Amb. Nkulikiyimfura yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Qatar

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 28 Ukwakira 2019 saa 09:54
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi Nkulikiyimfura François yashyikirije Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.

Ambasaderi Nkulikiyimfura yatanze impapuro za burundu nyuma yuko ku wa 24 Ukwakira 2019, yari yatanze kopi z’impapuro zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira u Rwanda muri Qatar.

Abinyujije kuri Twitter yagize ati “Nishimiye kuba nashyikirije Umuyobozi w’Ikirenga Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani, impapuro zinyemerera guhagararira u Rwanda.”

Amb. Nkulikiyimfura ni umwe mu bahagarariye u Rwanda mu bihugu 15 by’amahanga bashyizweho na Perezida Paul Kagame ku wa 15 Nyakanga 2019.

U Rwanda na Qatar bisanzwe bifitanye umubano mu ngeri zitandukanye, wanashimangiwe n’amasezerano y’ubufatanye yasinywe ubwo Emir Sheikh Tamim bin Hamad al Thani, yagiriraga uruzinduko i Kigali muri Mata 2019.

Aya masezerano yasinyiwe i Kigali yaje akurikira ayashyiriweho umukono i Doha muri Qatar ubwo Perezida Kagame yagiriraga uruzinduko muri iki gihugu rwabyaye imikoranire mu bijyanye n’indege, guteza imbere no kurengera ishoramari n’amasezerano y’ubufatanye ku butwererane mu bijyanye n’ubukungu, ubucuruzi na tekiniki.

Muri Gicurasi 2017 u Rwanda na Qatar nabwo byashyize umukono ku masezerano yo gushyiraho imikoranire mu bya dipolomasi.

Mbere y’aho ku wa 26 Gicurasi 2015, ibihugu byombi byasinye amasezerano y’ubufatanye mu birebana no kurwanya ibiyobyabwenge.

Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye imikoranire iganisha ku ishoramari aho mu Rwanda hari abanyemari benshi bo muri Qatar ndetse indege za Qatar Airways zikora ingendo zihuza Doha na Kigali n’ibindi byerekezo birimo na Dubai.

Abanya-Qatar bakomeje kugaragaza ubushake bwo gukorera mu Rwanda aho mu mpera z’umwaka ushize u Rwanda rwakiriye itsinda ry’abashoramari baturutse muri icyo gihugu barambagiza amahirwe ahari.

Qatar kandi iherutse no gutangaza ko ishaka gushora imari mu Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera kiri kubakwa.

Ambasaderi Nkulikiyimfura François yashyikirije Emir wa Qatar, Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza