi basaga miliyoni bishwe bazira uko bavutse.
Ati “Kuba turi kumwe n’abanyapolitiki hano ni ikimenyetso cyerekana icyubahiro baha igikorwa turimo, kuri twe kandi bidutera imbaraga. Bigaragaza kumvwa no gufatanya dukeneye ku bayobozi b’u Bubiligi muri uyu murimo wo kwibuka. Twizeye ko iyi ntambwe ya mbere, iba intangiriro y’ubufatanye bwa Ibuka n’abatuye Anvers bafite inkomoko mu Rwanda. Twizeye ko ubufatanye bwanyu buzigaragariza mu bikorwa bihuriweho.”
Ambasaderi Sebashongore yasabye abanyarwanda batuye Anvers kurangwa n’icyizere kuko aricyo cyafashije ingabo za FPR Inkotanyi, guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi zikabohora u Rwanda.
Ati “Icyizere nicyo cyaranze ingabo za FPR zabohoye u Rwanda imyaka 28 irashize kandi tuzahora tuzishimira. Icyizere nicyo cyaranze abo bagore n’abagabo bari biyemeje kurwanya umugambi mubisha wa Jenoside.”
Yakomeje agira ati “Nyuma ya Jenoside, icyo cyizere ni nacyo cyafashije mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge. Ni nacyo kidufasha kugira intego nziza z’ejo hazaza h’igihugu cyacu.”
Echevin Meeuws Tom, waje ahagarariye ubuyobozi bw’Umujyi wa Anvers, yagize ati “Hano muri aka karere kacu twumva cyane ububabare u Rwanda n’abanyarwanda bagize cyane abo tubana batuye muri Anvers, tuzi uko bamwe muri bo babuzwa ibitotsi no kwibuka imiryango yabo yishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi.”
Yakomeje agira ati “Uyu mujyi tuzi kwibuka icyo aricyo kuko hari amateka natwe twagize mu bihe by’iyicwa ry’Abayahudi. Niyo mpamvu tubiha agaciro cyane. Ku bijyanye n’ahasabwa na Ibuka ho kujya bibukira, nzabiganiraho n’abandi bayobozi, kuko sinafatira icyemezo hano.”
Perezida wa Ibuka Belgique, Ernest Sagaga yabwiye IGIHE ko kuba kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi byabereye mu mujyi wa Anvers, ari ikintu gikomeye.
Ati “Anvers ni umujyi ukomeye, uri no mu gice cya Flandre gituwe n’abaturage benshi b’u Bubiligi. Kuba twaje uyu munsi, ni ukwerekana ko n’iki gice cy’u Bubiligi nacyo tugikomeyeho kugira ngo tunakirinde abaza kukibibamo imvugo ipfobya cyangwa se ihakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.”
Sagaga yavuze ko mu gihe hibukwa abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ari byiza kuzirikana ku budaheranwa bw’abayirokotse.
Ati “Ntabwo twibagirwa n’abayirokotse cyane cyane ko muri ibi bikorwa baduherekeza, baduha ubuhamya bwabo, turabashimira uruhare babigizemo n’ubwitange bagaragaje kandi turi kumwe nabo iyi minsi ikurikiye aho tuzaba twibuka cyane cyane iminsi barokotse, iminsi bavuye mu bwihisho, iminsi baretse kwiheba ko batakibayeho ndetse akaba ari naho batangiye igikorwa cyo guharanira ubutabera ku bishwe ndetse no guharanira guhora duha agaciro mu kwibuka no kubabera abavugizi ari byo Ibuka yashingiwe.”
Nubwo ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi bisojwe mu Bubiligi, Sagaga yijeje ko nka Ibuka batazahwema gukomeza guharanira ubutabera ku bagize uruhare muri Jenoside bataraburanishwa.
Ati “Ibuka yo ikomeje akazi ko guharanira ko abishwe batazibagirana, ko ubutabera bukomeza ku bataragezwa imbere y’inkiko haba mu Bubiligi ndetse n’ahandi.”
Uyu muhango Madamu Lydie Uwitonze, warokotse Jenoside yatanze ubuhamya agaragaza uburyo ingengabitekerezo ya Jenoside yigishijwe kuva kera bihereye mu mashuri.
Yavuze ku bihe bigoye we n’abavandimwe be banyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, n’uburyo babashije kurokoka ubu bakaba bariyubatse.
Urubyiruko, abana bavuka ku b’Abanyarwanda batuye muri Anvers nabo bahawe umwanya muri iki gikorwa, mu mivugo basoma inyandiko zigamije kubafasha kuzirikana imiryango yabo yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni igikorwa cyayobowe na Giramata Schmit, kandi Abahanzi barimo Cécile Kayirebwa na Umugwaneza Innocent bafatanya kuririmba indirimbo zo gufata mu mugongo abari aho.


















































































TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!