Amb. Mugambage yagaragaje ipfundo ry’iterambere ry’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Mata 2019 saa 09:15
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Maj Gen Frank Mugambage, yagaragaje ko ipfundo ry’iterambere u Rwanda rufite nyuma y’amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi rwanyuzemo akarushegesha ari amahitamo rwagize yo kwimakaza ubumwe n’amahoro by’abanyarwanda.

Ubu butumwa yabuhaye abanyarwanda baba muri Uganda n’inshuti zabo bitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 25, Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu muhango watangiwemo ubutumwa burimo kubashishakariza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’abafite umugambi wo guhungabanya u Rwanda, wabereye muri Kaminuza ya Makerere ku wa 7 Mata 2019.

Amb. Mugambage yavuze ko kugira ngo wizere ko abahakana, abapfobya n’abafite ingengabitekerezo ya Jenoside batabona aho babinyuza ari ngombwa ko mu butumwa utanga, urubyiruko uruha umwihariko.

Yavuze ko u Rwanda rwakuye isomo rikomeye muri Jenoside ubu rurajwe ishinga no gushyira imbaraga mu miyoborere na Politiki yo gukumira ko Jenoside yakongera kubaho ukundi.

Ati “Ariko umusingi ukomeye ni amahitamo yo guhangana nabyo yo kubaka ubumwe bw’abanyarwnda.”

Amb. Mugambage, yavuze ko Leta y’u Rwanda izakomeza guhangana n’ushaka gusubiza igihugu mu mateka mabi ya Jenoside, iharanira ko itazongera kubaho ukundi.

Ati “U Rwanda rwabashije kwikura mu bibazo byinshi binyuze mu nzira y’ubwiyunge no kubaka amahoro n’umutekano birambye kandi nibyo musingi w’iterambere rirambye.”

Umuyobozi w’ihuriro ry’abanyarwanda baba muri Uganda, Kananura Donat, yavuze ko amahanga yavugaga ko u Rwanda rutazongera kuba igihugu gikomeye kubera uburyo cyari cyashegeshwe na Jenoside ariko ‘siko byagenze, buri wese yishimira iterambere gifite’.

Ati “Abafite ibitekerezo byo kuvuga ngo bazagarura ibyo bintu, bongere batwice, tubahagurikire kugira ngo ibyo bintu ntibizongere kubaho.”

Kananura yasabye abanyarwanda baba muri Uganda kudaha agaciro umuntu ubashishikariza gusenya ibyo u Rwanda rwagezeho ahubwo bakamubwira ko bidashoboka.

Ati “Hari uwo mwakumva ashaka ngo azongere gusenya u Rwanda, ntimuzamwemerere, mujye mumubwira ngo ntibishoboka, aho umunyarwanda ari ararikanuye, arareba ntimuzabishobora. Ntabwo bazabishobora kandi ndababwiza ukuri kuko Imana ibana natwe, yirirwa ahandi igataha i Rwanda.”

Muri uyu muhango, abitabiriye bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi basaga miliyoni mu minsi 100 gusa, banacana urumuri rw’icyizere.

Uyu muhango witabiriwe n’abantu barenga 600 barimo abadipolomate, Abanyarwanda batuye muri Uganda n’abanyeshuri bahiga.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza