Ambasaderi Igor Cesar yatanze impapuro zo guhagararira u Rwanda muri Slovakia

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 22 Gicurasi 2019 saa 08:58
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi Igor Cesar usanzwe ahagarariye u Rwanda mu Budage yashyikirije Perezida Andrej Kiska wa Slovakia impapuro zimwemerera guhagarariyo u Rwanda.

Muri uyu muhango Ambasaderi Igor Cesar yabwiye Perezida Kiska ko Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yamwifurije akazi keza ko kuyobora Slovakia.

Perezida Kiska w’imyaka 56 ayobora Slovakia kuva ku wa 15 Kamena 2014 kugeza ku wa 15 Kamena 2019.

Mu ijambo rye, Perezida Kiska yifurije Ambasaderi Igor Cesar imirimo myiza, anamwizeza ubufatanye bw’inzego za leta.

Mbere yo gushyikiriza Kiska impapuro zimuha ububasha bwo guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu, Ambasaderi Cesar yabanje kuziha Umuyobozi ushinzwe ibya Politiki muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’u Burayi ya Slovakia, Marián Jakubócy,.

Ambasaderi Cesar yanaganiriye n’abarimo Umuyobozi ushinzwe Uburengerazuba bwo Hagati na Afurika Pavol IVAN; Ushinzwe Inkunga y’Iterambere n’Imfashanyo mu bikorwa by’Ubutabazi, Anna Plassat MURĺŇOVÁ, ku kunoza umubano hagati y’ibihugu byombi.

Aba bayobozi bemeranyije ko ubutwererane bwakwibanda mu Ikoranabuhanga n’Itumanaho (ICT), Uburezi butangwa binyuze muri buruse zihabwa abanyeshuri b’Abanyarwanda, guhererekanya abanyeshuri n’abigisha muri za Kaminuza, Ubuhinzi n’ibindi.

Mu bandi ba ambasaderi batanze impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo barimo uwa Colombia, Guyana, Peru na Tanzania.

Ambasaderi Igor, ahagarariye u Rwanda mu Budage, Republique ya Tcheque, Pologne, Romania, Liechtenstein na Ukraine.

U Rwanda na Kenya nibyo bihugu byo muri Afurika byatoranyijwe, bizakorana na Slovakia muri gahunda yayo yo gutera inkunga imishinga y’iterambere.

Slovakia ni igihugu giherereye mu mutima w’u Burayi, gifite abaturage basaga miliyoni eshanu; kiri ku buso buruta ubw’u Rwanda kuko ubutaka bwacyo bungana na kilometero kare 49,000.

Igor Cesar ari mu bambasaderi batanze impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo muri Slovakia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza