Amb.Kamanzi yagaragaje ko ubugwari bw’Imiryango Mpuzamahanga mu Rwanda ari igisebo kitazibagirana

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Mata 2019 saa 07:51
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda n’inshuti zabo baba i Abidjan, abayobozi n’abakozi ba Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD), abahagarariye ibihugu hamwe n’abayobozi ba Leta ya Côte d’Ivoire; bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iki gikorwa cyabaye ku wa Kane tariki 11 Mata 2019, cyateguwe ku bufatanye bw’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Côte d’Ivoire, Banki Nyafurika Itsura Amajyambere na Ambasade y’u Rwanda muri Côte d’Ivoire ifite icyicaro muri Nigeria kibera ku cyicaro cya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere i Abidjan.

Abatanze ubutumwa barimo Minisitiri Kouassi Adjoumani, intumwa ya Guverinoma ya Côte d’Ivoire; Ousman Jammeh wigeze kuba Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) na Ambasaderi w’u Rwanda muri Côte d’Ivoire, Stanislas Kamanzi.

Ambasaderi Kamanzi yashimiye byimazeyo ubuyobozi bwa Banki Nyafurika itsura Amajyambere ku bufatanye bwagaragaje mu gutegura iki gikorwa no kugiha umwanya ukwiye.

Yavuze ko imiryango mpuzamahanga yatatiye amahame yo gutabara abarengana mu gihe inzirakarengane z’abatutsi zicwaga, ababyeyi bafatwa ku ngufu, ashimangira ko icyo igisebo n’ikimwaro ku Muryango Mpuzamahanga bitazibagirana mu mateka y’Isi.

Mu butumwa bwe yagaragaje ko kwibuka abatutsi bishwe ari ukubaha icyubahiro bambuwe n’uburyo bwo gutekereza ku karengane n’ubunyamanswa bagiriwe ‘tugamije gukuramo isomo ryo kurengera ikiremwamuntu aho kiva kikagera cyane mu gihe cy’akaga gashobora gutwara ubuzima’.

Ambasaderi Kamanzi yagaragaje ko isomo u Rwanda rwavanye muri Jenoside n’imbaraga rwishatsemo byatumye rwiyubaka rwongera kubaho nk’igihugu cyubashywe.

Ambasaderi Kamanzi Stanislas yashimiye byimazeyo ubuyobozi bwa Banki Nyafurika itsura Amajyambere ku bufatanye bwagaragaje mu gutegura iki gikorwa no kugiha umwanya ukwiye

U Rwanda rwashyize imbaraga mu kurengera ubuzima no gutanga umusanzu mu butumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano hirya no hino ku Isi no kwimakaza amahame agamije kurengera abari mu kaga.

Yavuze kandi ko imbaraga n’umuhate no gushyira hamwe by’abanyarwanda ari umusingi w’ubumwe, ishema n’ibyiza bigerwaho bityo urwo ruhererekane ruzaragwa abakiri bato mu Rwanda ruzira amahano nka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yasabye abanyarwanda baba Abidjan gukomera ku bumwe, ubufatanye n’indangagaciro u Rwanda rwubakiyeho, babanira neza no gusabana n’abaturage b’igihugu kibacumbikiye, bityo isura nziza y’u Rwanda ikarushaho kugaragarira amahanga.

Minisitiri Kouassi Adjoumani wari uhagarariye Guverinoma ya Côte d’Ivoire, yavuze ko igihugu cye cyifatanyije n’Abanyarwanda muri iki gihe cyo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yavuze ko Jenoside itaje nk’impanuka ahubwo yateguwe n’ubutegetsi bubi bwariho, inashyirwa mu bikorwa Umuryango Mpuzamahanga urebera. Ibyo ngo bikwiye gutuma amahanga akura isomo ku byabaye mu Rwanda, akaba maso ku buryo hakumirwa hakiri kare imvugo z’abayobozi zihembera inzangano n’ amacakubiri bishobora kuba intandaro y’ubwicanyi.

Yasabye ko urubyiruko rwigishwa neza uburyo bwo kwirinda ibitekerezo biganisha ku bugome n’ubwicanyi, kuko arirwo shingiro ry’ubumwe n’amahoro ku hazaza h’ibihugu byabo.

Uwari uhagarariye Umuyobozi Mukuru wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, Dr. Akinwumi A. Adesina witwa Oley Dibba-Wadda yavuze ko Banki Nyafurika Itsura Amajyambere izahora hafi abanyarwanda kandi izahora ifatanya na leta y’ u Rwanda mu bijyanye n’iterambere no kwiyubaka.

Hafashwe umunota umwe wo kwibuka inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi
Uwari uhagarariye Umuyobozi Mukuru wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, Dr. Akinwumi A. Adesina witwa Oley Dibba-Wadda yavuze ko Banki Nyafurika Itsura Amajyambere izahora hafi abanyarwanda
Minisitiri Kouassi Adjoumani, intumwa ya Guverinoma ya Côte d’Ivoire

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza