Ni ubutumwa yahaye Abanyarwanda n’inshuti zabo mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye mu Mujyi wa Melbourne muri Australia.
Ambasaderi Uwihanganye yibukije abacyitabiriye ko ari umwanya mwiza wo kuzirikana inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yongeyeho ko nubwo Abanyarwanda n’inshuti zabo bafata uyu mwanya wo kwibuka ariko hari n’abakomeza gutiza umurindi ibikorwa byo gupfobya no guhakana Jenoside.
Yagize ati “Hari abandi kubera ipfunwe ry’uruhare bayigizemo cyangwa iry’uko bafite aho bahuriye n’ababigizemo uruhare, bashishikajwe no guhakana Jenoside bagamije kuyobya amateka mu nyungu zabo.’’
Ambasaderi Uwihanganye yavuze ko kurwanya abahakana Jenoside bisaba uruhare rwa buri wese.
Yashimangiye ko ari “urugamba tugomba kurwana kandi tukarutsinda.’’
Iki gikorwa cyo kwibuka cyabereye muri Hotel BrayBrook i Melbourne mu Ntara ya Victoria muri Australia, ku wa 7 Mata 2022, ubwo hatangizwaga Icyumweru cy’Icyunamo n’Iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Cyitabiriwe n’abarenga 100 barimo Abanyarwanda n’inshuti zabo ndetse n’abanyacyubahiro barimo Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu, Uwihanganye Jean De Dieu; Uhagarariye Ibiro bishinzwe Inyungu z’u Rwanda muri Melbourne (Consulate General), Micheal Roux na Elly Brooks uri mu bagize Inama y’Ubutetetsi y’Ingoro Ndangamateka kuri Jenoside yakorewe Abayahudi [Holocaust Museum], .
Basangijwe amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi n’uko igihugu cyayigobotoye kikongera kwiyubaka.
Umuhoza Frida wanditse igitabo "Chosen to die, Destined to live" yatanze ubuhamya bw’inzira y’umusaraba yanyuzemo muri Jenoside aho yarokotse wenyine mu muryango we wose akaba yarakuwe mu cyobo cyiciwemo uwo muryango we.
Yasoje agaragaza ko nyuma yo kongera kubakwamo icyizere, ubu yashoboye kudaheranwa n’agahinda.
Umuyobozi w’Abanyarwanda batuye mu Ntara ya Victoria, Umutoni Delphine, yashimiye abifatanyije na bo mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ari umwanya mwiza wo gukomeza kwibukiranya ububi bwayo ngo itazasubira ukundi.






– Abanyarwanda bo muri Perth na bo bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi
Abanyarwanda batuye mu Ntara ya Western Australia ku wa 10 Mata 2022, ni bwo bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside.
Cyitabiriwe n’abagera kuri 300 barimo 150 bari mu cyumba cyabereyemo n’abandi bakoresheje ikoranabuhanga bari mu bice bitandukanye by’Isi.
Mugema Innocent yatanze ubuhamya bw’ubuzima yabayemo muri Jenoside aho yari atuye mu Karere ka Nyanza. Yasabye buri wese gutanga umusanzu we mu guharanira ko Jenoside itazongera kuba ukundi.
Ambasaderi Jean De Dieu yashimye abitabiriye icyo gikorwa abibutsa ko kwibuka ari ngombwa kuko bifasha guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Ni n’ingenzi kunamira abasize ubuzima bwabo ku rugamba rwo kuyihagarika ari bo dukesha amahoro u Rwanda rufite uyu munsi.’’
Yavuze ko hari icyizere ko Jenoside itazongera kubaho mu Rwanda kuko ubuyobozi bw’u Rwanda bwashyize imbaraga mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda kandi bamaze gusobanukirwa ububi bwa Jenoside ku buryo badashobora gutega amatwi uwashaka kubasubiza mu macakubiri.
Umuyobozi wungirije w’Abanyarwanda batuye muri Perth, Mutamuriza Rosemine, yashimye abitabiriye icyo gikorwa, avuga ko gitegurwa buri mwaka kugira ngo abana bavutse nyuma ya Jenoside, abari bakiri bato ubwo yakorwaga ndetse n’abanyamahanga barusheho gusobanukirwa amateka yayo.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!