Ni ubutumwa yatanze mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wabereye mu Busitani bwa Choissy mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa ku wa 7 Mata 2022. Wateguwe ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’Umujyi wa Paris, Ibuka France na Ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa.
Aho wabereye ni ho hari ikimenyetso cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ari naho hazubakwa Urwibutso Rukuru rwo mu Mujyi wa Paris.
Witabiriwe n’abantu batandukanye barimo Abanyarwanda n’inshuti zabo ziba mu Bufaransa. Barimo Minisitiri Franck Riester wari uhagarariye Guverinoma; Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Mushikiwabo Louise; ba Ambasaderi bahagariye ibihugu byabo mu Bufaransa n’abandi banyacyubahiro banyuranye.
Abawitabiriye basangijwe ubuhamya bwa Franck Kamari, umusore wari umwana muto muri Jenoside, wanyuze mu nzira y’inzitane ubwo abe bicwaga areba.
Yagaragaje ko yagize ubutwari mu kwiyubaka ndetse akaza kwiga amashuri akayaminuza, akaba ari umugabo washatse akabyara.
Abana bahagarariye urubyiruko batanze ubuhamya bakoresheje ibisigo bigaragaza ko basobanukiwe ububi bwa Jenoside n’akamaro ko kwibuka no kurwanya ubuhakanyi.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, François Xavier Ngarambe, yavuze ko abahakana bakanapfobya baba basonga abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati “Nyuma y’imyaka 28 Jenoside ibaye, uyu munsi twateraniye hamwe ngo twibuke. Twakibagirwa gute ku buryo bitasigara twitwa abafatanyacyaha? Twakwibagirwa gute abasaga miliyoni barishwe bunyamaswa mu minsi ijana? Miliyoni z’inzozi n’imishinga byaburijwemo? Miliyoni z’Abatutsi zishwe n’abavandimwe, abaturanyi, inshuti ndetse hamwe na hamwe bakicwa n’abo mu miryango yabo ya hafi.’’
“Twakwibagirwa gute ko Leta nkoramaraso yafashe inzego zose ikazihindura igikoresho cyo kwigisha urwango, gutera ubwoba hanyuma igategura kurimbura igice kimwe cy’abaturage. Ntitwakwibagira iriya minsi 100 aho abantu bahizwe bunyamaswa. Iminsi 100 y’ubunyamaswa butavugwa, iminsi y’ubwicanyi aho Leta yafashe amikoro yayo yose ikayashoramo ngo barimbure igice kimwe cy’abo bari bayoboye.’’
Yavuze ko ari iminsi yaranzwe no gutereranwa n’amahanga. Yagaragaje ko imyaka 28 ishize abarokotse Jenoside baraharanira kwiyubaka, anenga ibihugu bigicumbikiye abasize bakoze Jenoside.
Yagize ati “Nta yicarubozo rirenze kubona Jenoside ihakanwa cyangwa igapfobywa, ababo babuze n’ububabare banyuzemo bugateshwa agaciro. Kwimwa ubutabera, guhakana Jenoside, ni ukwambura ubumuntu inzirakarengane.”
Abitabiriye uyu muhango basangijwe kandi ubutumwa butandukanye bw’abarimo Visi Perezida wa Ibuka, Jessica Mwiza Gerondal; Visi Meya w’Umujyi wa Paris, Emmanuel Gregoire n’abandi.
Abo bose bahurije mu kwamagana Jenoside n’ingengabitekerezo yayo; kwiyemeza kwimakaza kwibuka, kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside, no gukomeza umuhate mu gukurikirana abakekwaho Jenoside bihishe mu Bufaransa no mu bindi bihugu hirya no hino ku Isi.
Uyu muhango wasojwe saa Kumi z’amanywa, abitabiriye batahana umugambi wo gukomeza gahunda yo kwibuka, harimo umugoroba wo kwibuka wo ku wa 9 Mata ndetse no gutaha ku mugaragaro ahashyizwe Urwibutso rwa Aminadabu Birara wayoboye ibikorwa byo kwirwanaho ku Batutsi bo mu Bisesero ku wa 13 Gicurasi 2022.











TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!