00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amb Karabaranga yasabye urubyiruko gutanga umusanzu mu gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 July 2022 saa 09:27
Yasuwe :

Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal, Jean Pierre Karabaranga, yasabye urubyiruko gukomeza gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda no gukomeza icyerekezo cy’iterambere igihugu kirimo.

Ibi Amb Karabaranga yabigarutseho tariki 03 Nyakanga 2022, ubwo Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baba muri Sénégal bitabiraga urugendo rwo gusoza gahunda bakoze mu gihe cy’iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Uru rugendo rwiswe "intambwe miliyoni hibukwa Abatutsi basaga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi", rwateguwe n’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Sénégal.

Abarwitabiriye barutangiriye kuri Place du Souvenir Africain mu Mujyi wa Dakar, ahari ikimenyetso cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Bafashe umunota wo kwibuka inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi, bakatira kuri Mosquée de la Divinité bagaruka kuri Place du Souvenir Africain aho buri wese yakoze intambwe zigera ku 20,000.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal, Jean Pierre Karabaranga, yashimiye abitabiriye urwo rugendo, by’umwihariko ashimira Umuryango w’Abanyarwanda baba muri iki gihugu ku gitekerezo cyiza wagize cyo kwibuka umunsi ku munsi abazize Jenoside.

Yagarutse ku butumwa bukubiye mu nsanganyamatsiko "Mémoire, unité, renouveau", ashishikariza urubyiruko gukomera kuri ubwo butumwa bwo kwibuka, gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda no "gukomeza icyerekezo cy’iterambere dukesha ubuyobozi bwiza".

Yavuze ko abakiri bato aribo bakwiye gukomeza gusigasira intambwe idasubira inyuma yatangijwe n’intwari zitangiye igihugu.

Yagaragaje ko gukora urugendo nk’uru mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka, ari umwanya mwiza wo gutanga ubutumwa burushaho gufasha abakiri bato gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko by’umwihariko kurwanya abayihakana n’abayipfobya.

Yaboneyeho no kwibutsa abitabiriye urwo rugendo ko bazongera kwifatanya mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 28 u Rwanda rubohowe n’ingabo zari iza FPR Inkotanyi zigahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi, zikabohora u Rwanda n’Abanyarwanda politiki mbi y’ivangura n’amacakubiri.

Perezida w’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Sénégal (ACRS), Dr Jovith Ndahinyuka, yashimiye abitabiriye urugendo rusoza gahunda y’ingendo zakozwe mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Yagarutse ku bufatanye buranga Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda mu bikorwa binyuranye, by’umwihariko muri gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Aha yibukije zimwe muri izo gahunda zakozwe mu minsi 100 zijyanye no Kwibuka.

Ambasade y’u Rwanda yateguye gahunda yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 28 yo Kwibohora tariki ya 6 Nyakanga 2022, ku Biro bya Ambasade y’u Rwanda i Dakar.

Amb Karabaranga yifatanyije n'Abanyarwanda baba muri Sénégal muri uru rugendo
Uru rugendo rwakoze mu rwego rwo kuzirikana Abatutsi barenga miliyoni bishwe muri Jenoside mu 1994
Iki gikorwa cyabaye umwanya mwiza kuri aba Banyarwanda wo kuganira ku mateka y'Igihugu cyabo
Abanyarwanda baba i Dakar bakoze ibikorwa byinshi byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Uru rugendo rwanitabiriwe n'abato bashaka kumenya amateka igihugu cyabo cyanyuzemo
Uru rugendo rwahurije hamwe Abanyarwanda baba i Dakar
Abanyarwanda basabwe gukomeza gutahiriza umugozi umwe no guharanira iterambere ry'igihugu cyabo
Amb Karabaranga yasabye urubyiruko gutanga umusanzu mu gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .