Ambasaderi Karabaraga asanzwe ahagarariye u Rwanda no muri Senegal, Mali, Guinea Bissau na Cabo Verde.
Muri icyo gikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Kamena 2022, Ambasaderi Karabaranga yari aherekejwe na madamu we Karabaranga Uwicyeza Viviane n’Umujyanama wa Mbere muri Ambasade y’u Rwanda muri Senegal, Nzabonimana Guillaume Serge.
Ambasaderi Karabaranga yagejeje kuri Perezida Barrow indamutso ya mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, amwifuriza we n’abaturage bose ba Gambia ishya n’ihirwe.
Amb. Karabaranga kandi yamwijeje ko azarushaho gushimangira umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi no gukomeza ubutwerane n’ubuhahirane hagati yu Rwanda na Gambia.
Yanamumenyesheje ko u Rwanda rwiteguye kwakira inama ihuza Abakuru b’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (CHOGM), kandi ko rwishimiye ko we ubwe azitabira iyi nama, ndetse ko na Gambia izaba ihagarariwe mu nama zitandukanye.
Ambasaderi Karabaranga kandi yagaragaje ko amasezerano anyuranye yasinywe hagati y’ibihugu byombi arushaho gushimangira ubufatanye no guharanira iterambere ry’abaturage b’ibihugu byombi.
Perezida Adama Barrow yavuze ko Gambia ishima cyane Perezida Paul Kagame kubera imiyoborere ye yagejeje ku Banyarwanda iterambere rishimishije, anagaragaza ko Abanyafurika barufataho icyitegererezo mu nzego zinyuranye kandi ko barwigiraho byinshi hashingiwe ku iterambere n’imibereho by’Abanyarwanda u Rwanda rwagezeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Perezida Barrow yagaragaaje ko Gambia itewe ishema no kuba u Rwanda ruzakira inama ya CHOGM izabera ku Mugabane wa Afurika uyu mwaka, kuko rufite ubushobozi mu kwakira inama ziri kuri urwo rwego.
Yanavuze ko Perezida Kagame muri iyo nama azahagararira inyungu z’umugabane wose.
Yijeje Ambasaderi Karabaranga ubufatanye mu gusohoza neza inshingano yahawe, anamusaba kumugezaho indamukanyo ye kandi ko igihugu cye kizakomeza gushimangira umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi.
Yagaragaje ko u Rwanda arufata nk’igihugu cy’icyitegererezo ku mugabane wa Afurika ko hari byinshi igihugu ayoboye kigira ku Rwanda by’umwihariko mu bijyanye n’ikoranabuhanga, uburezi bufite ireme, ubuvuzi n’ibindi.
Yagaragaje ko ibihugu byombi bizakomeza gufatanya hagamijwe inyungu z’abaturage b’ibihugu.
Mu bihugu byose ahagarariyemo u Rwanda, Ambasaderi Karabaranga amaze gutanga impapuro zimuhesha ubwo burenganzira.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!