00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika: Abanyarwanda batuye muri Maine bizihije Umunsi wo Kwibohora, urubyiruko ruhabwa ubutumwa bwihariye

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 26 Nyakanga 2021 saa 09:40
Yasuwe :

Abanyarwanda batuye muri Maine muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bifatanyije n’inshuti zabo mu birori byo kwizihiza imyaka 27 ishize u Rwanda rubohowe ubuyobozi bubi bigizwemo uruhare n’ingabo zari iza RPA, zanahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibi birori byitabiriwe n’abantu barenga 300, ku wa Gatandatu tariki ya 24 Nyakanga 2021, mu Mujyi wa Portland/ Maine, birangwa n’ibikorwa bitandukanye birimo imikino y’intoki (Basketball na Volleyball) n’uw’amaguru, yahuje abo muri Maine n’indi mijyi.

Uhagarariye Abanyarwanda baba muri Maine, Munyaneza Apollinaire, yagarutse ku bwitange bw’abana b’u Rwanda bwabagejeje ku ntsinzi n’uburyo Abanyarwanda bibohoye mu buryo bwo kwiteza imbere batangiza ibikorwa by’iterambere bitanga akazi ku bantu benshi.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mukantabana Mathilde, yashimiye abateguye iki gikorwa n’abitabiriye avuga ko gisigiye Abanyarwanda isomo rikomeye ririmo kubaka umuryango Nyarwanda binyuze mu mikino nka kimwe mu bihuza abantu b’ingeri zitandukanye, bigatuma aho bari hose bunga ubumwe.

Yakomeje avuga kandi ko ibyishimo binyuze mu mikino bituma urubyiruko rwubakira hamwe ibikorwa by’igihugu cyabo ndetse n’ibindi bihugu biri mu kaga aho u Rwanda rutazuyaza mu kujya gutabara.

Amb. Mukantabana yakomeje avuga ko kwibohora ari urugendo rurerure, asaba Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko gutanga umusanzu wabo bubakira ku byiza igihugu cyabahaye na bo bagakora ibyiza kurushaho.

Damas Rugaba, umwe mu bagize uruhare rwo gutegura uyu munsi, yasangije abari bari aho amwe mu mateka yo kwibohora, aho yasobanuye uburyo Abanyarwanda bahunze kuva kera bitewe n’ubutegetsi bubi ariko ashimira ingabo za RPA zahagaritse Jenoside yakorewe Abatusti muri 1994. Ati “Kwibohora kwacu ni ukwiteza imbere.”

Uretse imikono yaranze ibi birori, byanasusurukijwe n’amatorero yarimo abana bato b’Abanyarwanda ndetse n’abakuru bibutsaga indirimbo zishingiye ku muco Nyarwanda ndetse n’imbyino zigaruka ku butwari bw’ingabo za RPA Inkotanyi zabohoye u Rwanda zikanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye ubuzima bw’abasaga miliyoni mu minsi 100.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mukantabana Mathilde, yasabye urubyiruko kubakira ku byiza igihugu kibaha bagakora byinshi byiza kurushaho
Bamwe mu bitabiriye umuhango wo kwizihiza ku nshuro ya 27 Umunsi wo Kwibohora wahuje Abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Maine
Ikipe y’umupira wa Volleball ya Maine iri kumwe n’abavuye Boston
Amakipe y’umupira w’amaguru ya Maine na Texas
Ibi birori byanasusurukijwe n’amatorero yarimo abana bato b’Abanyarwanda ndetse n’abakuru bibutsaga indirimbo zishingiye ku muco Nyarwanda

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .