00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda batuye mu Buhinde bizihije Umunsi wo #Kwibohora28

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 5 July 2022 saa 06:58
Yasuwe :

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Umuco muri Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga mu Buhinde, Meenakshi Lekhi, yifatanyije n’Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu mu birori byo kwizihiza ku nshuro ya 28 Umunsi Mukuru wo Kwibohora.

Ni ibirori byabaye tariki 4 Nyakanga 2022, i New Dheli mu Buhinde, aho Abanyarwanda n’inshuti zabo bari bateraniye bishimira imyaka 28 ishize igihugu kibohowe ubutegetsi bubi bwavanguraga bukanavutsa bamwe uburenganzira bwo kukibamo.

Umushyitsi Mukuru muri ibi birori ari na we wari uhagarariye Leta y’u Buhinde, Meenakshi Lekhi, akaba ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Umuco muri Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga. Hari kandi abahagarariye ibihugu byabo mu Buhinde, abayobozi bakuru mu nzego za leta, abahagarariye ibigo by’ubucuruzi, za kaminuza n’amashuri makuru, ibinyamakuru n’abandi.

Ibirori byabereye muri Hotel The Lalit, bikaba byitabiriwe n’abantu bagera muri 350, harimo abahagarariye ibihugu byabo mu Buhinde bagera kuri 90.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde, Mukangira Jacqueline, yasobanuriye ababyitabiriye amateka y’Urugamba rwo Kubohora u Rwanda byakozwe na FPR Inkotanyi n’Ingabo zayo zari ziyobowe na Maj Gen Paul Kagame, ubu ni Perezida w’Igihugu.

Yavuze ko kwizihiza Ukwibohora k’u Rwanda byibutsa gutsindwa kw’ingoma y’igitugu n’intangiriro ya demokarasi nyayo.

Yagize ati “Umunsi wo Kwibohora tariki 4 Nyakanga uzirikanwa kubera ko wibutsa iherezo ry’ubutegetsi bw’igitugu ukaba n’intangiriro yo kwibohora ikandamizwa. Ni itariki yibutsa indunduro y’ingoma yaranzwe no kurenganya abaturage, ikaba n’itariki yibutsa ubuyobozi bubereye abenegihugu.”

Ambasaderi Mukangira yashimye Abanyarwanda bemeye kwitanga bakabohora bagenzi babo bari bamaze imyaka myinshi babayeho mu gihugu bakandamizwa.

Ati “U Rwanda kandi rwibuka rukanazirikana abana barwo, abasore n’inkumi batanze ubuzima bwabo barwanya ingoma y’amacakubiri yari yarimakaje mu gihe cy’imyaka myinshi politiki mbi y’abakoloni yo gucamo ibice abenegihugu.”

Yakomeje agira ati “Mu gihe bari bayobowe ku rugamba n’intwari Paul Kagame, izo ngabo zaharaniye ukwishyira ukizana, zaba izitakiriho n’izikiriho, zagaragaje ubumuntu ku rwego rw’indashyikirwa mu gihe zarwanaga n’abicanyi bakoraga Jenoside ari nako zikiza abicwaga n’izo nkoramaraso ruharwa”.

Yagaragaje ko kwibohora k’u Rwanda gufite ingingo zifatika zishingiye ku miyoborere myiza, kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, politiki ihuza Abanyarwanda kandi igaha buri wese agaciro n’iterambere rishyira umuturage ku isonga.

Ambasaderi Alem Tsehaye Woldemariam uhagarariye Eritrea mu Buhinde, akaba n’Umukuru w’Abahagarariye ibihugu byabo muri iki gihugu, yashimye uburyo u Rwanda rwiyubatse rukaba rumaze kuba igihugu giteye imbere mu ruhando rw’amahanga kubera ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Paul Kagame.

Ministiri Meenakshi Lekhi wari umushyitsi mukuru yifurije u Rwanda Umunsi Mwiza wo Kwibohora, avuga ko ibihugu byombi bifitanye umubano mwiza cyane ko Ministiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi amaze guhura inshuro nyinshi na mugenzi we w’u Rwanda.

Yavuze ko “Uyu ni umunsi uhamagarira Isi yose kuwizihiza. Twemera ko abantu twese kuri iyi Si turi umuryango mugari umwe. Igihe cyose u Buhinde bwatanze inkunga ku Rwanda, nta yindi mpamvu yari ibyihishe inyuma. Ni ubucuti nyabwo.”

Ubuyobozi bwa Ambasade y’u Rwanda mu Buhinde bwagaragarije abaje kwifatanya n’Abanyarwanda muri ibi birori ko kwibohora k’u Rwanda kwarugejeje ku bushobozi bwo kuba igihugu gikomeye ku ruhando mpuzamahanga.

Ambasaderi Mukangira yabwiye abari aho ko urugero rwiza rwo kwerekana ubushobozi bw’u Rwanda ari uburyo rwateguye inama ya CHOGM2022 iherutse kubera mu Rwanda ku wa 20-25 Kamena, ikaba yaragenze neza cyane bigashimwa na benshi.

Yanagarutse ku mubano mwiza urangwa hagati y’u Buhinde n’u Rwanda, ashima ubutwererane bwawuranze kuva mu bihe byakurikiye Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni ibirori byaranzwe n’indirimbo n’imbyino gakondo za Kinyarwanda, video zihamagarira abashoramari gushora imari mu Rwanda na ba mukerarugendo kurusura hamwe n’Itorero rigizwe n’Abahinde n’abanyeshuri b’Abanyarwanda ryabyinnye urusobe rw’imbyino za Kinyarwanda n’iz’Igihinde.

Kwizihiza Umunsi Mukuru wo Kwibohora ku nshuro ya 28 byabaye abantu bari hamwe kubera ko Leta y’u Buhinde yadohoye ingamba zikomeye zo kwirinda Covid-19 biturutse ku igabanuka ry’icyo cyorezo.

Abanyarwanda baba mu Buhinde bahuriye mu birori byo kwizihiza ku nshuro ya 28 Umunsi Mukuru wo Kwibohora
Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde, Mukangira Jacqueline, yavuze ko kwizihiza Ukwibohora k’u Rwanda byibutsa gutsindwa kw’ingoma y’igitugu n’intangiriro ya demokarasi iboneye
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Umuco muri Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga mu Buhinde, Meenakshi Lekhi, yavuze ko igihugu cye n'u Rwanda bifitanye umubano mwiza cyane
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Umuco muri Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga mu Buhinde, Meenakshi Lekhi na Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde, Mukangira Jacqueline, bari abayobozi bakuru muri iki gikorwa
Byari ibihe by'akanyamuneza ku mpande zombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .