Abanyarwanda bo mu bihugu bya Scandinavie bagiye guhurira muri Danemark bizihiza Umuganura

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 27 Kanama 2019 saa 08:41
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda batuye, bakorera cyangwa biga muri Danemark, Suède, Norvège, Islande na Finlande, biteganyijwe ko bazahurira mu mujyi wa Copenhague ari nawo murwa mukuru wa Danemark, ahazabera umunsi ngarukamwaka w’Umuganura ku wa Gatandatu tariki 31 Kanama.

Iki gikorwa umwaka ushize cyabere Oslo muri Norvège, kandi mu mujyi kibereyemo hahita hatangarizwa aho kizabera umwaka ukurikiyeho.

Umunyamabanga wa mbere wa muri Ambasade y’u Rwanda muri Suède, Umulisa Elise, mu kiganiro kigufi na IGIHE yahamije ko uyu uzaba ari umunsi ukomeye ku banyarwanda bo muri biriya bihugu.

Yagize ati "Iki ni igikorwa kimwe mu binini bihuriza hamwe Abanyarwanda batuye muri aka karere ka Scandinavie mu Majyaruguru y’u Burayi, kigenda gikura buri mwaka, kugira ngo kigende kigera ku ntego baba biyemeje, mu kumenya no kuganira ku bibera mu gihugu no kureba uko babigiramo uruhare.”

Yavuze ko Umuganura ari umwanya wo kwishimira ibyiza igihugu cyagezeho.

Ati "Turisuzuma tukareba aho tugeze twiyubaka nk’umuryango Nyarwanda muri ibi bihugu by’Amajyaruguru y’u Burayi, uko dutoza abato, uko twakwiteza imbere muri ibi bihugu n’ uruhare twese twakomeza kugira mu iterambere ry’u Rwanda.’’

Umwe mu Banyarwanda batuye muri aka karere, Dr Ngoga Innocent, yavuze ko ari iby’agaciro kugira umwanya bakaganirira hamwe.

Ati "Ni iby’agaciro kugira umwanya nk’uyu abana bacu, inshuti zacu, tukabaganiriza aho dukomoka, kuko utagira iyo ava ntamenya iyo ajya, ntanamenya kubana neza n’abamwakiriye. Ikindi kandi bituma duhora turi hafi mu bikorwa no mu bitekerezo n’igihugu cyacu u Rwanda.”

Abanyarwanda batuye muri Danemark bakereye kwakira iki gikorwa cy’Umuganura.

Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyarwanda baba Copenhagen, Misago Teajeni, yavuze ko “Bidufasha kurushaho kumenyana uko dutuye muri ibi bihugu, gukorera hamwe no kwigira ku byiza bamwe muri twe baba bamaze kugeraho, tugakomeza imihigo.’’

Ukuriye Umuryango w’Abanyarwanda muri Jylland and Fyn, muri Danmark, Jackline Hansen yashimiye ubuyobozi bw’u Rwanda buha agaciro Abanyarwanda batuye hanze.

Yakomeje avuga ko “Turashimira na Ambasade itekereza ku gikorwa kiduhuriza hamwe tukareba aho twavuye, tukishimira aho tugeze n’aho tujya nk’Abanyarwanda.’’

Umuganwa Marie Christine utuye muri Jylland and Fyn yavuze ko iki gikorwa ngarukamwaka kibongera imbaraga zo gusigasira umuco nyarwanda, ururimi rw’Ikinyarwanda, igitaramo Nyarwanda ati kidukumbuza iwacu. Ati ni igikorwa kandi dutumiramo n’abo muri ibi bihugu dutuyemo, tubaganirira ku gihugu cyacu, bakamenya amakuru y’ukuri ku gihugu cyacu.

Uyu munsi uhuza Abanyarwanda bavuye hirya no hino muri ibi bihugu bya Scandinavie uko ari bitanu, uberamo ibiganiro byimbitse hagati y’Abanyarwanda n’inzego bishyiriyeho zibayobora bafatanyije na Ambasade y’u Rwanda muri ibyo bihugu.

Ni umunsi w’ubusabane kandi w’umuco wo guhana hana amakuru, no kumenyana birushijeho.

Bimaze kumenyerwa ko uyu muhango ngarukamwaka ukorwa buri cyumweru cya nyuma cya Kanama, kugirango Abanyarwanda bahure ari benshi kandi bawitegure neza, kuko usanga ibirometero baturukamo muri ibyo bihugu bigari n’ubwo ari ibituranyi, biba bitoroshye guhuza abantu bangana batyo.

Ni umunsi uhuza abakuru n’abato n’inshuti z’Abanyarwanda, utumirwamo abahanzi batandukanye bavuye mu Rwanda cyangwa mu bindi bihugu birimo Diaspora nyarwanda.

Uyu mwaka batumiye DJ Nyirimbabazi Flora uturutse mu Bubiligi na Jules Sentore uzaturuka mu Rwanda.

Amafoto y’uko byari bimeze umwaka ushize

Abasore n'inkumi b'Abanyarwanda baba bizihiwe
Amb. Nkulikiyinka abyinana n'Abanyarwanda bo muri ibi bihugu by'u Burayi bwa ruguru, umwaka ushize i Oslo
Ni umunsi witabirwa n'ingeri zose
Inshuti z'u Rwanda nazo ziba zatumiwe

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza