Angola: Amb. Gakuba yasobanuye uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe ubugome ndengakamere

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Mata 2019 saa 03:59
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi w’u Rwanda muri Angola, Alfred Gakuba Kalisa, yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, yakoranywe ubugome bukabije kuko yahitanye abantu benshi mu gihe gito, bamwe bakica abavandimwe babahora ko ari Abatutsi gusa.

Amb. Gakuba yabigarutseho ku wa 8 Mata 2019, ubwo Abanyarwanda baba muri Angola n’inshuti zabo barenga 150 bahuriraga mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu muhango wateguwe na Ambasade y’u Rwanda muri Angola n’ihuriro ry’abanyarwanda babayo, wabereye muri Hoteli Talatona Convention.

Amb. Gakuba yabanje gushimira abantu bose bifatanyije muri uwo muhango wo gusubiza icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bambuwe.

Yavuze ko inkomoko ya Jenoside yakorewe abatutsi ari politiki y’ivangura, amacakubiri n’urwango yabibwe mu banyarwanda na Leta zariho kuva cyera.

Amb. Gakuba yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yibukwa ku nshuro ya 25, yakoranywe ubugome ndengakamere kugeza ubwo ihitana ubuzima bw’abarenga miliyoni mu minsi 100 gusa.

Ati “Abo bantu batsembwe n’abaturanyi, abavandimwe, inshuti bavuga ururimi rumwe, basangiye umuco n’amateka, kuba ari Abatutsi gusa nicyo cyaha bahowe.”

Amb. Gakuba yasabye ko abanyarwanda bakomeza gukorana imbaraga n’umuhate kugira ngo iterambere u Rwanda rumaze kugeraho mu myaka 25 ishize rikomeza kwiyongera.

Yanenze umuco wo kudahana ukomeje kwimakazwa n’ibihugu bimwe bicumbikiye abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bidashaka ko bashyikirizwa ubutabera.

Yasabye ko ibitarashyiraho amategeko ahana icyaha cya Jenoside biyashyiraho, abayigizemo uruhare bakagezwa imbere y’ubutabera ndetse bigasubiza ubusabe bw’uko bakoherezwa mu Rwanda bagacirwa imanza.

Umunyamabanga wa Leta ya Angola ushinzwe ububanyi n’amahanga, Téte António, wari uhagarariye icyo gihugu, yavuze ko Mata ikwiye guhora yibukwaho abana, abagore, abagabo bishwe urw’agashinyaguro bazira ubusa.

Téte yavuze ko gushyira hamwe kw’abanyarwanda cyane cyane mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ari ikimenyetso gikomeye cy’ubwiyunge.

Amb. Gakuba yasobanuye uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe ubugome ndengakamere
Abanyarwnda baba muri Angola bibutse ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi
Umunyamabanga wa Leta ya Angola ushinzwe ububanyi n’amahanga, Téte António ari kugeza ijambo ku bitabiriye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza