00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abayobozi n’abakozi ba EAC bahuriye mu bikorwa byo kwibuka Jenoside ku nshuro ya 27

Yanditswe na Nkundineza Jean Paul
Kuya 19 Kamena 2021 saa 09:50
Yasuwe :
0 0

Abayobozi b’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’abo mu zindi nzego ziwushamikiyeho, bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 27, Jenoside yakorewe Abatutsi, ku wa Gatanu, ku kicaro cy’uyu muryango i Arusha muri Tanzania.

Ku rwego rwa EAC, ibikorwa byo kwibuka byari byabaye ku ya 7 Mata, umunsi icyunamo gitangiriraho ariko Ubunyamabanga bw’uyu muryango bwemeza ko mu gihe cy’iminsi ijana (100) yo kwibuka hakomeza gutegurwa ibikorwa byo kwibuka ari na ko hategurwa ibiganiro bihuje inzego zitandukanye, bakanaganira ku cyakorwa mu kurwanya abapfobya Jenoside.

Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Dr Peter Muthuki, yavuze ko m minsi 100 Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze, Abatutsi barenga miliyoni bavukijwe ubuzima bwabo isi yose irebera ntacyo ikora ngo iyihagarike, ariko ko igihe kigeze ngo buri wese ashimangire ko itazongera kubaho ukundi mu Rwanda n’ahandi mu karere no kw’isi.

Dr. Peter Muthuki yasabye abitabiriye kwibuka ko buri wese afite uruhare rwo gushikama mu ngamba zo kurwanya ipfobya rya Jenoside ashishikariza abagize uwo muryango gusubiza amaso inyuma, bakarebera hamwe ibihungabanya amahoro n’umutekano mu Karere maze hakabaho ubufatanye mu guteza imbere kubana mu mahoro.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Gen. Maj Charles Karamba yashimiye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba kuba warateguye igikorwa cyo kwibuka, agaragaza ko ari ngomba kwibuka ku rwego rw’uyu muryango nkuko byemejwe n’inama y’abakuru b’ibihugu biwugize mu mwaka wa 2014.

Amb. Karamba yavuze ko hari abakoze Jenoside bakomeje kwidegembya mu bihugu bitandukanye birimo n’ibyo ku mugabane wa Afurika ndetse no mu Karere u Rwanda ruherereyemo ariko ko bakwiye gufatwa bagashyikirizwa ubutabera.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Martin Ngoga, yavuze ko ubu ibikorwa by’ipfobya rya Jenoside bigeze ku rwego rwo gutanga ibisobanuro by’impamvu ngo yayiteye nyamara ari umugambi utegurwa igihe kirekire ukanashyirwa mu bikorwa, akaba ari na ko byagenze mu Rwanda.

Igikorwa cyakomeje hatangwa ibiteketerezo no gusubiza ibibazo byabajijwe n’abitabiriye bashimangiye ko igikorwa cyo kwibuka kigomba kujya gitegurwa buri mwaka kandi bigakorwa hakiri kare, ndetse hakanatangwa ibikaniro bitandukanye mu rwego rwo kwibuka no gusubiza agaciro Abatutsi bishwe muri Jenoside.

Martin Ngoga yunamira abazize Jenoside ku kimenyetso cy'urwibutso i Arusha
Amb. Major Gen Charles Karamba Uhagarariye U Rwanda muri Tanzania
Perezida w'Inteko y'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, Martin Ngoga
Amb. Dan K. Kazungu Uhagarariye Kenya muri Tanzania
Bazivamo Christophe, Umunyamabanga Wungirije wa EAC
Abadepite bo muri EALA bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 27
Oda Gasinzigwa uhagarariye abadepite b'u Rwanda muri EALA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .